Abantu 53 bafite aho bahurira n’ikoranabuhanga mu Rwanda basoje inama nyunguranabitekerezo bagaragaza bimwe mu bibazo byugarije umuryango Nyarwanda bishobora kuba byakemurwa n’ikoranabuhanga.
Iyi nama nyunguranabitekerezo yabereye muri KLab guhera ku wa 6 kugeza ku wa 8 Gashyantare 2018. Yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ikoranabuhanga (RISA) bigizwemo uruhare n’ikigo cy’Abongereza cyitwa Immarsat cyatangije ihuriro ryiswe IoT Community rirebera hamwe uko ibibazo byugarije abaturage byakemurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.
“IoT Workshop” yari iteguwe ku nshuro ya mbere mu Rwanda yitabiriwe n’abantu 53 bahurira mu matsinda icyenda bagaragaza ibibazo bitandukanye biri mu muryango hanyuma babishakira ibisubizo byashyirwa mu bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ikoranabuhanga (RISA), Muhizi Bagamba Innocent, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko imishinga yagaragajwe usanga itaranoga neza ahubwo ari ibitekerezo bishingiye bibazo abitabiriye iyi nama babonye, bizasuzumwa hanyuma izabonerwa uburyo ishyirwe mu bikorwa mu kurengera abaturage.
Yagize ati “Iyi nama nyungurana bitekerezo yari igamije kugira ngo abayitabiriye basobanukirwe icyo twita ’Internet of Things’, ni hehe ikoreshwa cyangwa se igeze ku ruhe rwego? Ni ibihe bibazo yakemura bya buri munsi abantu duhura na byo.”
Yongeyeho ati “Imishinga yagaragajwe usanga itaranoga neza, usanga ari nk’igitekerezo ariko gishingiye ku kibazo gisanzwe gihari mu muryangi cyangwa mu gihugu. Icyo tugiye gukora ni ukugira ngo noneho turebe ya mishinga tuyigeho dufatanyije na bariya babitekereje noneho turebe ni gute iriya mishinga yatekerejwe yashyirwa mu bikorwa ejo ikaba yakemura ibyo bibazo babonye.”
Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’Ibikorwa bya Inmarsat by’umwihariko muri Afurika, Kurt von Molendorff, yavuze ko u Rwanda rugeze ahashimishije mu kwiyubaka bityo rukaba rukeneye no gukoresha ikoranabuhanga mu gushyigikira ibikorwa by’iterambere byagezweho no kubungabunga imibereho myiza y’abaturage hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Yagize ati “Uko abantu biyongera mu mijyi by’umwihariko iyo muri Afurika bishyira igitutu ku buryo bw’imyubakire n’ibikorwaremezo ugasanga bikomeye cyane kubaka ibintu byagutse mu kujyana n’ubwo bwiyongere bw’abaturage mu mijyi, njye nturuka muri Afurika y’Epfo ngira ngo murabizi ko muri iki gihe Cape Town yacu yashizemo amazi kandi ni ikibazo gikomeye cyugarije n’indi mijyi yagutse.”
Yongeyeho ati “Icyo twarebeye hamwe muri iyi nama nyungarabitekerezo n’abari mu ihuriro rya IoT ni ukwigisha guhuza ibikoresho, kubyukaba, gukora utwuma tw’ineka ku bibazo runaka byadufasha kumenya nk’urugero igihe ubushyuhe bukabije buzira hanyuma bigahuza na rya koranabuhanga twubatse mu guhangana na byo n’ibindi bibazo.”
Mu ukwakira umwaka ushize nibwo Inmarsat plc, yasinye amasezerano na Guverinoma y’u Rwanda aho igiye kubaka uburyo butandukanye bw’ikoranabuhanga mu Mujyi wa Kigali, bitewe n’umusaruro uzavamo bukazakwizwa mu gihugu hose no muri Afurika.
Yavuze ko u Rwanda rumaze kugaragaza ubushake n’umurava mu kubaka ibikorwaremezo bigezweho no gukoresha ikoranabuhanga mu kubishyigikira hirindwa ibibazo byakugariza abaturage ku buryo amahanga arwigiraho.
Umwe mu mishinga y’ingenzi yigiwe muri iyi nama nyungarabitekerezo ni uwo kubaka ikoranabuhanga ritahura ahagiye kuba impanuka y’inkongi mu miturirwa runaka rigatabaza inzego zibishinzwe mbere y’uko hagira ikibi kiba. Uyu n’indi itandukanye yigiwe muri iki gikorwa izasuzumwa ishyirwe mu bikorwa mu guhangana n’ibibazo byugarijwe abaturage.
Inmarsat plc itanga serivisi z’ikoranabuhanga ry’amajwi na internet kuva mu 1979, kuri za guverinoma n’ibigo byigenga.
Mu mishinga iteganywa ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda, harimo kubaka imirongo ya internet igenewe uduce runaka LoRaWAN (Low Power Wide Area Network).
Ni ukugira ngo harushweho kuboneka internet mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Kigali mu mezi 12 ari imbere, izagenda yifashishwa n’ibikoresho bitandukanye biyikeneye mu buryo buzwi nka Internet of Things (IoT).
IoT ni ukuba ibikoresho bitandukanye bibasha kwakira no kohereza amakuru mu ikoranabuhanga, nko mu buryo buzaba bufasha mu bidukikije nk’ibyuma bizajya bishyirwa ku nyubako ngo bigenzure ubuziranenge bw’umwuka, imodoka izashyirwamo internet y’icyogajuru ikayigeza mu gace ubusanzwe igoye kugeramo.
Izaba ishobora no gutanga ikoranabuhanga rikenewe mu buhinzi buhinzi hagamijwe kongera umusaruro no kunoza imicungire y’amazi.
Harimo gufasha mu myigishirize, aho Inmarsat iteganya guhugura ba rwiyemezamirimo n’abanyeshuri kurushaho kumva uko “Internet of Things” (IoT) ikora, aho iteganya amahugurwa y’amezi atatu kuri ba rwiyemezamirimo n’abanyeshuri.