Umuyobozi w’ishuri rikuru ry’Igisirikare cy’u Rwanda (Rwanda Defense Force Command and Staff College) aravuga ko uburezi ari ingenzi mu kubaka umutekano n’iterambere rirambye ry’igihugu.
Maj. Gen Jean Bosco Kazura arabivuga abihuza no kuba abasirikare bakuru bo mu bihugu 10 bya Afurika hiyongereyeho umwe wo muri Czech Republic biga muri ririya shuri ubu bari mu ngendo shuri mu ntara zose z’igihugu aho bari gusobanurirwa n’inzego bwite za Leta uburyo gushyigikira uburezi bikomeje guteza imbere Abanyarwanda.
Umuto muri abo basirikare afite ipeti rya ‘Major’ naho umukuru afite irya ‘Colonel’, bari gukurikirana amasomo atangwa na ririya shuri ku nshuro ya gatandatu (6th Intake).
Buri mwaka abasirikare biga mu ishuri rikuru ry’Igisirikare cy’u Rwanda bahabwa ingingo bigaho bahuza n’imibereho y’abanyarwanda, umwaka ushize bakaba bari bahawe ingingo y’ubuzima.
Agaruka ku mpamvu uyu mwaka hatoranyijwe ingingo y’uburezi, Maj. Gen Kazura agaragaza ko uburezi ari isoko y’ibyo igihugu cyifuza kugeraho; ibintu ahuza no kuba abantu batakandagiye mu ishuri bibagora kugira amahitamo y’ibibubaka.
Mu gushimangira uruhare rw’uburezi mu kubaka umutekano, Maj. Gen Kazura atanga urugero rw’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994 aho abaturage benshi batakandagiye mu ishuri ari bo bagiye bishora mu bwicanyi.
Ati “Twe rero tureba ko nta kuntu igihugu cyagira umutekano ngo gitere imbere abaturage bameze nk’injiji; batarize, badahabwa ubumenyi mu buryo butandukanye, iyo rero bigenze bityo niho ubona ibyatubayeho, abayobozi bashaka kuyobya abaturage barabayobya kuko ntabwo abaturage baba babyumva ndetse mukareba nk’ibyatubayeho mu myaka ishize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Yungamo ati “Mu kubwira umuturage icyo agomba gukora iyo ari injiji cyangwa atabyumva neza biroroha kurusha kubwira umuturage ngo yumve neza akamaro k’icyo agomba gukora (….) iyo rero abaturage bafite ubumenyi butandukanye biragoye kuba wabayobya.”
Maj. Gen Kazura agaragaza ko igihe ingeri zinyuranye z’abaturage zihawe uburezi bituma bitandukanya n’ikibi bagakora ibibafitiye akamaro hakaboneka umutekano bityo n’iterambere ry’igihugu rikahazamukira.
Ati “Mu gihe utabayoboje rero ahubwo bajya muri gahunda za Leta, wa mutekano ukaboneka, mu gihe tudafite abana b’inzererezi batiga, mu gihe tudafite urubyiruko ruraho ntacyo rukora, mu gihe rwize ruzi neza icyo gukora bifasha noneho igihugu kugira ngo kigire umutekano mu mahoro ndetse gikomeze no gutera imbere.”
Akomeza agira ati “Ni yo mpamvu rero aba basirikare baba biga hariya bazakorana n’abaturage, babana n’abaturage buri munsi baba abari hano mu gihugu ndetse n’abavuye hanze bagomba kumenya ko kugira ngo ugire umutekano usesuye uburezi bubifitemo uruha rukomeye cyane.”
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 06 Gashyantare 2018, itsinda ry’abasirikare 11 barimo bataadatu bo mu Rwanda, uwo muri Kenya, uwo muri Tanzania, uwa Malawi n’uwa Czech Republic basuye Intara y’Amajyaruguru.
Gatabazi Jean Marie Vianney, umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, mu gutanga ishusho y’uko uburezi buhagaze muri iyo ntara yavuze ko bushyigikirwa n’ikirere cy’iyo ntara gihora giherereye ku buryo bifasha abanyeshuri kwiga neza bityo bakabasha gutsinda neza.