Nyuma y’imyaka isaga ibiri batandukanye, umutoza w’ikipe ya Rayon Sports; Ivan Minnaert yongeye guhura n’ikipe yahoze atoza ya AC Djoliba, ayiha ikaze mbere y’uko aba banya-Mali bahura n’abakeba ba Rayon Sports; APR FC , muri CAF Confederation Cup.
APR FC izakira AC Djoliba mu mukino wo kwishyura wa 1/16 cya CAF Confederation Cup kuri uyu wa Gatandatu, umukino uzabera kuri Stade Amahoro i Remera guhera saa 15:30.
Iyi kipe yo muri Mali yaraye igeze i Kigali, aho ije guhagarara ku gitego 1-0 yatsinze mu mukino ubanza wabaye mu minsi 10 ishize i Bamako.
AC Djoliba de Bamako yaraye igeze i Kigali gukina na APR FC
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, umutoza wa Rayon Sports, Ivan Jacky Minnaert yashyize hanze ifoto ye yongeye guhura na bamwe mu bo bakoranye muri iyi kipe yatoje hagati y’Ukwakira 2014 n’Ugushyingo 2015, aho yayisanganiye kuri Grand Legacy Hotel bacumbitsemo.
Nyuma yo kongera kugirwa umutoza wa Rayon Sports ku nshuro ya kabiri mu ntagiriro z’uku kwezi, Ivan Minnaert yaje bwa mbere muri Rayon Sporrs tariki ya 13 Ugushyingo 2015 avuye muri Djoliba, gusa ntiyahatinze kuko tariki ya 26 Gashyantare 2016 yahise yerekeza muri AFC Leopards yo muri Kenya.
Ivan Minnaert yaje muri Rayon Sports bwa mbere mu 2015 avuye muri Djoliba /Foto:Hardy Uwihanganye- RuhagoYacu
Minnaert yagiye guha ikaze no kuganira n’iyi kipe yabereye umutoza mbere yo kuza mu Rwanda
Umutoza wa Rayon Sports yashyize hanze ifoto mu ijoro ryakeye
Ivan Minnaert akomeje gutegura umukino wo kwishyura ikipe ye ya Rayon Sports izahuramo na Mamelodi Sundowns ku Cyumweru muri Afurika y’Epfo, muri 1/16 cya CAF Champions League.
Rayon Sports irasabwa gutsinda cyangwa kunganya uyu mukino, ariko yinjije byibuze igitego kugira ngo yizere gukora amateka yo kuba ikipe ya mbere igeze mu matsinda y’iri rushanwa nyafurika.
Minnaert ntabwo azareba uko ikipe yabereye umutoza izaba yesurana n’ikipe ya APR FC bahanganye hano mu Rwanda dore ko biteganyijwe ko iyi kipe yambara ubururu n’umweru abereye umutoza, ihaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu saa Tatu za mu gitondo (09:00), yerekeza muri Afurika y’Epfo mu gihe umukino uzaba ku Cyumweru saa 19:00.