Umunyamakuru wa City Radio na BTN mu biganiro by’imikino, Muramira François Regis, yafunguwe nyuma y’iminsi itatu ari mu maboko ya polisi akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.
Muramira warekuwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 29 Werurwe 2018, yafashwe ku wa 26 Werurwe 2018, afungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhima.
Muramira François Regis yamenyekanye mu biganiro by’imikino mu Rwanda no mu mahanga aho yanyuze kuri radio zitandukanye zirimo Radio Umucyo, Radio Authentic, Radio One na City Radio akoraho, akazi afatanya na televiziyo ya BTN.
Inkuru y’uko Muramira Regis afunze yamenyekanye cyane mu gitondo cy’uyu wa Kabiri tariki 27 Werurwe 2018. Uyu munyamakuru w’imikino kuri City Radio[ Muramira Regis ]yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda imukurikiranyeho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa. Aya makuru yaje kuba impamo ahamijwe n’umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali.
Muramira Regis asanzwe ari umunyamakuru w’imikino kuri City Radio, akaba akunze guteza ibibazo mu mupira w’amaguru mu Rwanda. Yanyuze ku ma radiyo anyuranye nka Radio 1, akorera televiziyo zinyuranye zirimo Yego Tv ndetse na BTN.