Ku wa Kane tariki ya 1 Werurwe 2018, ingabo z’u Burusiya na Perezida Vladimir Putin, bagaragarijwe ibisasu byo mu bwoko bwa Misile n’ indege zitwara munsi y’inyanja.
Leta ya Moscow itangaza izo ntwaro zifite ubwirinzi buruta ubw’ izindi zose bigeze gutunga.
Perezida Putin yavuze ko Moscow yiteguye guca intege igitero cyose bagabwaho, yongeraho kandi ko biramutse bibaye atatinda gusubiza igihugu cyamutera.
Ati “Twiteguye gukoresha intwaro zacu igihe cyose u Burusiya bwaba butewe kandi ako kanya natwe twahita dusubiza”.
Ari imbere y’abayobozi mu nzego za politiki n’iz’ingabo, Putin yakomeje agira ati “ Izi ntwaro zahinduye uburyo bw’ubwirinzi bwa NATO imburamumaro. Iki ni ikimenyetso cy’uko imbaraga z’abo mu Burengerazuba (USA, u Bwongereza, u Bufaransa, Abadage,…) zitakiriho”.
Perezida Putin yavuze ko abashatse kujya mu irushanwa n’u Burusiya mu gutunga intwaro zikomeye mu myaka igera muri 15 ishize n’abatarashatse ko haba iterambere iryo ari ryo ryose byabananiye.
Amazina y’ibitwaro byagaragajwe ku mashusho na za mudasobwa harimo Sarmat na Avangard. Ibi bitwaro biri kugeragezwa ngo byaterwa ku wundi mugabane kandi ngo bifite umuvuduko wikubye inshuro 20, uw’umurabyo n’ijwi.