• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ibyo wamenya kuri Minisitiri w’Intebe mushya wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed ufite umwihariko

Ibyo wamenya kuri Minisitiri w’Intebe mushya wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed ufite umwihariko

Editorial 31 Mar 2018 INKURU NYAMUKURU

Ihuriro ry’amashyaka ari ku butegetsi muri Ethiopia (EPRDF) ryatangaje ko ku wa 2 Mata 2018, Inteko ishinga amategeko y’iki gihugu izagira inteko rusange idasanzwe izarahiriramo Dr. Abiy Ahmed, uherutse gutorwa ngo asimbure Desalegn Hailemariam uherutse kwegura.

Hailemariam yeguye kubera imyigaragambyo y’abaturage bo mu bwoko bwa Oromo n’aba-Ahmara, bavugaga ko bahejwe mu bijyanye n’ubukungu na politiki by’igihugu.

Minisitiri w’Intebe mushya wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed Ali w’imyaka 42 afite umwihariko wo kuba ari we wa mbere ukomoka mu bwoko bw’aba-Oromo, uyoboye ihuriro ry’amashyaka ane ari ku butegetsi rya ‘Ethiopian People’s Revolutionary Democratic Front (EPRDF)’, mu myaka 27 ishize.

Nubwo ubwoko bw’aba-Oromo bugize kimwe cya gatatu cy’abaturage ba Ethiopia, barenga miliyoni 102, kugeza ubu bakomeje kuba hasi y’ubwoko bwa Amhara bwayoboraga ndetse n’ubwa Tigre, bumaze imyaka irenga 25 bwiganje muri politiki n’ubukungu bw’igihugu ndetse bukagenzura serivisi z’igisirikare n’ubutasi.

Dr. Abiy wavutse mu 1976 mu karere ka Jimma ko mu Burengerazuba bwa Ethiopia, se umubyara ni Umuyisilamu naho nyina ni Umukirisitu, afite abana batatu b’abakobwa. Ubwo abasengera muri aya madini yose bashyamiranaga, yabaye umwe mu bagize ihuriro ry’amahoro rigamije ubwiyunge.

Akiri ingimbi yagiye mu mutwe warwanyije ubutegetsi bw’umunyagitugu Mengistu Haile Mariam, akomereza mu gisirikare cya Ethiopia mu 1993, aho yakoze mu rwego rw’ubutasi arazamurwa agera ku ipeti rya Lieutenant Colonel.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 imaze guhagarikwa n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi, Dr Abiy yoherejwe mu Rwanda mu Ngabo z’Umuryango w’Abibumbye zibungabunga amahoro nyuma ajya mu guhosha amakimbirane y’umupaka yabaye hagati ya Ethiopia na Eritrea.

Nyuma yo kuyobora serivisi z’urwego rw’ubutasi mu bijyanye n’ikoranabuhanga, Dr Abiy yinjiye muri politiki azamukira mu ishyaka rya Oromo People’s Democratic Organization (OPDO). Yabaye umudepite, mu 2016 aba Minisitiri ushinzwe Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, nyuma agaruka ku ivuko muri Oromo kuyobora ubunyamabanga bw’ishyaka OPDO.

Mu mpera za 2015, Dr Abiy yagiye ku isonga ry’abarwanyije politiki yari igamije kwambura abaturage bo muri Oromo ubutaka bwabo, bituma igishushanyo mbonera kizwi nka ‘Addis Ababa Master Plan’ gisubikwa mu 2016, gusa ingaruka zirakomeje kuko amagana y’abaturage bamaze kugwa muri ayo makimbirane abandi barakomeretse.

Dr Abiy afatanyije n’Umuyobozi wa Orom, Lemma Megerssa, babaye intwari zaharaniye ijambo rya Oromo.

Bamwe mu ndorerezi biteze ko ashobora kuzana impinduka zo gukemura amakimbirane ari mu turere ndetse agahindura n’imibereho y’abaturage.

Gusa Visi Perezida w’Ihuriro ry’amashyaka arindwi atavuga rumwe n’ubutegetsi, Mulatu Gemechu, asanga Dr Abiy afite akazi gakomeye kuko hari byinshi abaturage bakeneye, icyakora akizera ko ihuriro ry’amashyaka, EPRDF, ryiteguye kubibaha.

Umusesenguzi mu bya politiki yabwiye DW ko ‘atazi niba Dr Abiy azazana impinduka nyinshi kuko igikenewe ari impinduka za Guverinoma n’imitegekere kandi agakuraho igihe kidasanzwe akageza mu butabera abasirikare bakoresheje ingufu z’umurengera mu guhosha imyigarambyo y’abaturage.

Mu myaka itatu ishize Ethiopia yaranzwe no kubangamira uburenganzira bwa muntu n’iyicarubozo, abaturage benshi biteze ko Dr Abiy azahindura iyi sura agaca burundu ihohoterwa, dore ko amashuri yize abimwemerera kugira ubwo bushobozi.

Mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters), Dr Abiy yize ibijyanye n’imiyoborere igamije impinduka, abona impamyabumenyi y’Ikirenga mu bijyanye no kunga abari mu makimbirane.

Mu magambo ye, Dr Abiy yakunze kuvuga ko ashyize imbere guha abaturage umwanya bakagira uruhare mu bibakorerwa. Yanenze cyane guhatira abaturage gukore ibyo badashaka batanagizemo uruhare icyo yise ‘Demokarasi y’agahato’.

2018-03-31
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko rurangije Itorero Indangamirwa ko rukwiye kwiga Ikinyarwanda kandi rukagikoresha neza

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko rurangije Itorero Indangamirwa ko rukwiye kwiga Ikinyarwanda kandi rukagikoresha neza

Editorial 08 Aug 2019
“Muri kamere yacu ntawe dushotora, turwana intambara zo gukumira ibibazo dukururwaho n’abandi” – Perezida Kagame

“Muri kamere yacu ntawe dushotora, turwana intambara zo gukumira ibibazo dukururwaho n’abandi” – Perezida Kagame

Editorial 04 Jul 2024
Mudhatiru arasaba kudahekeshwa abo atabyaye” avuga abo bareganwa bo muri FDLR.

Mudhatiru arasaba kudahekeshwa abo atabyaye” avuga abo bareganwa bo muri FDLR.

Editorial 15 Oct 2019
Perezida Kagame yitabiriye Inama Rusange ya 71 ku Buzima i Geneve

Perezida Kagame yitabiriye Inama Rusange ya 71 ku Buzima i Geneve

Editorial 21 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Afurika y’Epfo : Abanyarwanda  bakiranye urugwiro Perezida Kagame, RNC  [ Ibigarasha ] bikwira imishwaro
INKURU NYAMUKURU

Afurika y’Epfo : Abanyarwanda bakiranye urugwiro Perezida Kagame, RNC [ Ibigarasha ] bikwira imishwaro

Editorial 27 Jul 2018
Uganda: ACP Jonathan Baroza wahoze ari umufasha wihariye wa Gen Kale Kayihura yaburiwe irengero
ITOHOZA

Uganda: ACP Jonathan Baroza wahoze ari umufasha wihariye wa Gen Kale Kayihura yaburiwe irengero

Editorial 18 Jun 2018
U Bufaransa: Umunyarwanda mu Mujyi wa Nantes agiye gushyikirizwa urukiko ashinjwa gutuka abashinzwe umutekano
Mu Mahanga

U Bufaransa: Umunyarwanda mu Mujyi wa Nantes agiye gushyikirizwa urukiko ashinjwa gutuka abashinzwe umutekano

Editorial 24 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru