• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abadepite basabye ko inzego zirindwi zakoresheje amafaranga mu buryo budasobanutse zikurikiranwa   |   05 Aug 2026

  • Nyuma y’imyaka 28 Rayon Sports isubiye ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup   |   05 Aug 2026

  • Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe   |   05 Aug 2026

  • Ingoma Ibihumbi u Rwanda ruticaranye ku meza n’abaruhekuye bashaka kwambara Uruhu rwera kandi ari ibirura   |   04 Aug 2026

  • Omar Artan witegura gusifura UEFA Super Cup izahuza PSG na Aston Villa, azasifura umumukino wa nyuma wa CECAFA KAGAME Cup 2026   |   03 Aug 2026

  • Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026   |   02 Aug 2026

You are at :Home»POLITIKI»RGB yasabye abanyamadini kwinjiza gahunda ya ‘Nk’uwikorera’ mu bikorwa byabo

RGB yasabye abanyamadini kwinjiza gahunda ya ‘Nk’uwikorera’ mu bikorwa byabo

Ubwanditsi 23 Feb 2018 POLITIKI

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), rwasabye abayobozi b’amadini n’amatorero akorera mu gihugu kwinjiza gahunda ya ‘Nk’uwikorera’ mu bikorwa byabo hagamijwe guteza imbere urwego rw’imitangire ya serivisi, rukarushaho kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Ni mu biganiro inzego zombi zagiranye kuri uyu wa 22 Gashyantare 2018 hagamijwe kubaka ubufatanye mu miyoborere no kunoza imitangire ya serivisi muri gahunga yiswe ‘Nk’uwikorera’.

Umukuru w’Urwego rw’Imiyoborere, Prof. Shyaka Anastase, yavuze ko gukorera umuturage nk’abikorera biri mu nshingano z’abayobozi b’amadini n’amatorero.

Yagize ati “Gukunda umuntu nk’uko wikunda, gukorera mugenzi wacu ibyo twifuza ko na we atugirira ngira ngo iyo ni intero y’amadini. Kuyihuza na ‘Nk’uwikorera’ ni ibintu numva biri butworohereze imirimo kandi bizanatworohereza no gukomeza gufatanya.”

Prof Shyaka yasabye abitabiriye ibi biganiro guha ireme gahunda ya ‘Nk’uwikorera’ kandi bagafasha RGB kuyimenyekanisha.

Yakomeje agira ati “Amadini n’amatorero bifite uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu, binyuze mu bikorwa n’imishinga bitandukanye mu nzego zirimo ubuzima, uburezi n’indi mishinga igamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage. Twifuzaga rero ko iyi gahunda muyigira iyanyu mukayigeza ku bayoboke banyu nabo bakayigeza mu bandi igashyirwa mu bikorwa ku buryo abanyarwanda ibyo bakora babikorera bagenzi babo nk’uko nabo bifuza ko bibakorerwa.”

Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro ry’Amatorero y’Abaprotestani mu Rwanda, Rev. Dr Samuel Rugambage, yavuze ko iyi gahunda ikwiye gushyigikirwa.

Perezida w’Akarere ko hagati n’ak’Iburasirazuba mu Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi, Pasiteri Ndwanyi Isaac, yavuze ko abantu bakwiye gutanga serivisi nziza badategereje ko bazibasaba.

Yagize ati “Serivisi ubundi zimenyerewe ni izo umuntu asaba ariko mu by’ukuri serivisi njye mpa agaciro ni iyo umuntu atanga atagombye kubisabwa.”

Nk’uwikorera ni gahunda igamije gukangurira abatanga serivisi kwakira neza ababagana no gukangurira abaturage guharanira uburenganzira bwabo muri urwo rwego.

Uruhare rw’abanyamadini muri iyi gahunda rukenewe mu mu guhindura imyumvire, yaba ku batanga serivisi ndetse n’abazihabwa kuko bose bahurira muri ayo matorero n’amadini.

Intego u Rwanda rwihaye ni uko igipimo cy’imitangire ya serivisi kizaba kiri kuri 85% mu mpera z’uyu mwaka wa 2018.

Ibipimo by’imiyoborere mu Rwanda bya 2016 bigaragaza ko imitangire ya serivisi igeze kuri 72.9% mu gihe ishusho y’uburyo abaturage babona imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye igaragaza ko abaturage bishimiye serivisi ku kigero cya 70.9%.

Gahunda ya Nk’uwikorera yatangijwe na RGB muri Werurwe 2017. Ubu igeze mu cyiciro cyayo cya kabiri, aho yatangiye kwinjizwa mu mikorere y’inzego zose.

2018-02-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kagame asanga abayobozi bakora neza u Rwanda rwaza ku myanya irenze iyo ruriho

Kagame asanga abayobozi bakora neza u Rwanda rwaza ku myanya irenze iyo ruriho

Ubwanditsi 27 Feb 2018
Namibia : Perezida Kagame  yagarutse ku nkuru ya David Himbara ushinja u Rwanda guhimba imibare

Namibia : Perezida Kagame  yagarutse ku nkuru ya David Himbara ushinja u Rwanda guhimba imibare

Ubwanditsi 20 Aug 2019
PSD yemeje urutonde rw’abarwanashyaka 80 baziyamamariza kuba abadepite

PSD yemeje urutonde rw’abarwanashyaka 80 baziyamamariza kuba abadepite

Ubwanditsi 09 Jul 2018
Rutsiro: Ubutwari bw’Umurinzi w’igihango Rwamucyo warokoye Abatutsi barenga 400 yifashishije ubwato

Rutsiro: Ubutwari bw’Umurinzi w’igihango Rwamucyo warokoye Abatutsi barenga 400 yifashishije ubwato

Ubwanditsi 13 Apr 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

APR FC yemeje ko umutoza Adil Erradi Mohamed na Kapiteni wayo Manishimwe Djabel bahagaritswe, Tonny Kabanda agirwa umuvugizi w’agateganyo
Amakuru

APR FC yemeje ko umutoza Adil Erradi Mohamed na Kapiteni wayo Manishimwe Djabel bahagaritswe, Tonny Kabanda agirwa umuvugizi w’agateganyo

Ubwanditsi 16 Oct 2022
Ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha bwatumye hari abafatanwa amafaranga y’amahimbano
Mu Mahanga

Ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha bwatumye hari abafatanwa amafaranga y’amahimbano

Ubwanditsi 04 Jan 2016
Polisi yemeje amakuru ko Gitifu wa Nyarugenge afunzwe
Mu Mahanga

Polisi yemeje amakuru ko Gitifu wa Nyarugenge afunzwe

Ubwanditsi 29 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru