• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Rayon Sports yanyagiye Espoir imbere ya Mamelodi ihita ifata umwanya wa mbere

Rayon Sports yanyagiye Espoir imbere ya Mamelodi ihita ifata umwanya wa mbere

Editorial 05 Mar 2018 IMIKINO

Umukino wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na Espoir  ku munsi w’ejo warangiye ku ntsinzi ya Rayon Sports y’ibitego 3 ku busa bituma ihita ifata umwanya wa mbere n’amanota 24.

Uyu mukino waberaga kuri sitade ya Kigali Rayon Sports yari yakiriye Espoir FC, wari umukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona.

Rayon Sports yongeye kwereka abafana bayo wa mupira bakunda wo gusatira ndetse no guhererekanya cyane. Ibi ni nabyo byajr gutuma banatsinda ibitego byinshi, gusa Espoir yabanje kwihagararaho ihagarika ubusatirizi bwa Rayon Sports bwari buyobowe na Christ Mbondi na Bimenyimana Bonfils Caleb.

Gusa ku munota wa 42 Mbondi yahise ayitsinda igitego cya mbere ku mupira w’umuterekano wari utewe na Manishimwe Djabel usanga Manzi Thierry awukoraho awuhereza Mbondi ahita atera ishomu mu izamu atsinda igitego cya mbere.

Igice cya mbere cyarangiye ku gitego kimwe cya Rayon Sports, igice cya kabiri kigitangira Muhire Kevin yahise asimbura Manishimwe Djabel.

Kevin yahise ahurirana n’ikosa rya Espoir maze arihannye atera umupira mwiza imbere y’izamu maze Caleb ashyiraho umutwe atsinda igitego cya kabiri.

Umukino wakomeje gukomeza Rayon Sports isatira cyane ibifashinjwemo na Muhire Kevin wahise uyobora umukino neza ariko na Espoir ikanyuzamo ikagera imbere y’izamu Rayon Sports ari nako abatoza bombi bakora impinduka mu bakinnnyi.

Umupira wenda kurangira ku munota wa 92 Nyandwi Sadam wakinnye neza uyu mukino yahinduye umupira imbere y’izamu rya Espoir maze Christ Mbondi atsinda igitego cya 3 kikaba icya 2 kuri we.

Rayon Sports yarangije umukino itsinze ibitego 3 ku busa bwa Espoir , uyu wari umukino wa mbere umutoza Ivan Jacky Minnaert yicaye ku ntebe y’ubutoza kuva yahabwa akazi ko gusimbura Kerekezi Olivier.

Rayon Sports ihise ifata umwanya wa mbere n’amanota 24 inganya na Kiyovu Sports ariko Rayon Sports ikaza imbere kuko yatsinze umukino wabahuje ndetse ikanazigama ibiteho byinshi 9 mu gihe Kiyovu izigamye ibitego 6.

Uyu mukino kandi warebwe n’abakinnyi b’ikipe ya Mamelod Sundowns izakina na Rayon Sports kuwa gatatu mu marushanwa ya Champions League.

Abakinnyi nka Ndayishimiye Eric ’Bakame’, Nyandwi Saddam, Eric Irambona Gisa, Manzi Thierry, Usengimana Faustin, Mutsinzi Ange ’Jimmy’, Mugisha Francois, Mukunzi Yannick, Manishimwe Djabel, Bimenyimana Bonfils Caleb, Christ Mbondi nibo Rayon Sports yabanje mu kibuga.

2018-03-05
Editorial

IZINDI NKURU

Amafoto – Amavubi yakoreye imyitozo ya mbere kuri Sitade ya Huye, yitegura gukina na Ethiopie mu gushaka itike yo gukina CHAN2023

Amafoto – Amavubi yakoreye imyitozo ya mbere kuri Sitade ya Huye, yitegura gukina na Ethiopie mu gushaka itike yo gukina CHAN2023

Editorial 29 Aug 2022
Batanu mu bahatanira MissRwanda2016  batsinze ikizamini cya Leta

Batanu mu bahatanira MissRwanda2016 batsinze ikizamini cya Leta

Editorial 21 Feb 2016
APR FC yanganyije na Muhazi United, Rayon Sports itsinda Mukura VS ibyaranze umunsi wa 25 wa shampiyona y’u Rwanda

APR FC yanganyije na Muhazi United, Rayon Sports itsinda Mukura VS ibyaranze umunsi wa 25 wa shampiyona y’u Rwanda

Editorial 31 Mar 2024
Shema Fabrice wayoboraga AS Kigali yasezeye kuyobora iyi kipe

Shema Fabrice wayoboraga AS Kigali yasezeye kuyobora iyi kipe

Editorial 05 Jun 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Miroplast FC yananiwe kugera ku kibuga, Rayon Sports itahana amanota idakinnye
IMIKINO

Miroplast FC yananiwe kugera ku kibuga, Rayon Sports itahana amanota idakinnye

Editorial 28 May 2018
Perezida Kagame  yageze muri Angola  aho yitabiriye irahira rya João Lourenço watorewe kuyobora  iki gihugu
Mu Rwanda

Perezida Kagame yageze muri Angola aho yitabiriye irahira rya João Lourenço watorewe kuyobora iki gihugu

Editorial 26 Sep 2017
Abayobozi b’u Burundi barashinja Abagande kutagira ibanga
INKURU NYAMUKURU

Abayobozi b’u Burundi barashinja Abagande kutagira ibanga

Editorial 16 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru