• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

You are at :Home»POLITIKI»Perezida Kagame arasaba Minisitiri w’Intebe kwima amatwi abayobozi bamuca intege

Perezida Kagame arasaba Minisitiri w’Intebe kwima amatwi abayobozi bamuca intege

Ubwanditsi 03 Mar 2018 POLITIKI

Perezida Kagame yasabye Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard, kwima amatwi abashaka kumuca intege, bitwaje ko yaje abasanga mu kazi.

Ubwo yasozaha ku mugaragaro umwiherero w’abayobozi waberaga i Gabiro mu karere ka Gatsibo, ku wa 1 Werurwe 2018, Perezida Kagame, yabwiye Minisitiri w’Intebe, kutazacika intege mu gihe hari agashya azanye abona kateza imbere igihugu.

Ibi perezida yabigarutseho ubwo yatangaga urugero ko hari abayobozi bafite umuco wo guca abandi intege bakabafatirana bitwaje ko bakiri bashya mu kazi, ndetse anatangaza ko uwo bizagaragaraho azabihanirwa.

Ati “Uracyari mushya [Dr. Ngirente ], buriya uzagira abajyanama benshi utazi aho bavuye bazajya bakubwira ngo ‘oya have, ibyo ntabwo bikorwa hano! Niba bitaraba, bizaba. Umunsi byabaye, ntuzabyemere,… abaguha inama bakubwira ngo wowe se kandi ibyo uzanye ni ibiki, uvuye muri Bank y’Isi [world Bank] ngo uzanye amahame mashya [principles], ngo genda buhoro, itonde, waba ufite intege nke ukabyemera na we ayo ma principles ukayajugunya, ukabasanga, niba bitaraba bizaba,…”.

Perezida Kagame yasabye abayobozi bari mu mwiherero bose muri rusange kwima amatwi abantu bateye uko.

Ati “Aho kugira ngo tugane muri iyo nzira yo gukumirwa n’abantu bari aho bahora badutambika ibintu imbere bavuga ngo wijya hariya wowe, ngo byihorere turabigukorera kandi nabo babizi ko ntabyo bari bukore, aho kugirango tubemerere abo, abo aribo bose badutwara aho bashaka, tubyange, tugane aho ibintu bikwiriye kuba bigana”.

Uru rugero Perezida yatanze, anarusanisha no ku bayobozi bato n’urubyiruko, nabo arabasaba kwima amatwi ababaca intege, ati “Ntimukemerere abashaka kubaca intege no kubabuza kuzana impinduka. Abo muzabangire. Mujye mukora icyo mwumva kibereye igihugu cyanyu, ibyo mwize gukora mubikore”.

 Ku bantu baca abandi intege, Perezida Kagame yavuze ko nibizajya bimenyekana bigomba kuzajya bibagiraho ingaruka.

Ati “Hagomba kubaho ingaruka ku bayobozi babangamira, bakanaca intege intege abashaka kuzana impinduka”.

Umwiherero w’abayobozi ku nshuro ya 15, watangiye ku wa Mbere tariki ya 26 Gashyantare 2018, ukaba warize kuri zimwe mu ngingo zirimo izo kurwanya imirire mibi, uburezi n’ubuzima, Rwanda muri Afurika ndetse no hanze y’ayo,…

2018-03-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Trump yahaye intego ya miliyoni y’amadolari Warren bashobora guhangana mu matora

Trump yahaye intego ya miliyoni y’amadolari Warren bashobora guhangana mu matora

Ubwanditsi 06 Jul 2018
Umuryango wa Habyarimana ukomeje uruhare rukomeye mu bikorwa by’ivangura n’amacakubiri mu buhungiro

Umuryango wa Habyarimana ukomeje uruhare rukomeye mu bikorwa by’ivangura n’amacakubiri mu buhungiro

Ubwanditsi 04 Sep 2025
Bernie Sanders akomeje kuzamura amahirwe yo kuzahatana na Donald Trump mu matora

Bernie Sanders akomeje kuzamura amahirwe yo kuzahatana na Donald Trump mu matora

Ubwanditsi 24 Feb 2020
‘ Sinoshyana ndi mukuru ‘– Mbanda

‘ Sinoshyana ndi mukuru ‘– Mbanda

Ubwanditsi 04 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kuki Perezida Tshisekedi atabona ko gushyigikira Interahamwe bitazamuhira nk’uko bitahiriye n’abamubanjirije ku butegetsi?
Amakuru

Kuki Perezida Tshisekedi atabona ko gushyigikira Interahamwe bitazamuhira nk’uko bitahiriye n’abamubanjirije ku butegetsi?

Ubwanditsi 28 Nov 2022
 Menya umwirondoro wa Claude Gatebuke, umutekamutwe ushakisha amaronko mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi
INKURU NYAMUKURU

 Menya umwirondoro wa Claude Gatebuke, umutekamutwe ushakisha amaronko mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 24 Apr 2020
Nibarize Ingabire Victoire
INKURU NYAMUKURU

Nibarize Ingabire Victoire

Ubwanditsi 21 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru