Nyuma y’inama mpuzamahanga ya Afurika Yunze Ubumwe iherutse kubera i Kigali, u Rwanda ruritegura kwakira indi nama mpuzamahanga ikomeye yateguwe na Mo Ibrahim Foundation izaba yiga ku miyoborere mu kiswe Ibrahim Governance Weekend izaba hagati y’itariki 27 n’itariki 29 Mata 2018.
Icyumweru cya Ibrahim cyahariwe imiyoborere (Ibrahim Governance Weekend) kikaba gihuza amahuriro akomeye y’imiryango n’abantu ku giti cyabo baturuka muri Afurika no hirya no hino ku isi, bakagirana ibiganiro ku miyoborere n’ubuyobozi muri Afurika. Iyi nama nayo bikaba biteganyijwe ko izabera muri Kigali Convention Centre.
Kuwa 27 Mata, ibirori ngarukamwaka ku miyoborere muri uyu mwaka bizibanda ku kwizihiza ibihembo bya 2017 bya Ibrahim byahawe, Ellen Johnson Sirleaf, wahoze ari perezida wa Liberia, perezida Kagame w’u Rwanda, akaba na chairman wa Afurika Yunze Ubumwe, akaba azatanga ijambo ry’ingenzi ku miyoborere.
Umunsi uzakurikira uzaharirwa ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru ku mitangire ya serivisi mu kinyejana cya 21 muri Afurika.
Abakiri bato bazaba baturutse hirya no hino ku mugabane nabo bazagira uruhare runini muri ibi biganiro nyuma yo kugirana ibiganiro mpaka ku munsi uzaba wabanje mu nama y’urungano rw’ahazaza (Next Generation Forum), inama yihariye kandi izaba ari iya mbere y’ubu bwoko muri Ibrahim Governance Weekend.
Ku munsi wa nyuma, azaba ari ku Cyumweru ku itariki 29 Mata, iyi nama izasozwa n’igitaramo (concert) karundura kizaba gifunguriwe n’abaturage kizagaragaramo bimwe mu byamamare muri muzika ku mugabane wa Afurika.