Minisitiri w’ubutabera wa Uganda, Maj. Gen.(Rtd) Kahinda Otafiire arasaba minisitiri w’umutekano, Lt. Gen. Henry Tumukunde ndetse n’umukuru w’igipolisi, IGP Gen. Kale Kayihura, gukemura ibibazo bafitanye kandi ntibatume bijya ku mugaragaro.
Gen Kayihura na Lt Gen Tumukunde bivugwa ko bafitanye imibanire itari myiza ndetse bagiye bagaragaza ukutumva ibintu kimwe ku mikorere y’igipolisi bigera no kuri perezida Museveni.
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru mu cyumweru gishize ari Luweero, Perezida Museveni, yakomoje kuri iki kibazo cy’ubwumvikane bucye kivugwa mu bakozi be b’ingenzi bashinzwe umutekano, agira ati: “Ni ikibazo Gikomeye kizakemurwa.”
Iyi nkuru dukesha daily Monitor ikomeza ivuga ko nubwo Museveni ateruye ngo avuge amazina ya ba General Kayihura na Tumukunde, bo ntibajya bagira isoni zo kunengana ku mugaragaro.
Kuri uyu wa Gatatu nyuma ya saa sita, Maj. Gen. (Rtd) Otafiire nawe akaba yagize icyo avuga ku bibazo biri hagati ya Lt Gen. Tumukunde na Gen. Kayihura, avuga ko bombi bakeneye gukemura ibibazo bafitanye mbere y’uko birenga igaruriro.
Ati: “Numvaho gakeya amakimbirane ya kivandimwe hagati Lt. Gen. Tumukunde na Gen. Kayihura. Abantu bamwe bagira ibibatandukanya kandi kubw’ibyago babishyira ku karubanda.”
Yakomeje agira ati: “Bagira ibyo batumvikanaho nk’uko nahoze mfite ibyo ntumvikanaho n’umuvandimwe wanjye Amama Mbabazi ariko kuri twe twari dusirimutse. Ntitwigeze tubishyira ku karubanda. Twajyaga tugirana ibibazo byinshi ariko twari abasirimu. Niba bafite ibibazo, nibicare babishakire umuti nk’ababanye.”
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu, itariki 21 Gashyantare, Maj Gen.(Rtd) Otafiire yari yitabye komisiyo y’inteko ishinga amategeko ishinzwe uburenganzira bwa muntu asubiza ibibazo birebana n’ubucucike buvugwa mu magereza, uko ikibazo cy’uburenganzira bwa muntu muri rusange gihagaze n’ibindi.
Kuri iki kibazo cy’ubucucike mu magereza, Otafiire yavuze ko umuti urambye waba kwimura Gereza ya Luzira.