• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Sebarundi yabaye Semuhanuka arota atumaho abashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza Pierre   |   24 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Champions League ¼: Real Madrid yanyagiye Juventus, Ronaldo ayandikiraho amateka yihariye

Champions League ¼: Real Madrid yanyagiye Juventus, Ronaldo ayandikiraho amateka yihariye

Ubwanditsi 04 Apr 2018 IMIKINO

Imikino ibanza ya ¼ cya UEFA Champions League yatangiye kuri uyu wa Kabiri aho Bayern Munich yatsinze Sevilla ibitego bibiri kuri kimwe naho Real Madrid inyagira Juventus ibitego bitatu ku busa iyisanze iwayo, Cristiano Ronaldo yandika amateka mashya atarabaho muri iri rushanwa.

Kubera umusaruro muke Real Madrid yagaragaje muri shampiyona ya Espagne uyu mwaka aho iri ku mwanya wa gatatu, benshi ntibayihaga amahirwe yo kwikura imbere ya Juventus mu Butaliyani mu mukino ubanza wa ¼ cya UEFA Champions League.

Zinedine Zidane n’ikipe ye imaze kwegukana ibikombe 12 by’iri rushanwa birimo bibiri biheruka yatwaye yikurikiranya, yongeye kwerekana ko ari umwami ku mugabane w’u Burayi kuko byasabye iminota itatu gusa kugira ngo Cristiano Ronaldo afungure amazamu kuri Allianz Stadium yarimo abafana 40 849.

Juventus nayo itari agafu k’imvugwarimwe muri iri rushanwa kuko irifite kabiri ndetse ikaba yarageze ku mukino wa nyuma inshuro zirindwi ihatsindirwa harimo n’umwaka ushize, yatangiye gushaka uko yakwishyura ariko uburyo yabonye ba rutahizamu bayo barimo Paulo Dybala, Gonzalo Higuain kimwe na Rodrigo Bentancur ntibabubyaza umusaruro.

Ronaldo yongeye kuyikosora ku munota wa 64 aho yatsinze kimwe mu bitego byiza mu mateka ya Champions League abanje kwihindukiza atera umupira atareba mu izamu amaguru ari mu kirere uragenda uruhukira mu rushundura.

Uretse umutoza Zidane wagaragaje gutungurwa n’uburyo uyu rutahizamu yatsinze iki gitego, n’abafana ba Juventus bamukomeye mu mashyi bamushimira ku gitego kidasanzwe yari atsinze ikipe yabo.

Ibyago bya Juventus byabaye bibi cyane ku munota wa 66 rutahizamu igenderaho wari wagerageje no guha akazi kenshi ubwugarizi bwa Real Madrid, Paulo Dybala abona ikarita y’umutuku asohoka mu kibuga byatumye atazanagaragara mu mukino wo kwishyura mu cyumweru gitaha.

Real Madrid yatangiye kwidagadura mu kibuga hagati ihanganye n’abakinnyi 10, ku munota wa 72 myugariro Marcelo atsinda igitego cya gatatu abanje kunyura hagati ya ba myugariro batatu ba Juventus aragenda acenga n’umunyezamu Gianluigi Buffon yohereza umupira mu rushundura.

Ibitego bya Ronaldo byatumye yandikisha amateka atarakorwa n’undi mukinnyi wese kuva iri rushanwa ryabaho mu myaka 63, aho yujuje ibitego 22 amaze gutsinda mu mikino ya ¼ cyaryo arusha bibiri ku byo Juventus nk’ikipe yatsinzemo kuva yatangira kuryitabira.

Uyu wari umukino wa 10 wikurikiranya muri iri rushanwa Ronaldo atsinda igitego bikaba ari ubwa mbere nabyo bibayeho.

Ku myaka 33, uyu rutahizamu ufite uduhigo dutandukanye muri ruhago muri rusange, yahise anuzuza ibitego 119 muri iru rushanwa akaba ari uwa mbere ufitemo byinshi aho arusha mukeba we, Messi ibitego 19.

Mu wundi mukino wabaye, Bayern Munich yasanze Sevilla iwayo muri Espagne iyitsinda ibitego 2-1.

Sevilla niyo yatangiye isatira cyane ibona uburyo bwinshi ibupfusha ubusa ariko Pablo Sarabia aza gufungura amazamu ku munota wa 31 mbere yo kujya kuruhuka, Bayern irishyura ku gitego cyitsinzwe na Jesus Navas mu gice cya kabiri Thiago Alcantara ashyiramo icya kabiri.

Kuri uyu wa Gatatu saa 20:45 hategerejwe undi mukino ukomeye cyane uza guhuza amakipe abiri yo mu Bwongereza, Manchester City yasuye Liverpool naho FC Barcelona ikaza kuba iri mu rugo yakiriye AC Roma.

Cristiano yishimira kimwe mu bitego bibiri yatsinze Juventus

Ku munota wa gatatu gusa nibwo uyu rutahizamu yafunguye amazamu ku mupira yahawe na Isco

Ibyishimo byari byose ku basore b’ikipe ya Real Madrid n’abafana babo

Cristiano yatsinze igitego cya kabiri, kimwe mu byiza byagaragaye muri iri rushanwa kuva ryatangira

Dybala yahawe ikarita y’umutuku nyuma yo gukinira nabi Dani Carvajal

Marcelo niwe wasoje ibirori ku gitego cya kabiri cya gatatu cyabonetse muri uyu mukino

Cristiano yishimira igitego cya Marcelo (ubanza iburyo) hamwe na mugenzi wabo Lucas Vasquez

Abakinnyi ba Juventus basohotse mu kibuga bumiwe

Allegri atsinzwe umukino wa kabiri na Real Madrid mu gihe kitageze ku mwaka

Zinedine Zidane yahanganaga n’ikipe yakiniye

Uburyo Cristiano yatsinze igitego cye cya kabiri, byatunguye benshi

Thiago Alcantara niwe wahesheje intsinzi Bayern Munich

Abasore ba Bayern bishimira igitego cya mbere cyo kwishyura nyuma y’akazi gakomeye kari kakozwe na Frank Ribery

Sarabia niwe wari wafunguye amazamu ku ruhande rwa Seville

Vincenzo Montella yari yumiwe nyuma yo kwishyurwa igitego akanatsindwa icya kabiri

2018-04-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yitabiriye ‘Car Free Day’ agaragaza ubuhanga bwo ku nyonga igare

Perezida Kagame yitabiriye ‘Car Free Day’ agaragaza ubuhanga bwo ku nyonga igare

Ubwanditsi 21 Oct 2018
Imvura nyinshi yabujije umukino w’ikirarane wa APR FC na Mukura VS gukomeza, Ikipe y’ingabo yari imaze gutsindwa 1-0

Imvura nyinshi yabujije umukino w’ikirarane wa APR FC na Mukura VS gukomeza, Ikipe y’ingabo yari imaze gutsindwa 1-0

Ubwanditsi 31 Jan 2022
APR FC yatsinze Mukura 2-0 ikomeza gushyiramo ikinyuranyo ku makipe ayikurikiye arimo Rayon Sports

APR FC yatsinze Mukura 2-0 ikomeza gushyiramo ikinyuranyo ku makipe ayikurikiye arimo Rayon Sports

Ubwanditsi 26 Feb 2024
Mamadou Sy na Dauda Youssef bari bahagaritswe na APR FC, bababariwe basubizwa mu kazi

Mamadou Sy na Dauda Youssef bari bahagaritswe na APR FC, bababariwe basubizwa mu kazi

Ubwanditsi 31 Oct 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tshisekedi ntazavuge ko atagiriwe inama.Dore Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir, asubiye i Kinshasa kumukura ku izima.
Amakuru

Tshisekedi ntazavuge ko atagiriwe inama.Dore Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir, asubiye i Kinshasa kumukura ku izima.

Ubwanditsi 24 Mar 2024
RDF yasabye iperereza ku mirwano yayishyamiranyije n’ingabo za RDC
INKURU NYAMUKURU

RDF yasabye iperereza ku mirwano yayishyamiranyije n’ingabo za RDC

Ubwanditsi 16 Feb 2018
Leta ya Uganda yemeye ko hari Abanyarwanda iherutse kwirukana ku bw’impamvu zihariye idatangaza
POLITIKI

Leta ya Uganda yemeye ko hari Abanyarwanda iherutse kwirukana ku bw’impamvu zihariye idatangaza

Ubwanditsi 14 Feb 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru