• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

  • Nyuma y’imyaka irindwi, APR VC yegukanye Igikombe cya Memorial Rutsindura itsinze REG VC ku mukino wa nyuma   |   26 May 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Mu Burusiya umuriro wahitanye abasaga 64 biganjemo abana

Mu Burusiya umuriro wahitanye abasaga 64 biganjemo abana

Ubwanditsi 26 Mar 2018 Mu Mahanga

Nibura abantu 64 byamaze kwemezwa ko bapfiriye mu mpanuka y’umuriro wibasiye inyubako y’ubucuruzi n’imyidagaduro mu karere ka Siberia mu mugi wa Kemerovo.

Iyi nyubako yibasiwe n’umuriro yatashywe mu 2013

Abenshi mu bitabye Imana ni abana nk’uko ubuyobozi bwabitangaje, abandi bagera ku 10 baburiwe irengero.

Umuriro wahereye mu gice cyo hejuru k’inyubako yitwa “The Winter Cherry complex” benshi mu bapfuye bakaba bari ahareberwa cinema.

Hasohotse video yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga abantu basimbukira hanze banyuze mu madirishya bahunga uyu muriro w’ejo ku cyumweru.

Itsinda rishinzwe iperereza ku byabaye ryasohoye itangazo rivuga ko igisenge cyagwiriye ibyumba bibiri by’inyubako bireberwamo cinema.

Impamvu yateye umuriro ntiramenyekana ariko hakomeje gukorwa iperereza.

Abashinzwe kuzimya inkongi 660 bageze aho uyu muriro wibasiye bamara amasaha 17 bahanganye na wo.

Umugi wa Kemerovo, ni agace kazwiho ubucukuzi bw’ingufu za nyiramugengeri kari kuri km 3 600 mu burasirazuba bwa Moscow.

Inkongi yatangiye ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba ku cyumweru mu gice k’inyubako kiberamo imyidagaduro.

Yevgeny Dedyukhin, umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi mu karere karimo umugi wa Kemerovo yavuze ko ahibasiwe hafite ubuso bwa m2 1 500.

Yavuze ko kuzimya inkongi muri iriya nyubako bitoroshye kuko ngo ni nini kandi irimo ibintu byinshi bishya bigakongoka.

BBC

2018-03-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

#Umushyikirano wa 14: Abanyarwanda barifuza ko Perezida Kagame abakemurira ibibazo birimo icy’ igitutu gitera itekinika

#Umushyikirano wa 14: Abanyarwanda barifuza ko Perezida Kagame abakemurira ibibazo birimo icy’ igitutu gitera itekinika

Ubwanditsi 08 Dec 2016
Police Handball Club yatsinze APR HBC ikomeza kuba iya mbere

Police Handball Club yatsinze APR HBC ikomeza kuba iya mbere

Ubwanditsi 08 May 2016
Uko umukungugu mu muhanda wa Ndera uteye ubwoba cyane

Uko umukungugu mu muhanda wa Ndera uteye ubwoba cyane

Ubwanditsi 01 Jun 2016
Akumiro :  Perezida Mugabe  wari ufungiwe iwe yagaragaye mu ruhame “nivogonyo “

Akumiro :  Perezida Mugabe  wari ufungiwe iwe yagaragaye mu ruhame “nivogonyo “

Ubwanditsi 17 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bigirimana Abedi yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sports
Amakuru

Bigirimana Abedi yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sports

Ubwanditsi 26 Jul 2025
ADEPR: Zahinduye imirishyo. Hatowe Rev.Karuranga Euphrem, naho Rev.Rurangirwa Emmanuel akama ikimasa.
ITOHOZA

ADEPR: Zahinduye imirishyo. Hatowe Rev.Karuranga Euphrem, naho Rev.Rurangirwa Emmanuel akama ikimasa.

Ubwanditsi 30 May 2017
Kizza Besigye na Bobi Wine bemeranyije amasezerano yo gukura Museveni ku butegetsi
POLITIKI

Kizza Besigye na Bobi Wine bemeranyije amasezerano yo gukura Museveni ku butegetsi

Ubwanditsi 10 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru