Impunzi z’Abarundi zirenga 2500 zabaga mu Nkambi ya Kamanyola muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, zambutse umupaka wa Bugarama kuri uyu wa Gatatu, ziza mu Rwanda kubera impungenge z’umutekano wazo.
Uyu mukobwa witwa “Eusebie” [mu gifaransa] ni zebiya mu Kinyarwanda. Yahungiye muri Congo kuva mu 2014, n’ubu ntawe uzi irengero rye, nyirabayazana yihunga rye ni iraswa ry’abayoboke be bagera ku 9, barasiwe aho bari bacumbitse hitwa i Businde muri Ntara ya kayanza, bakaba bararashwe n’ Igipolisi cya Nkurunziza ubwo bari mu masengesho.
Bageze muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo basaga 2500, bakomeje amasengesho yabo doreko bemera cyane Bikira- Maria, ikibazo ariko cyaje kuba ubwo HCR yazaga kubabarura banga kwibaruza muri HCR biciye muri System biometric [ ni kuvuga gufata igikumwe hakoreshejwe ikoranabuhanga ] bakagufotora muburyo bugezweho, bo rero barabyanze bavuga ko ukwemera kwabo kutabemerera gukora ibyo bintu.
Ubu rero hashize igihe Leta ya Congo ibasaba ko niba banze burundu kwibaruza yo izabasubiza mu gihugu bavuyemo cy’u Burundi, izabasubuza iwabo, hagati aho igisirikare cya Congo giheruka kubarasa mu kwezi kwa 11 gushira abarenga 30 bahasiga ubuzima igihe bari bagiye kubaza ku biro bya Service ya Intelligence ya Kamanyola aho abantu babo baheruka kubura batwawe?
Aya makuru avuga ko ubu bari bamaze imisi bafashwa na Monusco, iyo niyo noneho yabaherekeje kugera kumupaka w’u Rwanda kuko batinya ko bageze i Burundi bahita babica.
Twibutse ko Zebiya afite Mandat d’arret yasohowe na Parquet ya Republika y’u Burundi, bamurega gutanga inyigisho zigumura abantu…leta y’uburundi yari yabagereranije na Boko Haram yo muri Nigeria igihe barasa 9 muribo bagisengera i Businde mu ntara ya kayanza.
Ese u Rwanda rwo bahungiyemo ntiruzabasaba kwibaruza kuburo bugezweho bwa system biometric niyo mpamvu tuvuga ko baba bahungiye ubwayi mu kigunda. Ni ukubitega amaso.
Cyiza D.