• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»RDF yasabye iperereza ku mirwano yayishyamiranyije n’ingabo za RDC

RDF yasabye iperereza ku mirwano yayishyamiranyije n’ingabo za RDC

Ubwanditsi 16 Feb 2018 INKURU NYAMUKURU

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zasabye itsinda ry’ingabo z’ibihugu by’Akarere zishinzwe kugenzura imipaka (EJVM), gukora iperereza ku mirwano yashyamiranyije ingabo za FARDC n’iz’u Rwanda kuwa Kabiri w’iki cyumweru.

Mu nama yahuje iri tsinda na RDF, Umuyobozi w’ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru, Brig.Gen Eugene Nkubito, yavuze ko ingabo za FARDC zavogereye ibirindiro by’iz’u Rwanda biri ahitwa Mutara mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Shingiro, Akagari ka Mugari, Umudugudu wa Terimbere, ku wa 13 Gashyantare saa moya za mu gitondo.

Yavuze ko ubusanzwe imipaka y’ibihugu byombi ibungabungwa neza mu rwego rwo kwirinda ko imitwe y’abarwanyi nka FDLR n’abandi yahungabanya umutekano mu karere.

Yatangaje ko ingabo z’u Rwanda zavogerewe hakabaho kurasana, abasirikare batatu ba FARDC bagapfa, bagateshwa intwaro n’ibindi bikoresho.

Ubutasi bw’u Rwanda bwaramenyeshejwe na bwo bumenyesha RDC imirwano irahagarikwa.

RDF yasabye EJVM kugenzura impamvu yihishe inyuma y’uko kuvogera ubusugire bw’u Rwanda, ikagera ahabereye imirwano igatangaza ibyavuyemo ku bihugu byombi.

RDF kandi yahakanye ibivugwa ko ari yo yavogereye RDC kuko ibyo birindiro byayo bihamaze imyaka itanu kandi bizwi. Ikindi ni uko RDF ariyo yahamagaje iri tsinda ngo rikore ubugenzuzi. Rihuriyemo ibihugu bigize bigize Akarere k’Ibiyaga bigari, ICGLR.

Nkubito yavuze ko u Rwanda rushyize imbere umubano mwiza n’ibindi bihugu ariko rutazihanganira icyashaka guhungabanya umitekano warwo.

Itsinda ry’ingabo z’u Rwanda ryahuye n’iry’iz’ibihugu by’Akarere zishinzwe kugenzura imipaka (EJVM)

RDF yasabye ko hakorwa iperereza ku mirwano yabaye hagati yayo n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

2018-02-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu Rwanda ntawe uri hejuru y’amategeko, Gen Ibingira na Lt Gen Muhire batawe muri yombi bazira kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Mu Rwanda ntawe uri hejuru y’amategeko, Gen Ibingira na Lt Gen Muhire batawe muri yombi bazira kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Ubwanditsi 28 Apr 2021
Ibinyamakuru bya CMI Bikomeje Gukwirakwiza Ibinyoma Bikubiye mu Birego ko Bamwe mu Basirikari ba Uganda Banekera u Rwanda nta Kimenyetso na akimwe Batanga

Ibinyamakuru bya CMI Bikomeje Gukwirakwiza Ibinyoma Bikubiye mu Birego ko Bamwe mu Basirikari ba Uganda Banekera u Rwanda nta Kimenyetso na akimwe Batanga

Ubwanditsi 28 Aug 2020
Colonel Tom Byabagamba arashinjwa ruswa no kugerageza gutoroka Gereza

Colonel Tom Byabagamba arashinjwa ruswa no kugerageza gutoroka Gereza

Ubwanditsi 10 Apr 2020
Kabuga Felesiyani ntiyitanze yaguwe gitumo, menya byose uko byagenze, gahunda ya Guma Murugo mu Bufaransa yabigizemo uruhare

Kabuga Felesiyani ntiyitanze yaguwe gitumo, menya byose uko byagenze, gahunda ya Guma Murugo mu Bufaransa yabigizemo uruhare

Ubwanditsi 21 May 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Minisitiri w’Amazi n’ibidukikije yishwe arashwe
Mu Rwanda

Burundi: Minisitiri w’Amazi n’ibidukikije yishwe arashwe

Ubwanditsi 02 Jan 2017
Ikipe ya Real Madrid yegukanye igikombe cya Uefa Suer Cup nyuma yo gutsinda FC Sevilla 3:2
IMIKINO

Ikipe ya Real Madrid yegukanye igikombe cya Uefa Suer Cup nyuma yo gutsinda FC Sevilla 3:2

Ubwanditsi 09 Aug 2016
Uganda: Abashinzwe Umutekano Bavumbuye Imirambo Itanu Mu Rugo Rw’umupfumu
HIRYA NO HINO

Uganda: Abashinzwe Umutekano Bavumbuye Imirambo Itanu Mu Rugo Rw’umupfumu

Ubwanditsi 13 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru