• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»Areruya Joseph na Team Rwanda bongeye kwakirwa nk’intwari nyuma yo kwegukana Tour de l’Espoir

Areruya Joseph na Team Rwanda bongeye kwakirwa nk’intwari nyuma yo kwegukana Tour de l’Espoir

Ubwanditsi 06 Feb 2018 IMIKINO

Ubwo bageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere, Areruya Joseph na Team Rwanda baherutse kwegukana Tour de l’Espoir, bakiranywe ubwuzu n’urugwiro n’abafana ndetse n’abayobozi muri Minisiteri ifite siporo mu nshingano.

Iri rushanwa ry’abatarengeje imyaka 23 aba bakinnyi begukanye, ryaberaga mu gihugu cya Cameroun, Arerura Joseph akaba ari we wasoje ari uwa mbere akegukana umupira w’umuhondo ku rutonde rusange.

PNG - 484.7 kb
Team Rwanda igera ku kibuga cy’indege i Kanombe

Iyi ntsinzi kandi yanatumye iyi kipe y’abatarengeje imyaka 23 yemererwa kuzitabira irushanwa ryitwa Tour de l’Avenir, rifatwa nka Tour de France y’abatarengeje iyi myaka.

PNG - 428 kb
Areruya na Bagenzi be bazitabira Tour de l ’Avenir ifatwa nka Tour de France y’abatarengeje 23

Mu kiganiro gito Areruya Joseph yagiranye n’itangazamakuru bakigera i Kanombe, yatangaje ko iyi ntsinzi yiyongera ku zo bamaze iminsi babona, bazikesha ikinyabupfura, imyitozo ihagije ndetse no kumvira inama z’ababakuriye bafite icyo babarusha muri uyu mukino.

PNG - 433.5 kb
Areruya aganira n’itangazamakuru

Bayingana Aimable uyobora Ishyirahamwe ry’umukino w’Amagare mu Rwanda, yashimye ishyaka ry’aba bakinnyi, anavuga ko ubu bakomeje gukaza imyitozo kuko hakiri amarushanwa menshi yo kwitabira.

Ati” Tugomba gukomeza guhatana tukazamura amanota yacu ku rwego rwa Afurika.”

PNG - 502.6 kb
Aimable Bayingana na Habineza Joseph wigeze kuba Minisitiri w’Umuco na Siporo

Areruya Joseph na Team Rwanda baherukaga kwakirwa nk’intwari mu kwezi gushize, nyuma yo kwegukana irushanwa La Tropicale Amissa Bongo yaberaga mu gihugu cya Gabon.

PNG - 452.8 kb
Byari ibyishimo ku mutoza wa Team Rwanda
PNG - 392.3 kb
Abafana babyiganaga bashaka kwifotoranya na Team Rwanda

2018-02-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ikipe ya Rayon Sports yafashe rutemikirere yerekeza muri Afurika y’Epfo

Ikipe ya Rayon Sports yafashe rutemikirere yerekeza muri Afurika y’Epfo

Ubwanditsi 17 Mar 2018
Nsengimana Jean Bosco na Mugisha Samuel mu bakinnyi bayoboye ikipe y’igihugu yo gusiganwa ku magare yitegura Tour du Rwanda ya 2021.

Nsengimana Jean Bosco na Mugisha Samuel mu bakinnyi bayoboye ikipe y’igihugu yo gusiganwa ku magare yitegura Tour du Rwanda ya 2021.

Ubwanditsi 29 Apr 2021
Amafoto – Chelsea yatwaye igikombe kiruta ibindi ku mugabane w’i Burayi, ni nyuma yo gutsinda Villa Real kuri Penaliti 6-5

Amafoto – Chelsea yatwaye igikombe kiruta ibindi ku mugabane w’i Burayi, ni nyuma yo gutsinda Villa Real kuri Penaliti 6-5

Ubwanditsi 12 Aug 2021
Ibintu bitanu wasigarana ku mukino APR FC yatsinzemo Rayon Sports

Ibintu bitanu wasigarana ku mukino APR FC yatsinzemo Rayon Sports

Ubwanditsi 13 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urubuga rwa Twitter rwasibye konti 418 muri Uganda zishinzwe gutegura Muhoozi Kainerugaba kuzasimbura Museveni nka Perezida wa Uganda
Amakuru

Urubuga rwa Twitter rwasibye konti 418 muri Uganda zishinzwe gutegura Muhoozi Kainerugaba kuzasimbura Museveni nka Perezida wa Uganda

Ubwanditsi 03 Dec 2021
Rtd. CSP Gashagaza Hubert yitabye Imana
Mu Rwanda

Rtd. CSP Gashagaza Hubert yitabye Imana

Ubwanditsi 18 Sep 2018
U Rwanda rwanganyije na Tanzania mbere yo kwakira Ethiopia
IMIKINO

U Rwanda rwanganyije na Tanzania mbere yo kwakira Ethiopia

Ubwanditsi 15 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru