Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yishimiye icyemezo cy’Intumwa Nkuru ya Leta, Jeff Sessions, cyo kwirukana Andrew McCabe, wari Umuyobozi Mukuru wungirije mu rwego rushinzwe Iperereza rwa FBI, wari usanzwe ushinjwa na Trump guteza umwuka mubi muri Politiki.
McCabe wirukanywe habura iminsi ibiri gusa ngo ahabwe ikiruhuko cy’izabukuru nyuma y’imyaka 20 akorera FBI, amaze igihe kirekire akora iperereza rigamije gushyira ku karubanda amakuru agaragaza uruhare rw’u Burusiya mu gufasha Perezida Trump gutsinda amatora yari ahanganyemo na Hillary Clinton nkuko Reuters yabitangaje.
Abinyujije kuri Twitter ye, Perezida Trump yatangaje ko yakiranye yombi umwanzuro wafashwe na Sessions.
Yagize ati “Iyirukanwa rya Andrew McCabe, ni umunsi ugaragaza akazi gakomeye k’abagabo n’abagore bakorera FBI, umunsi ukomeye wa Demokarasi. James Cormey (nawe wirukanywe muri FBI) yari Umuyobozi wa McCabe yari ameze nk’umuririmbyi we. Yari azi neza ibijyanye n’ibinyoma na ruswa bisigaye muri FBI.”
Gusa Sessions yatangaje ko kwirukana McCabe bikozwe nyuma y’iperereza ryimbitse kandi ritabogamye rimaze igihe rimukorwaho ririmo kuba yarahaye amakuru itangazamakuru nta burenganzira abifitiye.
McCabe wari uri mu nzira zo kwegura muri FBI ariko ategereje ko ahabwa ikiruhuko cy’izabukuru, yatangaje ko kumwirukana bishobora kuba byaturutse ku gitutu cya Perezida Trump, kubera iperereza yakoraga ku ruhare rw’u Burusiya ku kwivanga mu matora ya Amerika n’ubuhamya yatanze nyuma yo kwiruakna James Comey nawe waperereza ku bijyanye n’amatora. Gusa ibiro bya Perezida ‘White House’ byabyamaganye bigaragaza ko nta ruhare na ruto byagizemo.
Umwanzuro wo kumwirukana mbere yo guhabwa ikiruhuko cy’izabukuru, ushobora kumugiraho ingaruka bikazatuma atazahabwa amafaranga ahabwa abakirimo.