Impunzi z’Abarundi zari mu Rwanda ariko zikiyemeza gutaha kubera imyemerere, zivuga ko ntacyo zishinja u Rwanda ariko zigashimangira ko zidateze guhindura imyemerere zifite.
Ahagana saa Tatu z’igitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 1 Mata 2018, umusaza uri mu kigero cy’imyaka 50 aratekerereza abanyamakuru iby’imibereho yabo.
Uyu musaza ni umwe mu mpunzi ziyemeje gusubira iwabo, nyuma yo kuba we na bagenzi be bari bamaze ibyumweru bisaga bitatu bahungiye mu Rwanda.
Bahageze bavuye muri Congo, aho yemeza ko ubuzima bwari bubashaririye nyuma yo kugabwaho igitero cyanahitanye babiri mu bana be.
Tariki 7 Werurwe 2018 nibwo bageze ku mupaka wa Rusizi, nyuma yo gukora urugendo rurerure n’amaguru ziza ku mupaka wa Rusizi.
Baje bavuga ko batumvikanaga n’ubuyobozi bwa Congo bwendaga kubirukana ngo basubire mu Burundi ariko bagahutamo kuza mu Rwanda.
Uyu mugabo ugaragaza imyemerere yo ku rwego rwo hejuru, avuga ashize amanga, yizeye ko ibibazo barimo bidakomeye kuruta imbaraga zibari inyuma.
Kimwe na bagenzi be bose bafite amashapure, avuga ku buzima bari babayemo muri Congo ariko mu magambo ye ntihabura kugarukamo amazina ’Imana’ cyangwa ’Bikila Mariya’.
Agita ati “Mbere twari dufite umutekano ariko uburyo byahindutse twatangiye kubona batubwira ngo ’Abarundi musubire iwanyu’. Baranaturashe batwicamo abantu benshi.
“Baduhoraga gusenga, ariko nk’uko mubibona twitwaje ishapure, umubyeyi wacu Mariya ahora atwigisha adushishikariza gukorera Imana by’ukuri, kugira ngo tuzabone uko tubona ubuzima bw’ijuru.”
Impunzi zigera ku 1.600 mu zirenga 2.500 zahungiye mu Rwanda, nizo zuriye bisi zisubira iwabo zivuye mu Rwanda aho zari zimaze ibyumweru bitatu zihungiye.
Uyu mugabo akomeza avuga ko batazi uko mu gihugu cyabo bazabakira ariko akemeza ko uko byagenda kose bagomba “kubakira uko bari” kuko badateze guhindura imyumvire.
Mugenzi we nawe ni umugore uri mu kigero cy’imyaka 40, yemeza ko mu minsi mike bamaze mu Rwanda bakiriwe neza n’ubwo imyemerere yabo hari ibyo itabemereraga kwemera no kwamira.
Yishimira ko bagenzi babo bari bafungiwe guteza imyivumbagatanyo bafunguwe bakaba batahanye nabo.
Ku mpamvu zatumye batemera kwibaruza cyangwa gukingizwa, uyu mugore yemeza ko ari ibonekerwa rya Bikira Mariya ryababwiye ko ibyo bintu byica roho kandi ubikoze adashobora kujya mu ijuru.
Bivugwa ko aba Barundi bafite imyemerere itamenyerewe y’abayoboke b’umugore witwa Zebiya. Bahuze igihugug cyabo kubera iyo myemerere ariko bahisemo kugisubiramo nyuma yo kubona nta yandi mahitamo.
Kugeza ubu u Rwanda rucumbikiye impunzi z’Abarundi zibarirwa mu bihumbi 90, zikambutse mu nkambi zitandukanye mu gihugu.
Umuryango w’Abibumbye uvuga ko byibura rwakira abarenga 10 buri munsi, haba abaza mu gicuku rwihishwa cyangwa ku manywa y’ihangu.