Perezida Edgar Lungu wa Zambia, uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda guhera kuri uyu wa gatatu, aratangaza ko igihugu cye kizakomeza gukora ibishoboka abagize uruhare muri jenoside bahahungiye bagashyikirizwa ubutabera.
Perezida Lungu waje mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi 2 akaba yaratangaje ibi nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kuri uyu wa 21 Gashyantare.
Kugeza ubu u Rwanda rumaze gusohora inyandiko zo guta muri yombi abantu 11 bagize uruhare muri jenoside bahunze ubutabera byizewe ko bari muri Zambia. Perezida Lungu akaba yabwiye abanyamakuru ko Guverinoma y’igihugu cye yiyemeje kubahiga mu rwego rwo gufasha gutanga ubutabera.
Ibi bihugu byombi mu minsi ishize akaba ari bwo byashyize umukono ku masezerano yo kohererezanya abanyabyaha bahunze ubutabera.
Perezida Lungu ati: “Mu gihugu cyacu twubahiriza amategeko”, yongeraho ko Zambia itazaba ubuhungiro bw’abakekwaho jenoside.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane, abakuru b’ibihugu byombi bagirana ibiganiro ndetse bakagirana ikiganiro n’itangazamakuru mbere y’uko uruzinduko rw’iminsi 2 rwa perezida Edgar Lungu rusoza.