Alain Mukuralinda wari Umushinjacyaha mu rubanza rwa Ingabire Victoire, mu cyumweru gitaha azasohora igitabo ahamya ko kizashyira ahabona byinshi ku bivugwa nabi kuri urwo rubanza, bamwe bafata ko afunzwe ku mpamvu za politiki cyangwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi yarahamijwe ibyaha n’inkiko zibifitiye ububasha.
Umuhango wo kumurika iki gitabo Mukuralinda yise “Qui manipule qui?” kigaruka ku migendekere y’urubanza rwa Ingabire, uteganyijwe ku gicamunsi cyo ku wa Kane, tariki ya 8 Werurwe 2018, i Kigali.
Ingabire washinze ishyaka FDU Inkingi ritemewe mu Rwanda, yavuye mu Buholandi aruzamo ashaka guhatanira kuruyobora mu matora yo mu 2010, biza kugaragara ko hari ibyaha yakoze atangira gukurikiranwa mu butabera.
Ku wa 13 Ukuboza 2013 nibwo Urukiko rw’Ikirenga rwamukatiye gufungwa imyaka 15 nyuma y’uko yari yajuririye igifungo cy’imyaka umunani yari yakatiwe n’Urukiko Rukuru, ahamwe n’ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.
Ifungwa rye ariko ryazamuye amagambo menshi ku bihugu n’imiryango mpuzamahanga, bamwe bavuga ko yafungiwe politiki; ko hari uburenganzira atahawe n’ibindi, kugeza ubwo intumwa zabo zinjiye mu Rwanda kenshi zitwaje izindi gahunda, zigamije guhura na Ingabire rwihishwa ariko imigambi yabo ikagenda ikemangwa.
Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yo yageze aho isohora raporo inenga ubwisanzure bw’ubutabera bw’u Rwanda, inasaba ko urubanza rwa Ingabire rusubirwamo.
Ni ibintu Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yavuze ko atumva impamvu yo kuvanga politiki mu bucamanza ndetse ko ari “agasuzuguro” kuba abantu basanzwe basaba igihugu gusubiramo urubanza rw’umuntu wanyuze mu nkiko zose.
Mu kiganiro na IGIHE, Mukuralinda wari Umushinjacyaha mu rubanza rwa Ingabire, avuga ko mu myaka ibiri ishize abantu batagira ingano bakunze kumubaza impamvu atavuga ku mugaragaro uko urwo rubanza rwagenze, aza gufata icyemezo cyo kwandika igitabo.
Yagize ati “Bamwe bagira bati mwaramuhimbiye, mwaramubeshyeye, mwaratekinitse, mwaramurenganyije, nta butabera… None igihe ni iki ngo buri wese ubyifuza amenye koko uko muri urwo rubanza byagenze, cyane cyane ko na madamu Ingabire yabibwiriye uko yabibonye. Ubwo buri wese amaze kwisomera no kumva impande zombi, nta marangamutima, azikuriramo umwanzuro ukwiye.”
Yakomeje agira ati “Igihe kirageze ngo Abanyarwanda by’umwihariko ndetse n’abandi bose muri rusange bamenye by’imvaho batagendeye ku mabwire n’amarangamutima uko byagenze koko muri ruriya rubanza.”
Mukuralinda wabaye umushinjacyaha wo ku rwego rw’igihugu igihe kinini akaba n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, mu 2015 nibwo yandikiye Leta asaba guhagarika akazi kugeza igihe kitazwi. Hari ku mpamvu zirebana n’umuryango we yagombaga gusanga mu Buholandi ari naho aba kugeza ubu.