Nyuma yaho bivugiwe ko Dr. Charles Twagira ushinjwa kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yongeye guhabwa akazi mu Bitaro bya Liancourt mu Bufaransa, dosiye ye yongeye gutangira kuvugwaho byinshi.
Nyuma y’ inkuru yasohotse mu Kinyamakuru « Oise Hebdo » ivuga ko Dr. Charles Twagira ushinjwa uruhare muri jenoside, wahoze ari umuyobozi mukuru w’ ibitaro bya Kibuye mu gihe cya jenoside, ubu yahawe akazi mu Bufaransa. Umwunganira mu by’ amategeko avuga ko umukiliya we azira kuba ari intiti.
Ati « Nsanga Dr. Twagira arengana, kuki bamuhiga kandi yararezwe kuva muri 2009 ariko ntacyo byatanze ndetse n’ abamushinjaga nta bimenyetso bagaragaje ».
Dr. Twagira akurikiranyweho ibyaha bya jenoside yabereye ku Kibuye, nyuma yaje guhungira mu Bufaransa. Ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu rinakurikirana abajenosideri mu Burayi, CPCR(Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda) ryamureze kuva muri 2009.
Icyo gihe, CPCR yatanze ikirego giherekejwe n’ ubuhamya butandukanye yakuye mu Rwanda mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye.
Kuri ubu CPCR ivuga ko abacamanza bakiriye ikirego nyuma yo kohereza intumwa zabo mu Rwanda zibasha kubona ubuhamya bw’ abashinja n’ abashinjura Dr. Twagira, nk’ uko tubikesha urubuga rwa diaspora.
Mu gihe uruhande rw’ uyu ushijnjwa kugira uruhare muri jenoside rukomeje kurangwa n’ imvugo ziswe mbi ndetse n’ amatiku, Umuryango CPCR uvuga ko uyu Charles Twagira afite uburenganzira bwo kunganirwa mu by’ amategeko ndetse akanarenganurwa bibaye ngombwa.