Gen. Kale Kayihura wahoze akuriye Igipolisi cya Uganda yashimiye perezida Museveni kuri uyu wa kane, itariki 15 Werurwe ubwo yahererekanyaga ububasha n’uwamusimbuye mu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cya polisi ahitwa Naguru muri Kampala.
Gen Kale Kayihura wasubijemo umwambaro wa gisirikare akaba yahereje ububasha yari afite ku gipolisi Okoth Ochola wamusimbuye, aboneraho no gushimira perezida Museveni watumye amara imyaka 12 yose ku buyobozi bw’igipolisi no gusabira imbabazi amakosa yakozwe mu gihe cye.
Iyi nkuru dukesha Chimpreports iravuga ko Gen Kayihura ari we wayoboye Igipolisi cya Uganda igihe kirekire kuva iki gihugu cyabona ubwigenge. Yasimbuwe ku mirimo ye kuwa 04 Werurwe 2018 amaze gukora umwaka umwe muri kontaro ye nshya y’imyaka 3 yari yahawe.
Gen Kale Kayihura yagiye ku buyobozi bw’igipolisi mu 2005 asimbuye Gen Katumba Wamala, kuri ubu ukora nka minisitiri w’umurimo wa Uganda.
Kayihura ariko na none yirukanwe ku mirimo ye Abagande benshi batamureba neza bitewe no kwiyongera kw’ibyaha kwari gukomeje kugaragara mu gihugu.
Muri uyu muhango kandi, Gen. Kayihura yaboneyeho gusaba imbabazi agira ati: “Niba hari umuntu nakandagiye amano, ambabarire. Ntibyari binturutseho ahubwo byari kubw’ineza y’igihugu,”
Yakomeje kandi asabira imbabazi amakosa yose yakozwe mu gihe yari ayoboye, avuga ko ari umuntu, ariko na none ashimangira ko ari byinshi byagezweho kurusha kunanirwa.