Rusesabagina umaze gushoberwa no guhuzagurika,yashyizeho radio yise UBUMWE igamije gusebya u Rwanda na Perezida Paul Kagame. Agira ipfunwe cyane iyo asabye gukora ibiganiro muri za Universities aho akunze kwitakuma ko ariwe warokoye Abatutsi muri Milles Collines kandi baramurihaga.
Rero aherutse guteka umutwe ashaka kuganirira abanyeshuli ba Berkeley University muri California ,ariko asanga abanyeshuli b’Abanyarwanda baryamiye amajanja, niko kumwangira gutanga ibiganiro kuko bamaze kumenya ko azaza bahise bashyira ahagaragara ikinyoma cye, ndetse n’ubutekamutwe bwe.
Nuko Rusesa araseba, isenti yari yabaze iba irayoyotse, ngayo nguko, Diaspora ya USA iri maso cyane, ko yari muri retreat, ntacyo wayibeshya.
Paul Rusesabagina azwi muri filimi ’Hotel Rwanda’ yakozwe nyuma y’uko akwirakwije hirya no hino inkuru z’ibitangaza aho yavugaga ko yarokoye imbaga y’abatutsi bahungiye muri Hotel des Mille Collines. Iyi hoteli ikaba yarabanje kurindwa n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari zaroherejwe mu Rwanda.
Ubwo ingabo zahoze ari iza APR zafataga ikigo cya gisirikare cya Kanombe, impunzi z’abatutsi zari muri Mille Collines zaje kuguranwa n’imfungwa z’intambara zahoze ari ingabo za Habyarimana zari zaguwe gitumo zitarahunga igihugu.
Ubuhamya butandukanye bw’abantu barokokeye muri iyi hoteli bwose bugenda bumuvuguruza, aho bugaragaza ko ari amaco y’inda n’igengabitekerezo ya jenoside byatumye akwiza inkuru y’ikinyoma.
Umujenerali wahoze ayoboye ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Romeo Dallaire yemeranije n’ibyanditse mu gitabo ‘Inside The Hotel Rwanda’ agira ati: “Iki gitabo gitanga amahirwe yo kumenya neza ibyabaye ku bantu bari bihishe muri Hoteli des Mille Collines mu minsi 100 jenoside yamaze.
katsinono
Iyo bamureka se ubundi ko ari ibyerekeye guteka hari ikindi bari kuvugamo? Cyokoze ikibazo yagiramo ni Uko atazi guteka umunyige n’agatogo kuko atabikuriyemo kdi n’aho yigiye guteka n’aho yabaye ntibyari bizwi.Ikindi yashobora se ni iki? Politiki yo mu Gikoni? According TWAGIRAMUNGU Faustin.