Hari ibyo Kiliziya mu Rwanda yasabye Leta itari yarigeze isaba : gushyingura ababo muri uyu mwaka w’ubwiyunge
Kuri iki cyumweru tariki ya 4 Gashyantare 2018, hirya no hino mu Rwanda hiriwe humvikana ubutumwa Abepiskopi gatolika bageneye abakristu.
Nk’uko tubikesha ibaruwa banditse cyane cyane mu gika cya 27, bigaragara ko Kiliziya gatolika isaba Leta ibintu byinshi bihambaye kugira ngo bwa bwiyunge bushoboke. Ese Leta izabasha kubishyira mu bikorwa? Tubitege amaso. Ntibizabe nka ya mabati!
Ni mu rwego rw’umwaka udasanzwe binjiyemo w’ubwiyunge. Abepiskopi bahamya ko Ubwiyunge ari inzira ndende isaba igihe, ubushishozi n’ubusabaniramana. Mu rwego rwo kubaka ubwiyunge nyabyo, hakenewe ukuri, imyumvire mishya.
Hakenewe umuntu udaheranwa n’amateka ye bwite bituma ananirwa kumva akababaro k’abandi. Ikindi cy’ingenzi gikenewe, muri urwo rugendo rw’ubwiyunge,ni ukuyoborwa n’Ijambo ry’Imana ndetse n’inyigisho za Kiliziya zikihariraumwanya w’ibanze mu kwerekana igikwiye gukorwa.
Ibinyu 9 kiliziya Gatolika yasabye Leta y’U RWANDA
1) Kiliziya yasabye Ubuyobozi bw’Igihugu gukomeza gushyigikira inzira y’ubwiyunge bwimakaza ukuri, ubutabera n’amahoro mu Banyarwanda. Umuntu yakwibaza niba ukuri kose kuvugwa. Yashaka kumenya kandi igipimo cy’ubutabera aho kigeze. Yakwibaza niba amahoro asagambye, mu ngo niba bimeze neza, niba ntagatanya mu bashakanye ikiharangwa.
2) Kiliziya yasabye Leta gukomeza gufasha abanyarwanda gukura mu myumvire ihamye ituma bashobora kwitaza imigirire y’uwo ari we wese washaka kubagira igikoresho cy’inabi.
3) Kiliziya yasabye Leta ko ikwiye gushyiraho uburyo bwafasha abantu bafite ibikomere n’agahinda baterwa n’uko batarashobora gushyingura ababo.
4) Kiliziya yasabye Leta gukomera ku butabera buboneye
5) Kiliziya yasabye Leta kurwanya ruswa aho iri hose
6) Kiliziya yasabye Leta kubahiriza no gushimangira uburenganzira bw’ikiremwamuntu
7) Kiliziya yasabye Leta kurengera abatishoboye
8) Kiliziya yasabye Leta kubaha ubuzima n’agaciro ka muntu
9) Kiliziya yasabye Leta gukomera ku burezi buteza imbere indangagaciro z’ubumuntu n’iyobokamana
Umwaka w’ubwiyunge, uri mu cyiciro cy’urugendo rw’imyaka itatu, nk’uko Abepiskopi babyanzuye mu nama yabo isanzwe yateranye ku wa 4 Ukuboza 2015 aho biyemeje gukora urugendo nyobokamana.
Bagize bati “Twiyemeje gukora urugendo nyobokamana ruzamara imyaka itatu : dusenga, twivugurura, twiyunga n’Imana n’abavandimwe bacu“. Muri uyu mwaka w’ubwiyunge, Kiliziya gatolika mu Rwanda yiyemeje gukomeza ibikorwa bitandukanye bijyanye no gufasha abantu gukira ibikomere basigiwe n’amateka mabi yagejeje Abanyarwanda kuri Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 n’ingaruka zayo.
Bimwe muri ibyo bikorwa biteganyijwe, harimo ibigamije kubafasha kugera ku myumvire nyayo y’amateka yacu no kugerageza kuyakirana ukwemera kwa gikristu, gukomeza gutega amatwi ababikeneye, gushyiraho amatsinda yo kuvurana ibikomere, aho abantu baganirira kugira ngo umuntu yumve ububabare bwa mugenzi we, kongera gusubukura no kwifashisha imyanzuro yavuye muri Sinode idasanzwe ku kibazo cy’irondakoko mu Rwanda hagamijwe kubakira ku kuri n’urukundo.
Ikindi kizakorwa ni ukuzirikana amagambo y’isengesho rya Fransisko wa Asizi (rizajya riterwa n’umusaserdoti mbere y’umugisha usoza missa ku mibyizi no ku cyumweru n’igihe bishoboka cyose nyuma y’andi masengesho ya buri munsi).
Nkundiye Eric Bertrand