Ingabo z’u Rwanda (RDF) zasabye itsinda ry’ingabo z’ibihugu by’Akarere zishinzwe kugenzura imipaka (EJVM), gukora iperereza ku mirwano yashyamiranyije ingabo za FARDC n’iz’u Rwanda kuwa Kabiri w’iki cyumweru.
Mu nama yahuje iri tsinda na RDF, Umuyobozi w’ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru, Brig.Gen Eugene Nkubito, yavuze ko ingabo za FARDC zavogereye ibirindiro by’iz’u Rwanda biri ahitwa Mutara mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Shingiro, Akagari ka Mugari, Umudugudu wa Terimbere, ku wa 13 Gashyantare saa moya za mu gitondo.
Yavuze ko ubusanzwe imipaka y’ibihugu byombi ibungabungwa neza mu rwego rwo kwirinda ko imitwe y’abarwanyi nka FDLR n’abandi yahungabanya umutekano mu karere.
Yatangaje ko ingabo z’u Rwanda zavogerewe hakabaho kurasana, abasirikare batatu ba FARDC bagapfa, bagateshwa intwaro n’ibindi bikoresho.
Ubutasi bw’u Rwanda bwaramenyeshejwe na bwo bumenyesha RDC imirwano irahagarikwa.
RDF yasabye EJVM kugenzura impamvu yihishe inyuma y’uko kuvogera ubusugire bw’u Rwanda, ikagera ahabereye imirwano igatangaza ibyavuyemo ku bihugu byombi.
RDF kandi yahakanye ibivugwa ko ari yo yavogereye RDC kuko ibyo birindiro byayo bihamaze imyaka itanu kandi bizwi. Ikindi ni uko RDF ariyo yahamagaje iri tsinda ngo rikore ubugenzuzi. Rihuriyemo ibihugu bigize bigize Akarere k’Ibiyaga bigari, ICGLR.
Nkubito yavuze ko u Rwanda rushyize imbere umubano mwiza n’ibindi bihugu ariko rutazihanganira icyashaka guhungabanya umitekano warwo.