• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

You are at :Home»POLITIKI»U Rwanda ntiruzashyira igitutu kuri Zambia ngo icyure Abanyarwanda bahahungiye – Perezida Kagame

U Rwanda ntiruzashyira igitutu kuri Zambia ngo icyure Abanyarwanda bahahungiye – Perezida Kagame

Ubwanditsi 23 Feb 2018 POLITIKI

Perezida Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rushyize imbere ibiganiro kugira ngo impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Zambia zitahuke.

Zambia ni kimwe mu bihugu bicumbikiye impunzi nyinshi z’Abanyarwanda zirimo n’abakurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku myaka mike ishize u Rwanda na Zambia byagize ubucuti bukomeye bwavuye muri politiki bugera no mu mikoranire y’ubukungu.

Byatumye hari abibaza impamvu gahunda yo gucyura impunzi ziri muri iki gihugu itihutishwa ndetse n’abakekwaho Jenoside bahihishe bakagezwa imbere y’ubutabera.

Gusa Perezida Kagame yamaze impungenge ko nta gahunda u Rwanda rufite yo gushyira igitutu kuri Zambiya kuri iki kibazo.

Yavuze ko u Rwanda rwimakaje inzira y’ibiganiro kugira ngo iki kibazo kibonerwe umuti unyuze impande zombi.

Yabitangarije mu kiganiro we na Perezida Edgar Lungu bagiranye n’abanyamakuru, mbere gato y’uko asoza uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda, kuri uyu wa Kane tariki 22 Gashyantare 2018.

Yagize ati “Byose ni amahitamo kuko ntiwahatira umuntu ubwenegihugu cyangwa ngo umuhatire gusubira iwabo utarebye niba bimwe mu byifuzo bye byarubahirijwe. Natwe ni muri urwo rwego u Rwanda rwagiye ruganira n’ibihugu bitandukanye.

“Ndizera kandi ko biri mu nzira bikorwa kandi impande zombi zibyumvikanaho, kuko n’abandi bafatanyabikorwa bagombwa kugaragaramo nk’abo mu Muryango w’Abibumbye bashinzwe iby’impunzi. Si ikibazo cy’ibihugu bibiri gusa.”

Perezida Lungu, uvugwaho ko igihugu cye gicumbikiye abakekwaho ibyaha bya Jenoside, avuga ko igihugu cye cyafunguye imiryango kititaye ku binjira kuko bose baje basaba ubuhunzi.

Gusa yongeyeho ko Zambia yiteguye gufatanya n’u Rwanda kugira ngo abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bahihishe bagezwe imbere y’ubutabera.

Ati “Abanyarwanda twakiriye guhera mu 1994 ni Abanyarwanda baje ari impunzi ariko ntitwari tuzi ibyo basize bakoze kuko ntitwari aha (mu Rwanda). Ariko imiryango mpuzamahanga na UN bagiye badufasha gushyiraho uburyo bwo gutandukanya impunzi zari zarakoze ibyaha n’izari abere.”

Yavuze ko igihugu cye nta kibazo gifite cyo gufasha u Rwanda na UN gukurikirana Abanyarwanda bakurikiranyweho Jenoside bari mu gihugu cye. Anizeza ko Zambia itazacumbikira iteka ryose abantu bahaba nta mpamvu ifatika itumye batura.

Mbere y’uko Perezida Lungu asoza uruzinduko yagiriraga mu Rwanda, hanabayeho gushyira umukono ku masezerano anyuranye hagati y’ibihugu byombi. Mu yasinywe harimo ay’ubutwererane yashyizweho imikono na ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi.

Hanasinywe kandi amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ishoramari, amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye no guterana inkunga mu bumenyi n’ikoranabuhanga, amasezerano y’ubufatanye hagati z’urwego rw’abikorera mu Rwanda n’urwa Zambia.

2018-02-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“U Rwanda ntirukwiye guhakwa n’umugaragu n’amateka” – Senateri Destexhe

“U Rwanda ntirukwiye guhakwa n’umugaragu n’amateka” – Senateri Destexhe

Ubwanditsi 20 Feb 2025
Ko hari ibimenyetso simusiga byerekana itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi , Ingabire Victoire na bagenzi be ko batazana ibya “jenoside yakorewe Abahutu” baririmba?

Ko hari ibimenyetso simusiga byerekana itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi , Ingabire Victoire na bagenzi be ko batazana ibya “jenoside yakorewe Abahutu” baririmba?

Ubwanditsi 09 Sep 2024
U Rwanda rwatanze impapuro 900 zisaba guta muri yombi abakekwaho Jenoside bakidegembywa

U Rwanda rwatanze impapuro 900 zisaba guta muri yombi abakekwaho Jenoside bakidegembywa

Ubwanditsi 18 Dec 2018
Amaherezo y’urubanza rwa Agathe Kanziga azaba ayahe? Azapfa adashyikirijwe ubutabera nk’umugabo we?

Amaherezo y’urubanza rwa Agathe Kanziga azaba ayahe? Azapfa adashyikirijwe ubutabera nk’umugabo we?

RUSHYASHYA 15 Apr 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rugomba gusobanura Ibya RDC hakiri kare ndetse rugafata ingamba zo kubungabunga umutekano w’abaturage barwo.
Amakuru

U Rwanda rugomba gusobanura Ibya RDC hakiri kare ndetse rugafata ingamba zo kubungabunga umutekano w’abaturage barwo.

Ubwanditsi 06 Mar 2024
Imikorere yacu banenga ni yo dukesha iterambere – Perezida Kagame
POLITIKI

Imikorere yacu banenga ni yo dukesha iterambere – Perezida Kagame

Ubwanditsi 15 Mar 2018
Ingabo za Callixte Sankara , Rusesabagina na Col. Wilson zigambye igitero cyo muri  Nyaruguru
INKURU NYAMUKURU

Ingabo za Callixte Sankara , Rusesabagina na Col. Wilson zigambye igitero cyo muri  Nyaruguru

Ubwanditsi 16 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru