Imikino ibanza ya ¼ cya UEFA Champions League yatangiye kuri uyu wa Kabiri aho Bayern Munich yatsinze Sevilla ibitego bibiri kuri kimwe naho Real Madrid inyagira Juventus ibitego bitatu ku busa iyisanze iwayo, Cristiano Ronaldo yandika amateka mashya atarabaho muri iri rushanwa.
Kubera umusaruro muke Real Madrid yagaragaje muri shampiyona ya Espagne uyu mwaka aho iri ku mwanya wa gatatu, benshi ntibayihaga amahirwe yo kwikura imbere ya Juventus mu Butaliyani mu mukino ubanza wa ¼ cya UEFA Champions League.
Zinedine Zidane n’ikipe ye imaze kwegukana ibikombe 12 by’iri rushanwa birimo bibiri biheruka yatwaye yikurikiranya, yongeye kwerekana ko ari umwami ku mugabane w’u Burayi kuko byasabye iminota itatu gusa kugira ngo Cristiano Ronaldo afungure amazamu kuri Allianz Stadium yarimo abafana 40 849.
Juventus nayo itari agafu k’imvugwarimwe muri iri rushanwa kuko irifite kabiri ndetse ikaba yarageze ku mukino wa nyuma inshuro zirindwi ihatsindirwa harimo n’umwaka ushize, yatangiye gushaka uko yakwishyura ariko uburyo yabonye ba rutahizamu bayo barimo Paulo Dybala, Gonzalo Higuain kimwe na Rodrigo Bentancur ntibabubyaza umusaruro.
Ronaldo yongeye kuyikosora ku munota wa 64 aho yatsinze kimwe mu bitego byiza mu mateka ya Champions League abanje kwihindukiza atera umupira atareba mu izamu amaguru ari mu kirere uragenda uruhukira mu rushundura.
Uretse umutoza Zidane wagaragaje gutungurwa n’uburyo uyu rutahizamu yatsinze iki gitego, n’abafana ba Juventus bamukomeye mu mashyi bamushimira ku gitego kidasanzwe yari atsinze ikipe yabo.
Ibyago bya Juventus byabaye bibi cyane ku munota wa 66 rutahizamu igenderaho wari wagerageje no guha akazi kenshi ubwugarizi bwa Real Madrid, Paulo Dybala abona ikarita y’umutuku asohoka mu kibuga byatumye atazanagaragara mu mukino wo kwishyura mu cyumweru gitaha.
Real Madrid yatangiye kwidagadura mu kibuga hagati ihanganye n’abakinnyi 10, ku munota wa 72 myugariro Marcelo atsinda igitego cya gatatu abanje kunyura hagati ya ba myugariro batatu ba Juventus aragenda acenga n’umunyezamu Gianluigi Buffon yohereza umupira mu rushundura.
Ibitego bya Ronaldo byatumye yandikisha amateka atarakorwa n’undi mukinnyi wese kuva iri rushanwa ryabaho mu myaka 63, aho yujuje ibitego 22 amaze gutsinda mu mikino ya ¼ cyaryo arusha bibiri ku byo Juventus nk’ikipe yatsinzemo kuva yatangira kuryitabira.
Uyu wari umukino wa 10 wikurikiranya muri iri rushanwa Ronaldo atsinda igitego bikaba ari ubwa mbere nabyo bibayeho.
Ku myaka 33, uyu rutahizamu ufite uduhigo dutandukanye muri ruhago muri rusange, yahise anuzuza ibitego 119 muri iru rushanwa akaba ari uwa mbere ufitemo byinshi aho arusha mukeba we, Messi ibitego 19.
Mu wundi mukino wabaye, Bayern Munich yasanze Sevilla iwayo muri Espagne iyitsinda ibitego 2-1.
Sevilla niyo yatangiye isatira cyane ibona uburyo bwinshi ibupfusha ubusa ariko Pablo Sarabia aza gufungura amazamu ku munota wa 31 mbere yo kujya kuruhuka, Bayern irishyura ku gitego cyitsinzwe na Jesus Navas mu gice cya kabiri Thiago Alcantara ashyiramo icya kabiri.
Kuri uyu wa Gatatu saa 20:45 hategerejwe undi mukino ukomeye cyane uza guhuza amakipe abiri yo mu Bwongereza, Manchester City yasuye Liverpool naho FC Barcelona ikaza kuba iri mu rugo yakiriye AC Roma.