• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»CNLG yongeye gutunga agatoki ku bakoze Jenoside bugamye mu mahanga

CNLG yongeye gutunga agatoki ku bakoze Jenoside bugamye mu mahanga

Ubwanditsi 14 Jun 2017 POLITIKI

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) yongeye kugaragaza abantu ishinja gukora jenoside nyamara ubu bakaba barahawe ubwugamo mu bihugu byo hanze aho bidegembereza.

Umujyanama mu mategeko muri CNLG, Dr Bideri Diogene avuga ko mu Ishuri ry’i Zaza mu 1973 Abanyeshuri b’Abahutu birukanye Abatutsi kandi ibyo byose bigakorwa n’abigishaga muri icyo kigo.

Uwitwa Ndangari Christopher uvuka mu cyahoze ari Komine Cyumba i Byumba, wigishaga icyiciro rusange muri iryo shuri yari ku isonga mu kubiba ingengabitekerezo n’urwango ndetse no kwirukana no kwica abanyeshuri mu ishuri rikuru ry’i Zaza.

Ibi nyamara yaje kubihemberwa agirwa Umunyamabanga mukuru muri Ministeri y’Uburezi ku butegetsi bwa Habyarimana.

Dr Bideri ati : “Muri Jenoside, Ndangari Christopher yari Umuyobozi Mukuru w’amashuri makuru n’ubushakashatsi muri Ministeri y’uburezi akaba n’umwe mu bari bagize Komite Nyobozi y’ishyaka MRND ku rwego rwa Perefegitura ya Byumba.

Ubu ari mu Bubiligi aho yakomereje ubuzima bwe aho yahungiye ubutabera. Undi witwa Kamali Izake wakomokaga i Gitarama muri Komine Nyabikenke yigishaga muri Ecole Normale i Zaza ni muramu wa Bagosora. Uyu yakoze jenoside ahungira mu Bufaransa aho yaherewe ubwenegihugu bwaho ariko akaba ashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda nubwo ubufaransa bukimwimanye”.

Ibi Dr Bideri Diogene aheruka kubitangaza, ubwo hibukwaga abakozi b’ibyahoze ari Perefegitura na za Supurefegitura zahujwemo Intara y’Iburasirazuba.

Dr Bideri yakomoje ku zindi ngero nyinshi, yahurijeho n’umutangabuhamya Kaberege Anastase wacikiye ku icumu i Rwamagana aho yari umukozi muri Supurefegitura ya Rwamagana.

-6968.jpg

Dr Bideri Diogene

2017-06-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yifurije Boris Johnson gukira vuba #COVID19

Perezida Kagame yifurije Boris Johnson gukira vuba #COVID19

Ubwanditsi 08 Apr 2020
Perezida Kagame yavuze uko Uganda yamusabye ko Abanyarwanda basubukurayo ingendo akabyanga

Perezida Kagame yavuze uko Uganda yamusabye ko Abanyarwanda basubukurayo ingendo akabyanga

Ubwanditsi 30 Jan 2020
“Quartier miroir” i Bujumbura: Amazu y”akataraboneka y’Abajenosideri ba FDLR

“Quartier miroir” i Bujumbura: Amazu y”akataraboneka y’Abajenosideri ba FDLR

Ubwanditsi 21 Dec 2024
Perezida Kagame yasobanuye izingiro ry’ibibazo by’u Burundi

Perezida Kagame yasobanuye izingiro ry’ibibazo by’u Burundi

Ubwanditsi 05 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

BK yatangiye urugendo ruyiganisha ku isoko rya Kenya igiye kugurisha imigabane ya miliyari 60Frw
UBUKUNGU

BK yatangiye urugendo ruyiganisha ku isoko rya Kenya igiye kugurisha imigabane ya miliyari 60Frw

Ubwanditsi 20 Oct 2018
Tumenye  bamwe mu barwanya  Leta y’u Rwanda n’uko bakora ( Igice 15 )
ITOHOZA

Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda n’uko bakora ( Igice 15 )

Ubwanditsi 09 May 2016
Amateka ya Perezida wa Koreya ya Ruguru wakuriye mu buzima bw’ibanga, uri guca amarenga y’intambara ya gatatu y’Isi
ITOHOZA

Amateka ya Perezida wa Koreya ya Ruguru wakuriye mu buzima bw’ibanga, uri guca amarenga y’intambara ya gatatu y’Isi

Ubwanditsi 21 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru