• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Champions League: Shakhtar yatunguye Roma, Manchester United irokokera muri Espagne

Champions League: Shakhtar yatunguye Roma, Manchester United irokokera muri Espagne

Editorial 22 Feb 2018 IMIKINO

Mu mikino ibanza ya 1/8 muri UEFA Champions League, Manchester United, yari yasuye Sevilla muri Espagne ihakura inota rimwe bigoranye naho muri Ukraine Shakhtar Donetsk itungura AS Roma iyitsinda ibitego bibiri kuri kimwe.

Imikino ya 1/8 muri iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi yatangiye ku wa Kabiri no ku wa Gatatu w’icyumweru gishize. Ibiri yabaga kuri uyu wa Gatatu niyo yasozaga umunani igomba gukinwa mbere y’uko haba iyo kwishyura hakamenyekana amakipe umunani azerekeza muri ¼ .

Manchester United iri mu ahabwa amahirwe yo kugera kure no kuba yakwegukana iri rushanwa, yari yasuye Sevilla muri Espagne benshi bayiha amahirwe ko igomba kwitwara neza ariko si ko byagenze kuko bayokejeho igitutu ndetse mu gice cya mbere Luis Muriel yateye umupira umunyezamu David de Gea awukuramo mu buryo busa n’ibitangaza kuko benshi bari bamaze kubara igitego.

Nubwo Manchester United itorohewe n’umukino n’abakunzi bayo bakivovotera umutoza wabo, Jose Mourinho ku buryo yabanje hanze Paul Pogba bivugwa ko batabanye neza, kwihagararaho ntitsindwe igitego cyo hanze byayongereye amahirwe yo kuba yazasezerera Sevilla mu mukino wo kwishyura uzabera Old Trafford.

Mu wundi mukino wabereye muri Ukraine, AS Roma imeze neza muri shampiyona iwabo mu Butaliyani yari yasuye Shakhtar Donetsk, imwe mu makipe akunda kwizirika ku bigugu ndetse iranabishimangira umukino urangira itsinze ibitego 2-1.

AS Roma ni yo yafunguye amazamu mu gice cya mbere ku gitego cya Cengiz Under kiza kwishyurwa na Facundo Ferreyra mu minota ya mbere y’igice cya kabiri. AS Roma nk’ikipe ikomeye inahabwa amahirwe yo kugomeza muri ¼, yakomeje gusatira cyane ishaka igitego cya kabiri ariko ntibyayihira.

Ibintu byayibanye bibi ubwo Umunya-Brazil, Fred, yateraga coup franc umunyezamu Alisson ntamenye aho umupira waciye. Nubwo yatsinzwe umukino ubanza, AS Roma iracyafite amahirwe kuko ariyo izakira umukino wo kwishyura kandi ikaba yabashije gutsinda igitego cyo hanze.

Uko imikino yose ibanza ya 1/8 yarangiye

-  Juventus 2-2 Tottenhm
-  FC Basel 0-4 Manchester City
-  FC Porto 0-5 Liverpool
-  Real Madrid 3-1 PSG
-  Beskitas 0-5 Bayern Munich
-  Chelsea 1-1 FC Barcelona
-  Sevilla 0-0 Manchester United
-  Shakhtar Donetsk 2-1 AS Roma

David de Gea yakuyemo umwe mu mipira yari yabazwe ko ari igitego

Umunya-Brazil, Fred, yateye Coup Franc umuzamu wa AS Roma ayoberwa uko bigenze

Ibyishimo byari byose nyuma y’igitego cy’intsinzi cya Fred

Facundo Ferreyra yaje kwishyura biba kimwe kuri kimwe

Under yishimira gufungura amazamu

AS Roma niyo yafunguye amazamu ku gitego cy’umusore w’imyaka 20, Cengiz Under


Kwamamaza

2018-02-22
Editorial

IZINDI NKURU

Nyuma yo kwirukanwa muri Tottenham, umutoza Jose Mourihno yahawe gutoza AS Roma mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere.

Nyuma yo kwirukanwa muri Tottenham, umutoza Jose Mourihno yahawe gutoza AS Roma mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere.

Editorial 05 May 2021
Abanya-Kenya na Ethiopia bihariye ibihembo by’irushanwa rya Kigali International Peace Marathon 2023

Abanya-Kenya na Ethiopia bihariye ibihembo by’irushanwa rya Kigali International Peace Marathon 2023

Editorial 11 Jun 2023
Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Editorial 13 Feb 2017
Tubane James yeruye avuga impamvu yatumye asohoka muri Rayon Sports

Tubane James yeruye avuga impamvu yatumye asohoka muri Rayon Sports

Editorial 26 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

MICT ngo si yo yabazwa iby’urupfu rwa Eliezer Niyitegeka wari ufungiye muri Mali kubera jenoside
Mu Mahanga

MICT ngo si yo yabazwa iby’urupfu rwa Eliezer Niyitegeka wari ufungiye muri Mali kubera jenoside

Editorial 10 Apr 2018
“He attacked me and my family. ” Rusagara
Mu Mahanga

“He attacked me and my family. ” Rusagara

Editorial 11 Jan 2016
Zambia : Perezida Kagame yasuye uruganda rukora ibyuma
UBUKUNGU

Zambia : Perezida Kagame yasuye uruganda rukora ibyuma

Editorial 20 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru