Ntamuhanga Cassien wari mu idosiye imwe na Kizito Mihigo yatangaje ko nyuma yo gutoroka gereza ya Nyanza mu mezi ane ashize, yahawe ubuhungiro ubu ari kwidegembya mu gihugu atavuze, ariko itohoza rya Rushyashya ryemeza ko yageze muri Afrika y’Epfo, abifashijwemo na CMI [ Urwego rw’Ubutasi bwa gisilikare muri Uganda ] kubufatanye n’ishyirahamwe ryitwa Human Rights Network For Journalists rifite ikicaro I Kampala muri Uganda. Iri shyirahamwe ryatangijwe muri Uganda na Human Rights Watch (HRW) isanzwe ishinja u Rwanda ibinyoma, igashishikariza n’abanyamakuru guhunga u Rwanda no kurisiga icyasha, bamwe mu banyamakuru bari mu Rwanda n’ abandi bahunze igihugu nibo ikoresha kubona Raporo z’ibinyoma irega u Rwanda.
Human Rights Network For Journalists isanzwe ifasha abanyamakuru bahunze u Rwanda bagahungira Kampala kubona ubuhungiro mu bindi bihugu nkuko byagenze kuri Gasasira J.Bosco , Kabonero , Gasana n’abandi banyamakuru bose baciye Kampala bagafashwa kubona ubuhungiro nyuma yo kubakodeshereza amazu kubashakira umutekano muri CMI n’ibindi…
Cassien Ntamuhanga amaze gutoroka gereza mu Rwanda yahise yerekeza muri Uganda aciye Cyanika , abifashijwemo na CMI bamujyana muri Ambadase ya afrika y’efo. Yabanje kujya muri Ambasade nyinshi afite n’inyandiko za CMI, zemeza ko ubuzima bwe buri mukaga , CMI yamujyanye muri Ambasade ya Beligium iyo ambasade nayo iremeza ko afite ikibazo ashobora kwicwa.
Ariko bo bavuga ko batamujyana mu Bubiligi, ariko bandika urwandiko basaba ambasade iyo ariyo yose yashobora kumufasha baruha Human Rights Network For Journalists kugirango ishakishe Ambasade yamukura muri Uganda , barugejeje muri Ambasade y’Afrika yepfo yemera kumujyana nyuma y’ibiganiro no kubaza leta y’ afrika y’epfo, baremera niho bamujyanye.
Uyu mugabo yatorotse gereza mu ijoro rishyira ku wa 31 Ukwakira 2017, aho Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa, RCS, rwaje kwemeza ko hamwe n’abo bajyanye “bakoresheje imigozi bakurira urukuta rwa gereza.”
Kuri uyu wa Gatatu uyu mugabo yumvikanye kuri Radio Ijwi rya Amerika, avuga ko mbere yo guhunga yari afite impungenge z’igihano yakatiwe kandi akumva no mu bujurire nta kizahinduka.
Yagize ati “Ngira ngo ubu amezi agiye ari ane nsohotse muri gereza […] ndakomeye ndimo ndidegembya.”
Ntamuhanga wari umunyamakuru wa Radio Amazing Grace nayo iri mugihano cyo gufungwa amezi 3 yahawe na RURA yaregwaga hamwe na Jean Paul Dukuzumuremyi, Agnes Niyibizi na Kizito Mihigo.
Yaje guhanishwa igifungo cy’imyaka 25 ku cyaha cyo kugambira kugirira nabi Umukuru w’Igihugu, kuko ari cyo gihano kiruta ibindi urebeye ku byaha yahamijwe, birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gucura umugambi w’ibikorwa by’iterabwoba.
Ntamuhanga yakomeje agira ati “Igihugu ndimo natse ubuhungiro nk’abandi bose, barabumpaye bampereza ibyangombwa n’abandi bantu b’impunzi baba bafite abo aribo bose.”
Nyuma yo gutoroka Urwego Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa rwahise rutangaza ko ari gushakishwa.
Mu bo batorokanye harimo Sibomana Kirenge wari warakatiwe imyaka 20 nyuma yo guhamya icyaha cy’ubuhotozi na Batambirije Théogène wari warahamijwe icyaha cyo gufata ku ngufu gusa nyuma akaza gutoroka gereza akatirwa imyaka 16.
Amategeko ahana y’u Rwanda agena ko umuntu wese utoroka yarakatiwe ahanishwa igihano gikubye inshuro ebyiri igihano yari asigaje.