• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Rayon Sports itsinze Sunrise FC ibitego 3-2 mu mukino w’ikirarane

Rayon Sports itsinze Sunrise FC ibitego 3-2 mu mukino w’ikirarane

Ubwanditsi 27 Mar 2018 IMIKINO

Rayon Sports itsinze Sunrise FC ibitego 3-2 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 14 wa Azam Rwanda Premier League, umukino wari witezweho gusobanura niba iyi kipe yambara ubururu n’umweru ari yo isoza imikino ibanza iri ku mwanya wa mbere cyangwa niba AS Kigali iwugumana.

Ibitego bibiri bya Bimenyimana Bonfils Caleb mu gice cya mbere cy’umukino n’ikindi cyatsinzwe na Usengimana Faustin ubwo Sunrise FC yari imaze kwishyurirwa na Ortomal Alex na Iyabivuze Osee, bihesheje Rayon Sports gusoza imikino ibanza iyoboye shampiyona n’amanota 30.

Ikipe ya Sunrise FC yakiriye Rayon Sports kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Werurwe 2018, mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 14 wa ‘Azam Rwanda Premier League’.

Abafana ba Rayon Sports bayiherekeje, bashimangiye badashidikanya gutahana intsinzi, aganira na Bwiza.com, umwe mu bafana yagize ati “uyu mukino ufite ibyo usobanura byinshi kuko Rayon irashaka kurangiza ari iya mbere naho Sunrise irashaka kudatsindirwa iwabo, ikindi ni uko Rayon yakoze ku bafana bayo bibumbiye mu ma Fan Club atandukanye kuko umufana abarwa nk’ umukinnyi wa 12 mu kibuga.

Arakomeza avuga ko n’umwaka ushize Rayon Sports yivanye neza imbere ya Sunrine, ati “muri shampiyona y’umwaka ushize nabwo Rayon yatsinze Sunrise  igitego cya Kwizera Pierrot, ubu nabwo urebye uburyo ikipe yagiye na morali, ibintu bishobora kuza kuba bikaze ku mpande zombie”.

Uko abakinnyi babanje mu kibuga ku mpanze zombi:

Sunrise FC: Habarurema Gahungu (30), Serumogo Ally (2), Niyonshuti Gad (3), Mushimiyimana Regis (26), Niyonshuti Modeste (28), Uwambazimana Leon (20), Iyabivuze Osee (22), Mutabazi Hakim (12), Orotomal Alex (9), Ally Moussa Sova (10) na Niyibizi Vedaste (14).

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ (1), Mutsinzi Ange Jimmy (5), Usengimana Faustin (15), Mugabo Gabriel (2), Nyandwi Saddam (16), Rutanga Eric (3), Kwizera Pierrot (23), Mugisha Francois (25), Bimenyimana Bonfils Caleb (7), Mbondi Christ (9) a Ismailla Diarra (20).

Ikipe ya Rayon Sports yari yasuye, yabashije kubona igitego cya mbere ku munota wa 16 kinjijwe na Bimenyimaa Bonfils Caleb, ku munota wa 41 nabwo Caleb yatsinze icya kabiri.Ku munota wa 47 Sunrise Fc yishyuye kimwe gitsinzwe na Orotomal Alex (Rayon Sports 2-1 Sunrise FC).

Ku munota wa 50 Sunrise yatsinze igitego cyayo cya kabiri, amakipe yombi asigara anganya 2-2, ku munota wa 71 nibwo Rayon Sports yabonye icya gatatu gitsinzwe na Usengimana Faustin, umukino urangira ari Rayon Sports 3-2 Sunrise.

Rayon Sports ikaba isoje imikino ibanza iri ku mwanya wa mbere n’amanota 30.

2018-03-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Azam  fc yagaragarije Ndayisenga Fuad ko atari ku rwego rwayo

Azam fc yagaragarije Ndayisenga Fuad ko atari ku rwego rwayo

Ubwanditsi 12 Aug 2016
Sunrise FC yagarutse mu kiciro cya mbere 2022-2023 ibisikana na Etoile de l’Est na Gicumbi FC, Ikipe y’u Rwanda mu bahungu yabonye itike y’igikombe cya Afurika muri Basketball

Sunrise FC yagarutse mu kiciro cya mbere 2022-2023 ibisikana na Etoile de l’Est na Gicumbi FC, Ikipe y’u Rwanda mu bahungu yabonye itike y’igikombe cya Afurika muri Basketball

Ubwanditsi 19 Jun 2022

Bite by’u Rwanda ku kwiyunga kuri Uganda na Tanzania mu kwakira CHAN 2025 – Kenya mu mibare igoye yo kwakira

Ubwanditsi 11 Dec 2024
Uko amakipe azahura mu ijonjora ry’ibanze ry’igikombe cy’Amahoro 2018

Uko amakipe azahura mu ijonjora ry’ibanze ry’igikombe cy’Amahoro 2018

Ubwanditsi 23 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kagame na Magufuli batangiye guhana amasomo
Mu Mahanga

Kagame na Magufuli batangiye guhana amasomo

Ubwanditsi 16 Mar 2016
Kuri Manda ya II P. Kagame yageze ku ntego zo guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi?
Mu Rwanda

Kuri Manda ya II P. Kagame yageze ku ntego zo guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi?

Ubwanditsi 01 Jun 2017
Nyaruguru:Umusaza w’imyaka 70 yiciwe iwe n’abantu bataramenyekana
Amakuru

Nyaruguru:Umusaza w’imyaka 70 yiciwe iwe n’abantu bataramenyekana

Ubwanditsi 25 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru