Abantu batanu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo biciwe mu gitero cy’abantu bitwaje ibirwanisho cyabaye mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira kuwa mbere, itariki 26 Gashyantare ahantu hatandukanye muri Teritwari za Kabare na Walungu.
Amakuru aturuka muri Congo akaba avuga ko I Kabare, inyeshyamba zagabye igitero mu gace ka Kagabi. Aba bari bambaye imyambaro ya gisivili, bari bateye akabari gaherereye hafi ya paruwasi y’abagaturika ya Kabare, bahatira abakiriya bari barimo kubaha ibyo bari bafite byose.
Abakiriya batatu binangiye bahise baraswa imbonankubone nk’uko abatangabuhamya babyemeza, bagashimangira ko abandi babiri bishwe ari umupolisi n’umupasiteri.
Biravugwa ko uwo mupolisi yarashwe ubwo yageragezaga gutabara, mu gihe uwo mupasiteri we ngo yishwe ari mu masengesho mu rusengero rwe.
Iyi nkuru dukesha Radio Okapi ikomeza ivuga ko nyuma yo kubimenyeshwa abasirikare bal eta bahageze bagasanga abantu bishwe n’ibintu byangiritse, naho abari bateye bagiye.
Mu gihe icyo gitero cyo muri Kabare cyari kirimo kuba, ikindi cyari kiri kubera muri uwo mwanya I Walungu, muri teritwari ituranye na teritwari ya Kabare.
Muri iryo joro kandi abandi bitwaje intwaro basahuye ikigo nderabuzima cya Cigukiro mu gace ka Lurhala muri Walungu nabwo bagenda basahuye ibikoresho byo kwa muganga. Amakuru ariko ntiyemeza niba hari umuntu wishwe ahangaha muri Walungu.