Imiryango y’imbere mu gihugu n’imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta bateguye igikorwa ku nshuru ya mbere kigamije gukomeza kugishigikira imibereho y’umunyarwanda mu iterambere hakurikijwe intubero igihugu kihaye yo guha ububasha umuturage kugira uruhare mu bimukorerwa.
Ni muri urwo rwego hateguwe iminsi ibiri yo gusobanurira abazitabira ayo mahugurwa n’imurikabikorwa bizabera I Kigali ku 1 kugeza kuya 2 werurwe 2018 aho hitezwe ko imirwango itegamiye kuri Leta isaga 100 izitabira iki gikorwa .
Ni gihe hari hamenyerewe ko barwiyemezamirimo n’abacuruzi baciriritse bategura imurikabikorwa aho baba bafite umugambi wo kwerekana ibikorwa byabo, bakanagurisha, kuri ubu noneho imiryango idaharanira inyungu NGOs ikorera mu Rwanda nayo yateguye imurikabikorwa ridasanzwe igamije kwerekana serivisi itanga ku Banyarwanda.
Mu mwiteguro y’iki gikorwa n’inama zagiye giba mbere zitandukanye muri uku kwezi zitabirwaga n’imiryango itegamiye kuri Leta hagarutseho gushyigikirana hagati y’ibikorwa by’imiryango ikorera mu Rwanda yaba mpuzamahanga cyangwa ikorera mu gihugu ,
Amakuru abashinzwe gutegura iri murikabikorwa batanze bavuze ko bazakira gusa imiryango idaharanira inyungu iri hagati 100 na 125.
Ubu igera kuri 30 ikaba imaze kwiyandikisha. Kuba uyu mubare ari muto ugereranyije ni imiryango dufite mu Rwanda Kabagambe yavuze ko ari ko Isi iteye ko mu bintu byose habaho gupiganwa
Ni ku nshuro ya mbere mu mateka y’imiryango idaharanira inyungu mu Rwanda iteguye imurikabikorwa muri gahunda yo kugaragariza Abanyarwanda zimwe muri serivise zitangwa n’iyo miryango.
Mu kiganiro n’abanyamakuru Ignatius Kabagambe Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Apex Media and Promotions yavuze ko uyu ari umwanya mwiza imiryango idaharanira inyungu yaba iyo mu Rwanda ndetse n’indi mpuzamahanga izaboneraho umwanya wo guhura ikungurana ibitekerezo ndetse ikaboneraho n’umwanya wo kwegera abaturage dore ko ari bo bagenerwabikorwa bayo.
Intego yiri murikabikorwa ni ukubaka urwego rw’imiryango mpuzamahanga n’ikorera mu gihugu itegamiye kuri Leta aho bazasangira ibitekerezo kuri buri ruhande bikabafasha mu kurushaho kongera ubunararibonye .
Akomeza avuga ko nubwo ari ubwambere batangiye iki gikorwa ko kizajya kiba buri mwaka mu rwego rwo kureba hamwe abyagezweho mu mwaka ushije .
Mukanyarwaya,ushizwe ibikorwa no gutegura iri murikabikorwa avuga ko rizongera umubano n’ubufatanye hagati y’imiryango
Sekanyange Jean Leonard , Perezida w’ihuriro nyarwanda ry’imiryango itagegwa na Leta yavuze ko ubu ari uburyo bwiza bwongera ibyiza byagaragaraga mu miryango itegamiye kuri Leta kandi avuga ko bizatanga umusaruro ushimishije hagati y’imiryango izitabira iryo murikabikorwa muri werurwe 2018.
yakomeje avuga ko iri murikabikorwa ari uburyo bumwe bwo guhuza imyuvire hagati y’imiryango idaharanira inyungu hamwe na Guverinoma y’u Rwanda akaba yizeye ko iri murikabikorwa rizatanga umusaruro ku mpande zombi
Iri murikabikorwa rikaba rizamara iminsi ibiri ni kuvuga guhera tariki 1-2 werurwe 2018 muri Camp Kigali.
Iri murikabikorwa rikaba ryarateguwe na Apex Media and Promotion kubufatanye n’ihuriro nyarwanda ry’imiryango itagengwa na Leta hamwe ni kigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza (RDB) hamwe ni ihuriro ry’imiryango mpuzamahanga idaharanira inyungu.
Nkundiye Eric Bertrand