Nyuma yo kurusimbuka, Claver Mbonimpa, umusaza w’imyaka 68 y’amavuko akaba n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, avuga agahinda yagize mu mwaka wa 2015, nyuma yo kuraswa akarusimbuka, umwana n’umukwe we bo bakicwa.
Mu kiganiro yagiranye na DW (Deutsche Welle), Mbonimpa yaboneyeho gutangaza ko yapfushije abantu benshi b’aba abo mu muryango n’abandi barundi muri rusange.
Ati”Nabuze umwana wanjye n’umukwe, ndetse mfusha n’ibihumbi by’abaturage bagiye bicwa, nahamagaye incuti zanjye nke nzisaba gushyingura umwana wanjye mu cyubahiro, ibyo nibyo nabashije gukora”.
Ku wa 6 Ugushyingo 2015, nibwo umurambo wa Welly Nzitonda, umuhungu wa Mbonimpa watoraguwe i Mutakura mu mujyi wa Bujumbura. Umukwe we, Pascal Nshimirimana yishwe ku wa 9 Nzeri 2015.
Iki kinyamakuru gitangaza ko uwagerageje kurasa Claver Mponimpa ari umwe mu bakoreraga urwego rw’igihugu rw’ubutasi, nyuma na we yaje kwicwa, gusa ngo uwarashe agahamya umuhungu we, ngo aracyariho.
Gitangaza kandi ko uwishe Welly, umuhungu wa Mbonyimpa, ari umwe mu bagize agatsiko gakorera Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza, dore ko ibi byose byabaye mu mwaka yiyamamarizaga manda ya gatatu, bose batahurizagaho.
Claver Mbonimpa yahawe n’igihembo n’Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ku Isi, Human Rights Watch, igihembo cyitiriwe Alison Des Forges, ashimwa ku bw’ibikorwa byo guharanira uburenganzira mu Burundi.
Kuva yajya kwivuriza mu Bubiligi, uyu musaza ntabwo yari yahindukiza umugongo dore ko abo mu muryango we basigaye mu Burundi, bagiye bagaragaza impungenge bafite z’umutekano wabo.