Muri iki gitondo, Perezida Paul Kagame aratanga ibitekerezo mu kiganiro ku guha umutekano inyoko-muntu. Perezida Kagame ari i Munich ho mu Budage, aho yitabiriye inama y’iminsi itatu yiga ku mutekano ku Isi ubu ikaba igeze ku munsi wayo wa nyuma.
Muri iki kiganiro, abacyitabira bararebera hamwe uburyo bwo gukomeza kubaka ubushobozi bw’abatuye Isi hagamijwe guhindura ubuzima bwabo bukarushaho kuba bwiza. Ibi bizashoboka binyuze mu kurinda inyoko-muntu intambara, ndetse no kubarinda inzara, indwara z’ibyorezo, amapfa, ibiza, ubusumbane, n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Abandi bari butange ibitekerezo byabo muri iki kiganiro ni: Umuyobozi w’Umushinga Ukwirakwiza Ibiribwa ku Isi (World Food Programme) David Beasley, Umuyobozi w’Umuryango Urengera Abana (Save the Children) akaba yarahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Denmark Helle Thorning-Schmidt, Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bidukikije (Greenpeace International) Jennifer Morgan, n’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bidukikije (UN Environment Programme) Erik Solheim. Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga Utabara abari mu Kaga (International Rescue Committee) David Miliband niwe uyobora ibiganiro.