• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»UBUKUNGU»OFID yagurije u Rwanda miliyari 17 Frw zo kugeza amazi ku baturage

OFID yagurije u Rwanda miliyari 17 Frw zo kugeza amazi ku baturage

Ubwanditsi 12 Mar 2018 UBUKUNGU

Ikigega Mpuzamahanga cy’Iterambere (OPEC Fund for International Development, OFID) cyagurije u Rwanda miliyoni 20 z’amadolari, asaga miliyari 17 z’amafaranga y’u Rwanda, azakoreshwa mu mushinga ugamije gukemura ikibazo cy’amazi n’isuku mu Mujyi wa Kigali n’indi iwunganira.

Amasezerano arebana n’itangwa ry’iyi nguzanyo yashyizweho umukono ku itariki 12 Werurwe 2018 na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Clever Gatete n’Umuyobozi Mukuru wa OFID, Suleiman Jasir Al-Herbish.

Aya mafaranga azakoreshwa mu mushinga mugari wa miliyoni 262.32 z’amadolari, ugamije kwagura no gusana uruganda rw’amazi rwa Nzove, n’urwa Gihira II. Hazabaho kandi kwagura imiyoboro y’amazi mu turere twa Musanze, Rubavu, Muhanga, Nyagatare, Huye na Rusizi.

Minisitiri Gatete yavuze ko amafaranga yose agenewe uyu mushinga witezweho kongera umubare w’abagerwaho n’amazi meza yamaze kuboneka, igisigaye akaba ari ukuwushyira mu bikorwa.

Ati “Uyu mushinga ugamije kugeza amazi meza ku bantu bose mu buryo bungana kandi burambye na serivisi zirebana n’isuku mu bice byatoranyijwe n’ibikorwa bizatanga umusanzu mu kuzamura imibereho myiza.”

Umuyobozi wa OFID, Suleiman Jasir Al-Herbish, yavuze ko uyu mushinga nurangira uzagira ingaruka nziza ku Banyarwanda benshi cyane kuko amazi meza n’isuku ari umusingi w’iterambere rirambye.

Yakomeje avuga ko OFID isanzwe ifitanye imikoranire myiza n’u Rwanda, aho imaze gutanga inguzanyo z’asaga miliyoni 100 z’amadolari, zikoreshwa mu bikorwa bitandukanye birimo ibyo kongera ingufu n’ibikorwaremezo nko kubaka Ikibuga cy’Indege cya Bugesera.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ingufu n’Amazi muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Kamayirese Germaine, yavuze ko uyu mushinga uri muri gahunda yo gushyira mu bikorwa imwe mu Ntego z’Iterambere rirambye (SDGs) iteganya ko mu 2030 abantu bose ku Isi bazaba bagera ku mazi meza ndetse na serivisi z’isuku.

Yakomeje avuga ko muri uyu mushinga w’imyaka ine uzashyirwa mu bikorwa n’Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), uzasiga abagera kuri miliyoni 1.3 bagezweho n’amazi meza, mu gihe abagera kuri miliyoni 1.5 bazagerwaho na serivisi z’isuku.

Iyi nguzanyo ya OFID izishyurwa mu gihe cy’imyaka 20, u Rwanda rukazatangira kwishyura nyuma y’imyaka itanu ku nyungu ya 1.5%; ije isanga izindi miliyoni 171.14 z’amadolari rwagurijwe na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB), miliyoni 50 z’amadolari zatanzwe na Banki y’Ishoramari mu Burayi (EIB) mu gihe andi asigaye azatangwa na guverinoma.

2018-03-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame na Magufuli bemeranyije gutangira iyubakwa ry’umuhanda wa gari ya moshi [ Isaka-Kigali ]

Perezida Kagame na Magufuli bemeranyije gutangira iyubakwa ry’umuhanda wa gari ya moshi [ Isaka-Kigali ]

Ubwanditsi 14 Jan 2018
BNR yemereye amabanki korohereza abayafitiye inguzanyo, inakuraho igiciro cyo guhererekanya amafaranga

BNR yemereye amabanki korohereza abayafitiye inguzanyo, inakuraho igiciro cyo guhererekanya amafaranga

Ubwanditsi 19 Mar 2020
Morgan Freeman yasobanuye u Rwanda nk’Indorerwamo y’Amahoro n’Ubwiyunge amahanga yakwirebeyemo  [ VIDEO ]

Morgan Freeman yasobanuye u Rwanda nk’Indorerwamo y’Amahoro n’Ubwiyunge amahanga yakwirebeyemo [ VIDEO ]

Ubwanditsi 17 May 2017
Ishoramari rishya mu Rwanda ryageze kuri miliyari $2.4 mu 2019

Ishoramari rishya mu Rwanda ryageze kuri miliyari $2.4 mu 2019

Ubwanditsi 08 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibikorwa by’Icyumweru cya Polisi : Hatangijwe icyumweru cyo kurwanya ruswa
Mu Rwanda

Ibikorwa by’Icyumweru cya Polisi : Hatangijwe icyumweru cyo kurwanya ruswa

Ubwanditsi 31 May 2017
BBC yibukijwe ko Indahiro ya FPR Inkotanyi ku munyamuryango mushyashya imaze imyaka isaga 30
Amakuru

BBC yibukijwe ko Indahiro ya FPR Inkotanyi ku munyamuryango mushyashya imaze imyaka isaga 30

Ubwanditsi 24 Nov 2020
Hejuru y’imyaka 30 yakatiwe amaze guhamwa n’uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Augustin Ngirabatware yongereweho indi myaka 2 kubera gutera ubwoba abatangabuhamya
Amakuru

Hejuru y’imyaka 30 yakatiwe amaze guhamwa n’uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Augustin Ngirabatware yongereweho indi myaka 2 kubera gutera ubwoba abatangabuhamya

Ubwanditsi 28 Jun 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru