• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU ZAKUNZWE CYANE»Perezida Lungu yijeje guta muri yombi abakekwaho jenoside bahungiye muri Zambia

Perezida Lungu yijeje guta muri yombi abakekwaho jenoside bahungiye muri Zambia

Editorial 22 Feb 2018 INKURU ZAKUNZWE CYANE

Perezida Edgar Lungu wa Zambia, uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda guhera kuri uyu wa gatatu, aratangaza ko igihugu cye kizakomeza gukora ibishoboka abagize uruhare muri jenoside bahahungiye bagashyikirizwa ubutabera.

Perezida Lungu waje mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi 2 akaba yaratangaje ibi nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kuri uyu wa 21 Gashyantare.

Kugeza ubu u Rwanda rumaze gusohora inyandiko zo guta muri yombi abantu 11 bagize uruhare muri jenoside bahunze ubutabera byizewe ko bari muri Zambia. Perezida Lungu akaba yabwiye abanyamakuru ko Guverinoma y’igihugu cye yiyemeje kubahiga mu rwego rwo gufasha gutanga ubutabera.

Ibi bihugu byombi mu minsi ishize akaba ari bwo byashyize umukono ku masezerano yo kohererezanya abanyabyaha bahunze ubutabera.

Perezida Lungu ati: “Mu gihugu cyacu twubahiriza amategeko”, yongeraho ko Zambia itazaba ubuhungiro bw’abakekwaho jenoside.

Ubwo yari ku rwibutso, perezida Lungu yasabye ko ibyabaye mu Rwanda mu 1994 byaba isomo ku Banyafurika bose mu rwego rwo kwirinda politiki y’amacakubiri.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane, abakuru b’ibihugu byombi bagirana ibiganiro ndetse bakagirana ikiganiro n’itangazamakuru mbere y’uko uruzinduko rw’iminsi 2 rwa perezida Edgar Lungu rusoza.

 

2018-02-22
Editorial

IZINDI NKURU

Ikinamico : Burundi uwavuze ko bazaroha ‘abakeba’ yakatiwe gufungwa imyaka itatu

Ikinamico : Burundi uwavuze ko bazaroha ‘abakeba’ yakatiwe gufungwa imyaka itatu

Editorial 02 May 2018
Uganda yongeye gutangaza ko yiteguye intambara n’u Rwanda

Uganda yongeye gutangaza ko yiteguye intambara n’u Rwanda

Editorial 10 Feb 2020
Gen.Afurika Jean Michel wa RUD URUNANA, uherutse kurasirwa muri RD-Congo yari afite imiturirwa muri Uganda ahitwa Nakulabye ifite agaciro ka miliyoni ebyiri z’amadorari

Gen.Afurika Jean Michel wa RUD URUNANA, uherutse kurasirwa muri RD-Congo yari afite imiturirwa muri Uganda ahitwa Nakulabye ifite agaciro ka miliyoni ebyiri z’amadorari

Editorial 13 Nov 2019
Uganda: CMI yakwirakwije umujyi wa Kampala inkoramutima za RNC mu guhiga bukware abanyarwanda 

Uganda: CMI yakwirakwije umujyi wa Kampala inkoramutima za RNC mu guhiga bukware abanyarwanda 

Editorial 04 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ese waba ukunda kwambara impete ku ntoki zitandukanye? Dore ubusobanuro bwazo bitewe n’urutoki uyambayeho
HIRYA NO HINO

Ese waba ukunda kwambara impete ku ntoki zitandukanye? Dore ubusobanuro bwazo bitewe n’urutoki uyambayeho

Editorial 18 Oct 2017
Abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Kamonyi basabwe gukangurira abaturage kurengera ibidukikije
Mu Mahanga

Abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Kamonyi basabwe gukangurira abaturage kurengera ibidukikije

Editorial 21 Jan 2016
Nyagatare: Afunzwe akurikiranyweho ubujura bwa mudasobwa
Mu Mahanga

Nyagatare: Afunzwe akurikiranyweho ubujura bwa mudasobwa

Editorial 31 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru