Umubano w’akadasohoka w’Urwego rw’Ubutasi rwa Uganda (CMI) n’abagize Umutwe urwanya Leta y’u Rwanda (RNC) uyoborwa na Kayumba Nyamwasa, ukomeje kugarukwaho cyane kubera ibikorwa byo gushimuta Abanyarwanda no kubakorera iyicarubozo ndetse no gushaka abajya muri uyu mutwe.
Imikoranire ya CMI na RNC, iri mu ibanga ribumbatiye umugambi mubisha wo gushaka icyahungabanya umutekano w’u Rwanda.
Uretse gukingira ikibaba RNC mu bikorwa byo gushaka abajya mu myitozo ya gisirikare, gushimuta Abanyarwanda bakorera muri Uganda no kubakorera iyicarubozo, CMI yadukanye indi turufu yo guhimba ibinyoma bigamije guharabika no gusiga icyasha u Rwanda no kuyobya uburari kuri uwo mubano mubisha ifitanye n’abatavuga rumwe narwo.
Inkuru dukesha ikinyamakuru The Standard cyo muri Kenya ivuga ko uru rwego rw’ubutasi muri Uganda rufite urubuga nsakazamakuru rwitwa ‘Soft Power’ ruyoborwa na Sarah Kagingo, umugore ukora mu Biro by’Umukuru w’Igihugu muri Uganda.
Uru rubuga ngo runyuzwaho amakuru ya RNC n’abaterankunga bayo, rusohora kandi amakuru mpimbano arimo ibirego bisiga icyasha u Rwanda.
Igice kimwe cy’ibyo birego ni ubwicanyi bw’abantu bakomeye ngo bwakozwe ku bufatanye bwa Polisi ya Uganda n’inzego z’umutekano z’u Rwanda.
Bivugwa ko ngo umuntu wo mu rwego rw’umutekano rwa Uganda yivugiye ko umugambi w’ubwo bwicanyi wacuriwe i Kigali mu nama yahuje Herbert Muhangi wo muri Polisi ya Uganda n’abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano mu Rwanda.
Ibi ariko biteza urujijo ariyo mpamvu abasesengura politiki yo mu Karere bagaragaza ko niba koko iyo nama yarabayeho, iki kirego cyakabaye gikurikiranwa n’inzego z’umutekano zifite ubutasi bukora neza, kuko ikibazo cy’ubutasi bwo kuri uru rwego kidakemurirwa mu binyamakuru kandi hari inzego z’umutekano zikora neza.
Ibi bibonwa nk’uburyo bwo guhimba ibinyoma no kubishyira mu binyamakuru kuko hari ikindi kintu kibi kibyihishe inyuma.
Abasesenguzi bavuga ko ukuri kw’ibi ngo ari amayeri ya CMI n’abafatanyabikorwa bayo mu gushaka kuyobya uburari bw’inkunga ihabwa RNC, burimo no gukomeza kuyikingira ikibaba ngo ikorere muri Uganda ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Muri Uganda, Abanyarwanda benshi bagiye batabwa muri yombi ndetse bagakorerwa iyicarubozo na CMI ifatanyije na RNC, ibi bigashimangira uburyo uyu mutwe ushyigikiwe cyane n’inzego z’umutekano muri icyo gihugu.
Iki kibaba kandi kigaragarira no mu gushaka abajya mu gisirikare cya RNC bikorwa ku mugaragaro cyane cyane mu nkambi z’Abanyarwanda muri Uganda.
Bamwe mu bo muri RNC bazwi muri ibyo bikorwa ni Dr Sam Ruvuma, watawe muri yombi n’inzego z’umutekano za Uganda ariko akarekurwa nyuma y’iminsi mike agasubira mu bikorwa bye. Uwo bareganwaga ndetse n’abandi 43 bafatiwe ku mupaka wa Kikagati, bajyanwe Minembwe muri RDC mu myitozo ya gisirikare bategereje kuburanishwa.
Ibi bikorwa Dr Ruvuma abikorera mu Burengerazuba bwa Uganda, kimwe n’abandi nka Pasiteri Deo Nyirigira, umuhungu we Felix Mwizerwa ndetse na Mugisha Charles Sande. Nyirigira afite urusengero Agape Church i Mbarara rwabaye inzira yo gushaka abajya mu gisirikare cya RNC.
Hari kandi Mukombozi na Kayumba Rugema bo muri RNC bashimuta Abanyarwanda babashinja kutaba muri uyu mutwe.
Mu bandi harimo Sarah Kagingo uyobora ikinyamakuru Soft Power akaba umuntu ufitanye umubano wa hafi na Minisitiri w’Umutekano muri Uganda, Lt. Gen Henry Tumukunde.
Lt. Col Tumukunde kandi yakunze kuvugwa mu bikorwa byo gukorera iyicarubozo Abanyarwanda bashimuswe ndetse akaba azwiho kugirana umubano ukomeye na Kayumba Nyamwasa.
Nta watandukanya rero RNC na Soft Power kuko ibyo itangaza bibanza kunyuzwa ku mbuga nkoranyambaga za RNC uko byakabaye.