Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko mu bihembwe bitatu bya mbere bya 2017, ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku mpuzandengo ya 4.6%, bivuye ku ya 7.3% bwazamutseho mu gihe nk’iki mu 2016.
BNR yabitangaje kuri uyu wa Kabiri ubwo yamurikaga uko ishusho ya politiki y’imicungire y’urwego rw’imari n’agaciro k’ifaranga ihagaze.
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yatangaje ko urwego rwa serivisi rwazamutse ku mpuzandengo ya 7%, ubuhinzi buzamuka 6%, naho urwego rw’inganda ruzamuka 2%.
Mu gihembwe cya mbere cya 2017 ubukungu bwazamutse ku mpuzandengo ya 1.7% na 4% mu gihembwe cya kabiri bitewe n’ihindagurika ry’ibihe mu buhinzi ariko mu cya gatatu bizamuka ku mpuzandengo ya 8%.
Rwangombwa avuga ko izamuka ry’ubukungu mu gihembwe cya gatatu ndetse ryakomeje no mu gihembwe cya kane, ryerekana ko intego y’uko ubukungu bwazamuka cyangwa bukarenga ku gipimo cya 5.2%, cyateganyijwe mu 2017.
Mu mwaka ushize icyuho hagati y’ibyo u Rwanda rwohereza n’ibyo rutumiza mu mahanga cyagabanutseho 21.7% mu 2017 ugereranyije na 2016 kuko cyavuye kuri 1, 624.5 by’amadolari ya Amerika kikagera kuri 1271.8 by’amadolari. Izi mpinduka zatewe no kuzamuka kw’ibiciro ku masoko mpuzamahanga ndetse n’ubwiyongere bw’ibyo u Rwanda rwajyanye hanze birimo ikawa, icyayi, amabuye y’agaciro, sima, imyambaro n’ibyuma.
Agaciro k’ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga kagabanutseho 0.4% mu 2017 ugereranyije na 2016, mu gihe agaciro k’ibyo rwoherejeyo kiyongereye ku kigero cya 57.6% biva kuri miliyoni 943.5 z’amadolari bivuye kuri miliyoni 598.7 z’amadolari mu 2016. Ingano yabyo nayo yiyongereyeho 36.2%.