Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, uhagarariye agace ka Kyadondo y’Uburasirazuba, Robert Kyagulanyi Ssentamu, wamenyekanye muri muzika ya Uganda nka Bobi Wine, yongeye kwibasira Perezida Museveni amushinja intege nke mu kurinda umutekano w’abanyagihugu ari nabyo bitera ubwicanyi bukomeje gufata indi ntera muri iki gihugu.
Ibi Hon. Kyagulanyi ‘Bobi Wine’ yatangaje ku itariki 01 Werurwe 2018, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, aho yagarutse ku bwicanyi bukabije bukomeje gufata indi ntera muri Uganda, ibintu yavuze ko biterwa n’uko inzego z’umutekano zigira uruhare ku byaha byamaze kuba n’abantu bamaze kwicwa.
Hon. Kyagulanyi, yavuze ko inzego z’umutekano n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu bushyira imbaraga nke mu gukumira ibyaha bitaraba ahubwo zikagira icyo zivuga ari uko hari abamaze kicwa. Yavuze ko Polisi y’iki gihugu ikwiye gukorana n’abayobozi b’igihugu mu kurinda umutekano wa Uganda n’abaturage .
Dail Monitor dukesha iyi nkuru ivuga ko mu minsi ishize nibwo ahitwa Kajjansi mu karere ka Wakiso hatoraguwe umurambo wa Susan Magara w’imyaka 28, nyuma Polisi yo muri aka gace yashyizeho akayabo ka miliyoni 100 z’Amashilingi ya Uganda ku muntu wese Wabasha kubona abishe uyu mukobwa. Aha Bobi Wine yahise avuga ko Polisi yo muri iki gihugu itagikora akazi ishinzwe ahubwo ibona ibyaha byabaye ikihutira kuvuga ko iri gukora iperereza kandi hari uburyo yagakwiye kuba yakumiriye ibyo byaha.
Hon. Kyagulanyi kandi yikomye Perezida Yoweri K. Museveni w’iki gihugu ku kuba yarasezeranyije ko nyuma y’iyicwa ry’umuyobozi wa Polisi Andrew Felix Kaweesi muri Werurwe umwaka ushize n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi azashyiraho ama camera yabugenewe mu gucunga umutekano no gufata aba bagizi ba nabi.
Perezida Museveni kandi ngo yari yavuze ko azakoresha ibizamini bya DNA, mu kumenya uwaba yarishe Susan Magara ndetse akanasaba inzego z’umutekano ubusobanuro ku rupfu rwa Mowzey Radio rwabaye mu kwezi gushize, ariko ibi byose ngo ntabwo Museveni yagakwiye kuba abikora ari uko byamaze kuba ahubwo yagakwiye kujya akumira ubu bugizi bwa nabi butaraba.