Itsinda ry’abasirikare 270 b’u Rwanda bahagurutse i Kigali kuri uyu wa 10 Gashyantare 2018 berekeza muri Sudani y’Amajyepfo aho bagiye mu gikorwa cyo kubungabunga amahoro.
Abo basirikare bagiye mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (UN), barasangayo bagenzi babo 123 bo mu mutwe w’ingabo zikoresha ibimodoka bya gisirikare (Mechanized Infantry) igizwe n’abasirikare 920.
Abandi muri abo 920 ngo bazajya bagenda buhoro buhoro kugeza bose bagezeyo, bikaba biteganyijwe ko itsinda rya nyuma rizagerayo ku ya 9 Werurwe 2018.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Lt Col Innocent Munyengango, yavuze ko inshingano z’abo basirikare ari ukurindira abaturage umutekano.
Yagize ati “Aba basirikare bazakorera Juba, bazaba bari mu mutwe wiswe Regional Protection Force. Inshingano zabo ni ukurinda umutekano w’abaturage n’ibikoresho biba muri uyo mujyi”.
Arongera ati “Ishyirwaho ry’uyu mutwe byari umwihariko wo kugira ngo barinde abaturage ba Juba ubwo habagayo umutekano muri Kamena 2017. Ni umutwe ufite ibikoresho n’ubumenyi buhagije ku buryo bashobora gutabara no kurinda umutekano w’abaturage”.
Kugeza ubu u Rwanda rufite ingabo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro bwa UN zigera ku 6247, by’umwihariko muri Sudani y’Amajyepfo hakaba hariyo izigera ku 2300.
Lt Col Munyengango kandi yagarutse ku butumwa izo ngabo zihabwa bujyanye n’uko zigomba kwitwara aho zoherejwe.
Ati “Ni ukubibutsa ko batumwe n’u Rwanda, igisirikare cyacu kimenyereye aka kazi kandi tugakora neza. Ni ukubasaba rero gushyiramo imbaraga kugira ngo na bo bakore akazi kabo neza”.
Mbere y’uko abo basirikare bayobowe na Col Frank Karakire burira indege berekeza Djuba, babanje guhabwa impanuro na Maj Gen Mubaraka Muganga, uyobora Diviziyo ya Mbere y’Ingabo z’igihugu.