• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bugesera FC yatsinze Rayon Sports 2-1, APR FC ifata umwanya wa mbere w’agateganyo wa Rwanda Premier League   |   21 May 2025

  • Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete   |   21 May 2025

  • I Bugesera hatashywe ikibuga cya Basketball cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Africa na Opportunity International   |   20 May 2025

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Mukuralinda wari Umushinjacyaha mu rubanza rwa Ingabire agiye gukura urujijo ku rubanza rwe

Mukuralinda wari Umushinjacyaha mu rubanza rwa Ingabire agiye gukura urujijo ku rubanza rwe

Editorial 06 Mar 2018 Mu Rwanda

Alain Mukuralinda wari Umushinjacyaha mu rubanza rwa Ingabire Victoire, mu cyumweru gitaha azasohora igitabo ahamya ko kizashyira ahabona byinshi ku bivugwa nabi kuri urwo rubanza, bamwe bafata ko afunzwe ku mpamvu za politiki cyangwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi yarahamijwe ibyaha n’inkiko zibifitiye ububasha.

Umuhango wo kumurika iki gitabo Mukuralinda yise “Qui manipule qui?” kigaruka ku migendekere y’urubanza rwa Ingabire, uteganyijwe ku gicamunsi cyo ku wa Kane, tariki ya 8 Werurwe 2018, i Kigali.

Ingabire washinze ishyaka FDU Inkingi ritemewe mu Rwanda, yavuye mu Buholandi aruzamo ashaka guhatanira kuruyobora mu matora yo mu 2010, biza kugaragara ko hari ibyaha yakoze atangira gukurikiranwa mu butabera.

Ku wa 13 Ukuboza 2013 nibwo Urukiko rw’Ikirenga rwamukatiye gufungwa imyaka 15 nyuma y’uko yari yajuririye igifungo cy’imyaka umunani yari yakatiwe n’Urukiko Rukuru, ahamwe n’ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Ifungwa rye ariko ryazamuye amagambo menshi ku bihugu n’imiryango mpuzamahanga, bamwe bavuga ko yafungiwe politiki; ko hari uburenganzira atahawe n’ibindi, kugeza ubwo intumwa zabo zinjiye mu Rwanda kenshi zitwaje izindi gahunda, zigamije guhura na Ingabire rwihishwa ariko imigambi yabo ikagenda ikemangwa.

Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yo yageze aho isohora raporo inenga ubwisanzure bw’ubutabera bw’u Rwanda, inasaba ko urubanza rwa Ingabire rusubirwamo.

Ni ibintu Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yavuze ko atumva impamvu yo kuvanga politiki mu bucamanza ndetse ko ari “agasuzuguro” kuba abantu basanzwe basaba igihugu gusubiramo urubanza rw’umuntu wanyuze mu nkiko zose.

Mu kiganiro na IGIHE, Mukuralinda wari Umushinjacyaha mu rubanza rwa Ingabire, avuga ko mu myaka ibiri ishize abantu batagira ingano bakunze kumubaza impamvu atavuga ku mugaragaro uko urwo rubanza rwagenze, aza gufata icyemezo cyo kwandika igitabo.

Yagize ati “Bamwe bagira bati mwaramuhimbiye, mwaramubeshyeye, mwaratekinitse, mwaramurenganyije, nta butabera… None igihe ni iki ngo buri wese ubyifuza amenye koko uko muri urwo rubanza byagenze, cyane cyane ko na madamu Ingabire yabibwiriye uko yabibonye. Ubwo buri wese amaze kwisomera no kumva impande zombi, nta marangamutima, azikuriramo umwanzuro ukwiye.”

Yakomeje agira ati “Igihe kirageze ngo Abanyarwanda by’umwihariko ndetse n’abandi bose muri rusange bamenye by’imvaho batagendeye ku mabwire n’amarangamutima uko byagenze koko muri ruriya rubanza.”

Mukuralinda wabaye umushinjacyaha wo ku rwego rw’igihugu igihe kinini akaba n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, mu 2015 nibwo yandikiye Leta asaba guhagarika akazi kugeza igihe kitazwi. Hari ku mpamvu zirebana n’umuryango we yagombaga gusanga mu Buholandi ari naho aba kugeza ubu.

Alain Mukuralinda wari Umushinjacyaha mu rubanza rwa Ingabire Victoire

2018-03-06
Editorial

IZINDI NKURU

Umunsi wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda umwaka wa 2021-2022 wabonetsemo ibitego 16, umukino umwe niwo wabuzeho igitego, Ibyaranze uyu munsi

Umunsi wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda umwaka wa 2021-2022 wabonetsemo ibitego 16, umukino umwe niwo wabuzeho igitego, Ibyaranze uyu munsi

Editorial 01 Nov 2021
Uyu munsi hagaragaye abandi bantu icyenda barwaye Coronavirus

Uyu munsi hagaragaye abandi bantu icyenda barwaye Coronavirus

Editorial 27 Mar 2020
Rwamagana: Impanuka ikomeye mu basiganwa ku magare yakomerekeyemo umwe

Rwamagana: Impanuka ikomeye mu basiganwa ku magare yakomerekeyemo umwe

Editorial 25 Jun 2017
Abahoze bayoboye ADEPR basigaye muri gereza bahaye urukiko impamvu na bo bakwiye gufungurwa

Abahoze bayoboye ADEPR basigaye muri gereza bahaye urukiko impamvu na bo bakwiye gufungurwa

Editorial 28 Sep 2017

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru