Jacob Zuma wari Perezida wa Afurika y’Epfo yeguye ku mwanya we nyuma y’iminsi yotswa igitutu n’ishyaka rye hamwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi kubera ibyaha bifitanye isano na ruswa akekwaho.
Ubwegure bwa Zuma buje nyuma y’umunsi umwe atangaje ko atemeranya n’ibyo abayobozi bakuru b’ishyaka ANC bamushinja kuko nta mpamvu n’imwe yatuma yegura.
Mu ijambo Zuma yagejeje ku baturage ba Afurika y’Epfo ryaciye kuri Televiziyo y’Igihugu, yagize ati “Nta buzima buzatakara kubera izina ryanjye ndetse na ANC ntizigera icikamo ibice kubera izina ryanjye.”
Yakomeje agira ati “ Nubwo ngiye, nzakomeza gukorera abaturage ba Afurika y’Epfo hamwe na ANC, umuryango nakoreye ntizigama ubuzima bwanjye bwose.”
Zuma ni umwe mu bantu bakomeye Afurika y’Epfo yagize barwanyije ivanguraruhu rya apartheid ndetse yigeze gufungirwa ku kirwa rya Robben hamwe na Nelson Mandela. Mu minsi ye ya mbere nk’umunyapolitiki, yakoze nk’umuyobozi ukuriye ubutasi mu ishyaka rya ANC.
Akijya ku butegetsi muri Gicurasi 2009, yahaye icyizere abaturage ba Afurika y’Epfo cyane abakene abasezeranya kuzabateza imbere. Gusa cyagiye kiyoyoka nyuma y’ibyaha bya hato na hato yagiye ashinjwa birimo imyitwarire itari myiza (dore ko yanavuzwe mu byaha by’ubusambanyi), gusa ariko biza guhumira ku mirari bigeze ku bijyanye na ruswa.
Byanavuzwe ko ibyemezo bimwe na bimwe byafatwaga muri Guverinoma ye byabaga bihagarikiwe n’inshuti ze mu bucuruzi zakoraga ibishoboka ngo byose bibe mu gushaka kwazo. Aha havugwaga cyane umuryango w’abaherwe bafite inkomoko mu Buhinde uzwi nka Gupta bafite ibikorwa bikomeye birimo inyubako izwi nka Sahara i Johannesburg ibarirwa muri miliyoni 3.4 z’amadolari n’izindi nyinshi i Cape Town.
Ni abagabo bari barinjiriye ubutegetsi bwe, bagashyira muri Guverinoma umuntu bashaka, babona ko azarengera inyungu zabo. Urugero ni nk’aho muri Werurwe 2016, Minisitiri w’Imari wungirije muri Afurika y’Epfo, Mcebisi Jonas, yavuze ko umwe mu bagize uyu muryango mu 2015 yamubwiye ko azamuzamura akamushyira ku mwanya wa Minisitiri.
Uwahoze ari Minisitiri w’Imari muri Afurika y’Epfo, Pravin Gordhan, bivugwa ko yirukanywe kuri uyu mwanya ku itegeko ry’aba baherwe b’Abahinde bamaze igihe kinini muri iki gihugu. Byavuzwe ko yari yagaragaje ko bagize uruhare mu ihererekanywa rya miliyoni 490 z’amadolari mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Afurika y’Epfo n’u Rwanda ni ibihugu bitigeze bicana uwaka mu gihe cyose Zuma yari ku butegetsi. Ku ngoma ye nibwo iki gihugu cyabaye icumbi riha rugari abarwanya ubutegetsi, bigakubitiraho kuba yari umuntu wa hafi cyane w’uwahoze ari Perezida wa Tanzania, Jakaya Kikwete, nawe wakunze kuvugwaho kurwanya gahunda zimwe na zimwe za Guverinoma y’u Rwanda.
Mu minsi mike ishize, Jacob Zuma yagerageje kwitambika amavugururwa yashinzwe Perezida Kagame mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe, aho yavugaga ko ibihugu byo muri Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC) bitazayashyira mu bikorwa.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, Zuma yabwiye abakuru b’ibihugu bari bateraniye mu nama i Addis Ababa ko SADC itanyuzwe no kuba hatarabayeho ibiganiro ngishwanama bishyigikiye aya mavugurura ndetse ko ibiganiro mu magambo byakozwe na Komisiyo ya AU bitari bihagije.
Abayobozi bari mu bikorwa byo gutegura aya mavugurura, bamaganye ibitekerezo bye bavuga ko nta shingiro na rito bifite. Umwe muri yagize ati “Ibirwa bya Maurice na Malawi bari gukusanya iyi misanzu. Ntabwo ari SADC yose itabishyigikiye.”
Kuri uyu wa Kane, Inteko Ishinga Amategeko muri Afurika y’Epfo biteganyijwe ko iza guterana igatora Perezida mushya. Nta gihindutse Cyril Ramaphosa wari uherutse gutorerwa kuyobora ishyaka riri ku butegetsi, ANC, niwe uza guhabwa uyu mwanya.
Azarahirira izi nshingano bucyeye bwaho ku wa Gatanu. Hari icyizere ko impinduka mu buyobozi bwa Afurika y’Epfo zishobora gukuraho igihu cyari hagati y’iki gihugu n’u Rwanda.
Impamvu ni uko Ramaphosa wari Visi Perezida ari umugabo utarahwemye kugaragaza ko ashyigikiye u Rwanda ndetse n’inshuro zose yarujemo akagaragaza ko yifuza umubano mwiza hagati n’ibihugu byombi.
Perezida Kagame aherutse kugirana ibiganiro byihariye na Ramaphosa i Davos mu Busuwisi ubwo bari mu nama mpuzamahanga yiga ku bukungu.
Zuma yari asigaje amezi agera kuri 18 kugira ngo asoze manda ye. Yabaye Visi Perezida wa Afurika y’Epfo ku ngoma ya Thabo Mbeki ariko yaje kwirukanwa nyuma yaho umujyanama we ahamijwe ibyaha byo gutanga ruswa.
Ubwegure bwa Mbeki nyuma yo gutakarizwa icyizere n’ishyaka rya ANC nibwo bwagejeje Zuma ku mwanya yavuyeho kuri uyu wa Gatatu.
Inkuru y’uko yeguye yakirijwe yombi n’abaturage ba Afurika y’Epfo nubwo ku rundi ruhande hari abagaragaje impungenge z’ahazaza h’iki gihugu. Hari n’abahise basaba ko ubushinjacyaha bwahita butangira kumukurikirana ku byaha akekwaho.