• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku mpuzandengo ya 4.6% mu bihembwe bitatu bya mbere bya 2017

Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku mpuzandengo ya 4.6% mu bihembwe bitatu bya mbere bya 2017

Ubwanditsi 06 Mar 2018 UBUKUNGU

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko mu bihembwe bitatu bya mbere bya 2017, ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku mpuzandengo ya 4.6%, bivuye ku ya 7.3% bwazamutseho mu gihe nk’iki mu 2016.

BNR yabitangaje kuri uyu wa Kabiri ubwo yamurikaga uko ishusho ya politiki y’imicungire y’urwego rw’imari n’agaciro k’ifaranga ihagaze.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yatangaje ko urwego rwa serivisi rwazamutse ku mpuzandengo ya 7%, ubuhinzi buzamuka 6%, naho urwego rw’inganda ruzamuka 2%.

Mu gihembwe cya mbere cya 2017 ubukungu bwazamutse ku mpuzandengo ya 1.7% na 4% mu gihembwe cya kabiri bitewe n’ihindagurika ry’ibihe mu buhinzi ariko mu cya gatatu bizamuka ku mpuzandengo ya 8%.

Rwangombwa avuga ko izamuka ry’ubukungu mu gihembwe cya gatatu ndetse ryakomeje no mu gihembwe cya kane, ryerekana ko intego y’uko ubukungu bwazamuka cyangwa bukarenga ku gipimo cya 5.2%, cyateganyijwe mu 2017.

Mu mwaka ushize icyuho hagati y’ibyo u Rwanda rwohereza n’ibyo rutumiza mu mahanga cyagabanutseho 21.7% mu 2017 ugereranyije na 2016 kuko cyavuye kuri 1, 624.5 by’amadolari ya Amerika kikagera kuri 1271.8 by’amadolari. Izi mpinduka zatewe no kuzamuka kw’ibiciro ku masoko mpuzamahanga ndetse n’ubwiyongere bw’ibyo u Rwanda rwajyanye hanze birimo ikawa, icyayi, amabuye y’agaciro, sima, imyambaro n’ibyuma.

Agaciro k’ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga kagabanutseho 0.4% mu 2017 ugereranyije na 2016, mu gihe agaciro k’ibyo rwoherejeyo kiyongereye ku kigero cya 57.6% biva kuri miliyoni 943.5 z’amadolari bivuye kuri miliyoni 598.7 z’amadolari mu 2016. Ingano yabyo nayo yiyongereyeho 36.2%.

2018-03-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yafunguye Mara Phone, uruganda rwa mbere muri Afurika rukora Smartphone

Perezida Kagame yafunguye Mara Phone, uruganda rwa mbere muri Afurika rukora Smartphone

Ubwanditsi 07 Oct 2019
Minisitiri Shyaka aributsa ko ibicuruzwa by’i Burundi na Congo bihawe ikaze

Minisitiri Shyaka aributsa ko ibicuruzwa by’i Burundi na Congo bihawe ikaze

Ubwanditsi 03 Jun 2019
Perezida Kagame yashimye agaciro Afurika yahawe mu nama y’ibihugu bikize ku isi

Perezida Kagame yashimye agaciro Afurika yahawe mu nama y’ibihugu bikize ku isi

Ubwanditsi 27 Aug 2019
Kuba twarasigaye inyuma ntabwo twahora tubivuga nkaho bishimishije- Perezida Kagame

Kuba twarasigaye inyuma ntabwo twahora tubivuga nkaho bishimishije- Perezida Kagame

Ubwanditsi 08 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amakipe 78 aturutse hirya no hino ku isi agiye guhurira mu karere ka Rubavu muri IFVB Beach Volleyball 2-star World Tour tournament.
Amakuru

Amakipe 78 aturutse hirya no hino ku isi agiye guhurira mu karere ka Rubavu muri IFVB Beach Volleyball 2-star World Tour tournament.

Ubwanditsi 09 Jun 2021
Kongo yataye muri yombi abakekwaho kwica abantu 890
Mu Mahanga

Kongo yataye muri yombi abakekwaho kwica abantu 890

Ubwanditsi 13 Feb 2019
Magufuli yeruye ko Kagame ari inshuti ye ikomeye
POLITIKI

Magufuli yeruye ko Kagame ari inshuti ye ikomeye

Ubwanditsi 09 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru