• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

You are at :Home»IMIKINO»Champions League: Shakhtar yatunguye Roma, Manchester United irokokera muri Espagne

Champions League: Shakhtar yatunguye Roma, Manchester United irokokera muri Espagne

Ubwanditsi 22 Feb 2018 IMIKINO

Mu mikino ibanza ya 1/8 muri UEFA Champions League, Manchester United, yari yasuye Sevilla muri Espagne ihakura inota rimwe bigoranye naho muri Ukraine Shakhtar Donetsk itungura AS Roma iyitsinda ibitego bibiri kuri kimwe.

Imikino ya 1/8 muri iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi yatangiye ku wa Kabiri no ku wa Gatatu w’icyumweru gishize. Ibiri yabaga kuri uyu wa Gatatu niyo yasozaga umunani igomba gukinwa mbere y’uko haba iyo kwishyura hakamenyekana amakipe umunani azerekeza muri ¼ .

Manchester United iri mu ahabwa amahirwe yo kugera kure no kuba yakwegukana iri rushanwa, yari yasuye Sevilla muri Espagne benshi bayiha amahirwe ko igomba kwitwara neza ariko si ko byagenze kuko bayokejeho igitutu ndetse mu gice cya mbere Luis Muriel yateye umupira umunyezamu David de Gea awukuramo mu buryo busa n’ibitangaza kuko benshi bari bamaze kubara igitego.

Nubwo Manchester United itorohewe n’umukino n’abakunzi bayo bakivovotera umutoza wabo, Jose Mourinho ku buryo yabanje hanze Paul Pogba bivugwa ko batabanye neza, kwihagararaho ntitsindwe igitego cyo hanze byayongereye amahirwe yo kuba yazasezerera Sevilla mu mukino wo kwishyura uzabera Old Trafford.

Mu wundi mukino wabereye muri Ukraine, AS Roma imeze neza muri shampiyona iwabo mu Butaliyani yari yasuye Shakhtar Donetsk, imwe mu makipe akunda kwizirika ku bigugu ndetse iranabishimangira umukino urangira itsinze ibitego 2-1.

AS Roma ni yo yafunguye amazamu mu gice cya mbere ku gitego cya Cengiz Under kiza kwishyurwa na Facundo Ferreyra mu minota ya mbere y’igice cya kabiri. AS Roma nk’ikipe ikomeye inahabwa amahirwe yo kugomeza muri ¼, yakomeje gusatira cyane ishaka igitego cya kabiri ariko ntibyayihira.

Ibintu byayibanye bibi ubwo Umunya-Brazil, Fred, yateraga coup franc umunyezamu Alisson ntamenye aho umupira waciye. Nubwo yatsinzwe umukino ubanza, AS Roma iracyafite amahirwe kuko ariyo izakira umukino wo kwishyura kandi ikaba yabashije gutsinda igitego cyo hanze.

Uko imikino yose ibanza ya 1/8 yarangiye

-  Juventus 2-2 Tottenhm
-  FC Basel 0-4 Manchester City
-  FC Porto 0-5 Liverpool
-  Real Madrid 3-1 PSG
-  Beskitas 0-5 Bayern Munich
-  Chelsea 1-1 FC Barcelona
-  Sevilla 0-0 Manchester United
-  Shakhtar Donetsk 2-1 AS Roma

David de Gea yakuyemo umwe mu mipira yari yabazwe ko ari igitego

Umunya-Brazil, Fred, yateye Coup Franc umuzamu wa AS Roma ayoberwa uko bigenze

Ibyishimo byari byose nyuma y’igitego cy’intsinzi cya Fred

Facundo Ferreyra yaje kwishyura biba kimwe kuri kimwe

Under yishimira gufungura amazamu

AS Roma niyo yafunguye amazamu ku gitego cy’umusore w’imyaka 20, Cengiz Under

Kwamamaza

2018-02-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ikipe y’igihugu y’umukino wa Cricket mu Bagabo yatumiwe gukina muri Nigeria

Ikipe y’igihugu y’umukino wa Cricket mu Bagabo yatumiwe gukina muri Nigeria

Ubwanditsi 04 Oct 2023
Indoto za Areruya ugiye gusiganwa bwa mbere mu Bufaransa mu mwambaro wa Delko Marseille

Indoto za Areruya ugiye gusiganwa bwa mbere mu Bufaransa mu mwambaro wa Delko Marseille

Ubwanditsi 03 May 2018
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Ubwanditsi 31 Oct 2024
Rutahizamu w’Amavubi Kagere Medie yamaze kugera i Nyamata aho ikipe y’igihugu iri gukorera umwiherero ahita yishyira mu kato

Rutahizamu w’Amavubi Kagere Medie yamaze kugera i Nyamata aho ikipe y’igihugu iri gukorera umwiherero ahita yishyira mu kato

Ubwanditsi 20 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gen. Dallaire yongeye gukomoza ku mahanga yareberega nyamara Abatutsi barimo kwicwa mu Rwanda
ITOHOZA

Gen. Dallaire yongeye gukomoza ku mahanga yareberega nyamara Abatutsi barimo kwicwa mu Rwanda

Ubwanditsi 10 May 2017
Inzozi za Museveni ku Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Inzozi za Museveni ku Rwanda

Ubwanditsi 16 Apr 2019
Perezida Kagame yashimiye Kenyatta wongeye gutorerwa kuyobora Kenya
Mu Rwanda

Perezida Kagame yashimiye Kenyatta wongeye gutorerwa kuyobora Kenya

Ubwanditsi 12 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru