Mu Ntara ya Cibitoke yo mu gihugu cy’u Burundi haravugwa amakuru y’abantu bitwaje ibirwanisho bikekwa ko ari Interahamwe ngo bamaze iminsi binjiriye muri Komini Buganda, abaturage bo muri iki gice bakaba bafite impungenge z’uko hari ikintu kitari cyiza cyaba kiri gutegurwa.
Biravugwa ko ako gatsiko k’inyeshyamba z’Abanyarwanda ikinyamakuru cyo mu Burundi dukesha iyi nkuru cyise Interahamwe, ngo kinjiye mu Burundi kari kumwe n’Imbonerakure kuwa kabiri w’icyumweru gishize ahagana saa 20h z’ijoro. Ngo bari agatsiko k’abantu bagera nko muri 50 bafite imbunda. Mu kugera muri Komini Buganda, RPA iravuga ko bakiriwe na bamwe mu bayobozi b’igipolisi nk’uko uwahaye amakuru iki kinyamakuru abyemeza.
Uyu mutangabuhamya agira ati: “Hari kuwa Kabiri, itariki 20 Werurwe, ubwo Interahamwe zaturutse muri Congo zikinjira mu Burundi. Banyuze Sange binjira banyuze muri Komini Buganda. Bari abagabo basaga 50. Bahageze ahagana saa 17h30, barambuka kugeza saa 20h00. Bageze I Buganda, hafi ya brigade,.., hari abapolisi batatu bo kubakira. Ariko ntabwo tuzi aho abo bagabo berekeje nyuma.”
Iyi nkuru irakomeza ivuga ko urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi ruzwi nk’Imbonerakure rwari rumaze iminsi ari rwo rukora amarondo amanywa n’ijoro hafi y’umugezi wa Rusizi, ahari ngo bakaba barateguraga kuza kw’izo Nterahamwe nk’uko uwo mutangabuhamya yakomeje avuga.
Aragira ati: “Mu minsi ishize, Imbonerakure zangiye buri muntu wese kugera ku mugezi wa Rusizi. Bakoraga amarondo bigaragara ko bari babategereje.”
Abaturage ba Komini Buganda ngo batewe impungenge n’ako gatsiko batazi icyakazanye.
Umwe mu bayobozi b’ibanze aragira ati: “Abaturage bafite impungenge. Babonye abantu bitwaje intwaro batazi ikibagenza. Bafite impungenge kubera ko batazi icyo baje gukora. Abaturage baratinya ko ibyaha cyangwa ubwicanyi byaba biri gutegurwa.”
Urubuga rwa RPA ruravuga ko rwagerageje kuvugisha kuri iki kibazo umuyobozi wa Komini Buganda, Emmanuel Bigirimana, ariko ntibirukundire.