• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire   |   04 Jun 2025

  • Ibihugu Umunani byo ku migabane itandukanye, bigiye guhurira mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi 1994   |   03 Jun 2025

  • Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse   |   03 Jun 2025

  • Amavubi yatangiye umwiherero muri Algeria, Manishimwe Djabel yangiwe kwinjira mu gihugu , Rafael York ntiyatanze impamvu yo kutitabira umwihero   |   02 Jun 2025

  • Niyigena Clément wa APR FC n’uwahoze ari umutoza we Darko Novic mu begukanye ibikombe by’abahize abandi muri Rwanda Premier League 2024-2025   |   31 May 2025

  • Umunya-Tunisia Afhamia Lotfi watozaGA ikipe ya Mukura VS yagizwe Umutoza Mukuru mushya wa Rayon Sports FC   |   30 May 2025

You are at :Home»IMIKINO»Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Mamelodi Sundowns FC 0-0

Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Mamelodi Sundowns FC 0-0

Editorial 07 Mar 2018 IMIKINO

Umukino waberaga kuri sitade Amahoro i Remera kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Werurwe 2018.  Ikipe ya Rayon Sports  bakunze kwita Gikundiro, yaguye miswi n’ikipe  Mamelodi Sundowns FC banganya 0-0  byari mu mukino w’ijonjora rya nyuma ry’imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (Total CAF Champions League).

MU MAFOTO: Rayon Sports yihagazeho inganya na Mamelodi Sundowns FC

 Ivan Minaert umutoza wa Rayon Sports yakoze impinduka mu bakinnyi 11 kuko nka Mugisha Francois Master utarakinnye imikino ibiri ya LLB, yari mu kibuga aho yari kumwe na Nahimana Shassir, Kwizera Pierrot, Mugabo Gabriel Gaby na Shaban Hussein Tchabalala. Abakinnyi nka Muhire Kevin, Nyandwi Saddam na Niyonzima Olivier Sefu bari babanje hanze y’ikibuga n;ubwo muri aba Muhire Kevin ariwe wenyine utakinnye.

Igice cya mbere cyaranzwe n’umupira ufunguye hagati y’amakipe yombi kuko yaba yagerageje gutera imipira yabyara ibitego. Ivan Minaert byageze ku munota wa 35′ agira umutima wo gusimbuza akuramo Nahimana Shassir ashyiramo Nyandwi Saddam. Shaban Hussein Tchabalala wacaga iburyo yahise ajya ibumoso hacaga Nahimana bityo Nyandwi ajya imbere gato ya Mutsinzi Ange bafatanya uruhande rwose.

Abasimbura ba Rayon Sports

Abasimbura ba Rayon Sports

Niyonzima Olivier Sefu (Ibumoso) na Muhire Kevin (Iburyo) babanje hanze

Niyonzima Olivier Sefu (Ibumoso) na Muhire Kevin (Iburyo) babanje hanze

Ivan Minaert asuhuza abakinnyi bari ku ntebe y'abasimbura

Ivan Minaert asuhuza abakinnyi bari ku ntebe y’abasimbura

Hasohorwa ibirango bya CAF na FIFA

Hasohorwa ibirango bya CAF na FIFA

Amakipe asohoka mu rwambariro

Amakipe asohoka mu rwambariro

Mugisha Francois Master (Ibumoso) yongeye kwizerwa na Ivan Minaert abanza mu kibuga cyo kimwe na Nahimana Shassir (iburyo)

Mugisha Francois Master (Ibumoso) yongeye kwizerwa na Ivan Minaert abanza mu kibuga cyo kimwe na Nahimana Shassir (iburyo)

Nahimana Shassir (ibumoso) Eric Rutanga (hagati) na Kwizera Pierrot (ubanza iburyo)

Nahimana Shassir (ibumoso) Eric Rutanga (hagati) na Kwizera Pierrot (ubanza iburyo)

Mugisha Francois Master

Ivan Minaert yavuze ko yaje gusimbuza Mugisha Francois Master kuko ngo yaje kuruha

Abakinnyi basuhuzanya

Abakinnyi basuhuzanya

Abakapiteni batombola ibibuga

Abakapiteni batombola ibibuga

Abasifuzi n'abakapiteni

Abasifuzi n’abakapiteni

Nahimana Shassir (10) na Mutsinzi Ange Jimmy (5) bacunze Sirino Gaston (5)

Nahimana Shassir (10) na Mutsinzi Ange Jimmy (5) bacunze Sirino Gaston (5)

Intebe y'abatoza n'abaganga ba Rayon Sports                                                 Intebe y’abatoza n’abaganga ba Rayon Sports 

Pitso Mosimane umutoza wa Mamelodi Sundowns FC ubwo yasomaga umukino             Pitso Mosimane umutoza wa Mamelodi Sundowns FC ubwo yasomaga umukino

Kekana Hlompho kapiteni wa Mamelodi imbere ya Shaban Hussein Tchabalala

Kekana Hlompho kapiteni wa Mamelodi imbere ya Shaban Hussein Tchabalala amushakaho inzira 

Igice cya kabiri cyatangiye ubona ko amakipe yombi ari gukina mu buryo ajya kunganya imbaraga. Rayon Sports yari imbere y’abafana ubona ko biri kuyifasha. Bitewe nuko Mamelodi yatangiye kubona ko igitego igomba kugishaka, Tau Percy yahawe ikarita y’umuhondo azira gukandagira Mugabo Gabriel myugariro wa Rayon Sports. Ivan Minaert amaze kubona ko Ismaila Diarra yananiwe, yamusimbuje Christ Mbondy ngo atange umusanzu mu busatirizi.

Ku munota wa 71′, Rayon Sports bakuyemo Mugisha Francois bita Master bashyiramo Niyonzima Olivier Sefu. Ibi byatumye Niyonzima afatanya na Yannick Mukunzi hagati bityo Kwizera Pierrot ajya inyuma ya Shaban Hussein Tchabalala wakinaga nka rutahizamu muri iyo minota. Nyuma gato na Pitso Mosimane umutoza wa Mamelodi Sundowns yahise akuramo Vilakazi Sibusiso ashyiramo Lebese George.

Rayon Sports imaze gushyira Kwizera Pierrot inyuma ya Shaban Hussein Tchabalala, bahise batangira gutera umupira ugana imbere bashaka igitego. Ibi byaje gutuma Pitso Mosimane umutoza wa Mamelodi akuramo Sirino Gaston wari wazonze Rayon Sports ahita yinjiza Themba Zwane.

Umukino wagumye muri uwo mujyo ari nako morale ku bafana ba Rayon Sports kuko babonaga ko isaha n’isaha nabo babona igitego. Gusa umukino warangiye yaba Mamelodi na Rayon Sports nta kipe yanduje izamu ry’indi (0-0).

Mugabo Gabriel ahana ibitekerezo n'umusifuzi

Mugabo Gabriel ahana ibitekerezo n’umusifuzi

Ubwo Eric Rutanga yari agize ikibazo

Ubwo Eric Rutanga yari agize ikibazo

Shaban Hussein Tchabalala (11) yakinaga umukino we wa mbere

Tebogo Langerman (4) abyigana na Shaban Hussein Tchabalala (11)

Tebogo Langerman (4) abyigana na Shaban Hussein Tchabalala (11)

Nyandwi Saddam yinjiye asimbuye Nahimana Shassir

Nyandwi Saddam yinjiye asimbuye Nahimana Shassir mu gice cya mbere

Nyandwi Saddam (16) myugariro w'iburyo muri Rayon Sports

Nyandwi Saddam (16) myugariro w’iburyo muri Rayon Sports yahise atangira kugenzura urwo ruhande

Iki gitambaro abafana baba bagihererekanye muri sitade

Iki gitambaro abafana baba bagihererekanye muri sitade

Abafana ba Rayon Sports bakubise ingoma iminota 90' badacitse intege kuko ikipe yabo yanaberetse umukino mwiza

Abafana ba Rayon Sports bakubise ingoma iminota 90′ badacitse intege kuko ikipe yabo yanaberetse umukino mwiza

Ivan Minaert areba icyo yahindura mu kibuga

Ivan Minaert areba icyo yahindura mu kibuga

Tau Percy (22) yahawe ikarita y'umuhondo azira gukandagira Mugabo Gabriel

Rutahizamu Tau Percy (22) yahawe ikarita y’umuhondo azira gukandagira Mugabo Gabriel

Myugariro Usengimana Faustin ku mupira

Myugariro Usengimana Faustin ku mupira

Mutsinzi Ange Jimmy (5) yakinnye umukino w'ubwitange

Mutsinzi Ange Jimmy (5) yakinnye umukino w’ubwitange

Niyonzima Olivier Sefu yinjiye asimbura Mugisha Francois Master

Niyonzima Olivier Sefu yinjiye asimbura Mugisha Francois Master

Usengimana Faustin (15) myugariro wa Rayon Sports arinda neza umuntu we

Usengimana Faustin (15) myugariro wa Rayon Sports arinda neza umuntu we

Pitso Mosimane (Ibumoso) umutoza wa Mamelodi Sundowns FC yashimiye Ivan Minaert (Iburyo) umutoza wa Rayo Sports uburyo yitwaye

Pitso Mosimane (Ibumoso) umutoza wa Mamelodi Sundowns FC yashimiye Ivan Minaert (Iburyo) umutoza wa Rayon Sports uburyo yitwaye

Abakinnyi ba Rayon Sports bashimira abafana muri ubu buryo

Abakinnyi ba Rayon Sports bashimira abafana muri ubu buryo

Dore abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Rayon Sports XI: Ndayishimiye Eric Bakame (GK, C, 1), Mutsinzi Ange Jimmy 5, Eric Rutanga 3, Mugabo Gabriel 2, Usengimana Faustin 15, Kwizera Pierrot 23, Mugisha Francois Master 25, Yannick Mukunzi 6, Shaban Hussein Tchabalala 11, Ismaila Diarra 20 na Nahimana Shassir 10.

Mamelodi Sundowns XI: Denis Onyango (GK, 14), Thapelo Morena 27, Arendse Wayne 6, Ricardo Nascimento 16, Langerman Tebogo 4, Kekana Hlompho (C, 8), Tiyani Mabunda 13, Sirino Gaston 5, Tau Percy 22, Vilakazi Sibusiso 11 na Manyisa Oupa 7.

Mutsinzi Ange Jimmy yambura umupira Vilakazi Sibusiso rutahizamu ukanganye muri Afurika y'EpfoMutsinzi Ange Jimmy yambura umupira Vilakazi Sibusiso rutahizamu ukanganye muri Afurika y’Epfo

Rushyashya.net

2018-03-07
Editorial

IZINDI NKURU

Sunrise FC, Rwamagana City, Vision FC na Interforce zo mu kiciro cya kabiri zabonye itike yo gukina imikino ya 1/2 bahatanira gukina ikiciro cya mbere 2022-2023

Sunrise FC, Rwamagana City, Vision FC na Interforce zo mu kiciro cya kabiri zabonye itike yo gukina imikino ya 1/2 bahatanira gukina ikiciro cya mbere 2022-2023

Editorial 09 Jun 2022
Yamen Zelfani utoza Rayon yageze mu Rwanda atangira imirimo, abazatoza APR FC bo barahagera kuwa kane

Yamen Zelfani utoza Rayon yageze mu Rwanda atangira imirimo, abazatoza APR FC bo barahagera kuwa kane

Editorial 18 Jul 2023
Rayon Sports yegukanye igikombe kuruta ibindi “SuperCup” itsinze APR FC ibitego 3-0

Rayon Sports yegukanye igikombe kuruta ibindi “SuperCup” itsinze APR FC ibitego 3-0

Editorial 12 Aug 2023
Golden State Warriors yatsinze Raptors mu mukino wa gatanu, iyibuza kwegukana NBA

Golden State Warriors yatsinze Raptors mu mukino wa gatanu, iyibuza kwegukana NBA

Editorial 11 Jun 2019

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru