Umuririmbyi Nimbona Jean Pierre [Kidum Kibido] ari mu bitaro iwabo mu Burundi aho yari amaze iminsi mu rugendo rw’akazi, yemeza ko ubuzima bwe buri mu kaga.
Kidum yari amaze iminsi akorera ibitaramo mu Burundi, mu mpera z’icyumweru gishize nibwo yiteguraga gusubira mu Mujyi wa Nairobi aho abana n’umuryango we. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Werurwe 2018, yabwiye abafana be ko ubuzima bwe buri mu kaga ndetse ko yahemukiwe n’abanzi.
Uyu muhanzi yanditse kuri Facebook amagambo akomeye abwira abakunzi be ko yahemukiwe n’abanzi batifuza ko abaho. Yabanje kwandika ati “Ndi mu kaga, ndakeka ko naba nararozwe.”
Nyuma y’amasaha abiri, Kidum yongeye kwandika ati “Ndinzwe n’amaraso ya Yesu….banzi banjye! Ntabwo muzigera mutsinda. Nubwo napfa, hari ba Kidum ibihumbi bazaza bakomeze urugendo natangiye.”
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Werurwe 2018, Kidum yavuze ko nyuma yo kurogwa yagerageje gusubira iwe mu Mujyi wa Nairobi ariko uburwayi bumurusha imbaraga.
Kidum yavuze ko ubu yahawe igitanda mu bitaro mu Mujyi wa Bujumbura gusa ntiyasobanuye neza aho arwariye n’uburwayi abaganga bamusanzemo. Ibyo avuga byose, Kidum we yemeza ko abanzi be bashatse kumwivugana Imana ikamurokora.
Yagize ati “Nagerageje gusubira i Nairobi ariko ntabwo byanyoroheye kuko ndacyafite imbaraga nke. Nasubiye kuri bya bitaro, ubu nashyizwe mu bitaro muri Bujumbura.”
Muri ibi bihe by’uburwayi bwa Kidum abakunzi be by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kumwoherereza ubutumwa bumwihanganisha no kumuha imbaraga bamwizeza ko bidatinze azatera ishoti iyi ndwara.