Ibikubiye muri iyi nkuru, ni ibitekerezo n’ubusesenguzi bw’umunyamakuru, bivuze ko buri wese aba afite uko yabonye ibintu. Inkuru nk’iyi, Inyarwanda.com tuyikora ku bitaramo bikomeye. Muri iyi nkuru turagaruka ku bintu 10 byo gushima ku gitaramo Easter Celebration 2018 Panafrican Chapter ndetse n’ibindi bitanu byo kunengwa. Impamvu ibyo gushimwa ari byo byinshi ni uko muri rusange iki gitaramo cyagenze neza cyane ndetse akaba ari igitaramo cy’amateka mu muziki wa Gospel.
Ibintu 10 byo gushimwa ku gitaramo cya Patient Bizimana
1.Gutumira icyamamare Sinach akaza mu Rwanda agakora ku mitima ya benshi akanihanisha abantu
Iki ni ikintu buri wese ukunda ndetse n’ukurikirana umuziki wa Gospel mu Rwanda yagakwiriye kwishimira kuba Sinach yaratumiwe mu Rwanda akaza agakora ku mitima ya benshi bitabiriye igitaramo cya Pasika yatumiwemo. Sinach ni umuhanzikazi wo muri Nigeria ufite izina rikomeye cyane mu muziki wa Gospel dore ko afatwa nk’umuhanzikazi ukunzwe cyane muri Afrika mu muziki wa Gospel. Si muri Afrika gusa ahubwo indirimbo za Sinach zikunzwe no ku yindi migabane ndetse aherutse kubihererwa igihembo. Mu Rwanda naho ahafite abakunzi benshi dore ko usanga indirimbo ze zicurangwa hirya no hino mu gihugu yaba mu nsengero, mu tubari n’ahandi hatandukanye.
Kuba Sinach yaraje mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere, akaririmba mu gitaramo cya Pasika yatumiwemo n’umuhanzi nyarwanda Patient Bizimana, ni ishema ku muziki nyarwanda wa Gospel ndetse biragaragaza urwego rwiza Patient Bizimana agezeho rwo gukora igitaramo kiri ku rwego mpuzamahanga, ikintu kitari cyakorwa n’undi muhanzi wese mu bahanzi ba Gospel ba hano mu Rwanda, hano Patient Bizimana akaba yaranditse amateka. Sinach ntabwo yatengushye abakunzi be bo mu Rwanda dore ko muri icyo gitaramo yatumiwemo i Kigali yabaririmbiye bakanyurwa mu gihe cyingana n’isaha imwe n’iminota 31 yamaze kuri stage akaririmba indirimbo zisaga 15 harimo izikunzwe cyane ku isi; Way maker na I know who I am. Ikindi abantu bishimiye ni ukuba Sinach yararirimbye nyuma akihanisha abantu bakiriye agakiza, ibi bikaba bidakunzwe gukorwa n’abahanzi benshi kuko baba bumva ko kuririmba gusa bihagije.
2. Ubwitabire bw’abantu benshi cyane
N’ubwo kwinjira muri iki gitaramo Easter Celebration concert 2018 Panafrican Chapter byari bihanitse dore ko ku munsi w’igitaramo byari 5000Frw na 15,000Frw muri VIP, iki gitaramo cya Patient Bizimana cyaritabiriwe cyane ndetse iyo imvura itagwa abantu bari kwiyongera cyane. Ni ibintu byo kwishimirwa kuba igitaramo cya Gospel kitabirwa ku rwego rwo hejuru dore ko hari abantu babarirwa mu bihumbi. Abitabiriye bari mu byiciro bitandukanye, hari abana bari munsi y’imyaka 18, urubyiruko ndetse n’abantu bakuru. Unyujije amaso mu bari muri iki gitaramo, usanga baraturutse mu matorero anyuranye dore ko harimo abavuye muri Kiliziya Gatorika, Zion Temple, ADEPR, Restoration church, EAR,….
3. Gukurikirana igitaramo unyagirwa kuva gitangiye kugeza gisojwe
Ikindi kintu gikomeye cyane cyagaragaye mu gitaramo Sinach yatumiwemo i Kigali, ni ukubona abitabiriye bose baremeye kunyagirwa bagakurikirana igitaramo mu mvura dore ko imvura yatangiye kugwa kuva Saa kumi n’igice kugeza Saa Yine z’ijoro ubwo igitaramo cyari gihumuje. Ibi byerekanye urukundo abanyarwanda bakunda umuziki wa Gospel. Byarashobokaga ko abitabiriye igitaramo bahita bitahira ubwo imvura yari itangiye kugwa ndetse wanasanga abateguye iki gitaramo baragize ubwoba bwinshi bw’uko abantu bahita bitahira mu gihe imvura yagwa ari nyinshi. Hari abakunze kuvuga ko ‘Abarokore ari abana beza’, ibi abitabiriye iki gitaramo barabigaragaje kuko kwemera ugakurikirina igitaramo urimo kunyagirwa ntabwo byakorwa na buri wese. Hano umuntu yashimira buri wese wanyagiriwe muri iki gitaramo agasabana n’Imana ari nako imvura imuri ku bitugu.
4. Gufata umwanya uhagije wo gutegura igitaramo, kugisengera no kucyamamaza
Igitaramo ‘Easter Celebration concert’ kimaze kubaka izina mu Rwanda dore ko buri mwaka kuri Pasika abanyarwanda baba bategerezanyije amatsiko iki gitaramo gitegurwa na Patient Bizimana umuhanzi umaze imyaka 10 mu muziki wa Gospel. Kuba ari igitaramo ngarukamwaka gikorwa ku munsi abakristo baba bari mu byishimo bikomeye bizihiza Izuka rya Yesu Kristo, biri mu bituma benshi baba biteguye kwitabira iki gitaramo. Ibi kandi bifasha Patient Bizimana n’abamufasha gutegura igitaramo cya Pasika gufata umwanya uhagije w’imyiteguro, akagisengera ndetse akanacyamamaza mu buryo bwose bushoboka. Ni nako byagenze ku gitaramo cya Pasika cy’uyu mwaka cyatumiwemo Sinach kuko imyiteguro yacyo yagenze neza cyane ndetse n’igitaramo kikagenda neza muri rusange usibye utuntu duke bazigaho ubutaha.
Amakuru atugeraho ni uko Patient Bizimana yafashe iminsi 15 atarya atanywa (ku manywa) agasengera iki gitaramo cya Pasika. Uyu ni umuco mwiza abahanzi bose n’abandi bakozi b’Imana bagabura ibyejejwe bw’Imana bakwiriye kwitoza. Ku munsi w’igitaramo kandi hari abanyamasengesho b’i Masoro muri Restoration church barimo ku mavi basengera igitaramo kugira ngo kigende neza. Kwamamaza kare igitaramo nabyo bitanga umusaruro mwiza, nabyo abategura ibitaramo bakwiriye kujya babizirikana bakabikorera ku gihe. Kuba iki gitaramo cyaramamajwe cyane, byatumye benshi biyemeza kudacikanwa n’igitaramo Sinach yatumiwemo, abandi barushaho kwiyibutsa indirimbo ze, maze mu gitaramo baririmbana nawe nta gutegwa, ibintu byakoze cyane ku mutima wa Sinach bigatuma agafata terefone ye akifata amashusho n’amafoto mu buryo bwa ‘Selfie’ nk’ikimenyetso cy’uko yishimiye cyane gutaramana n’abanyarwanda.
5. Iki gitaramo cyatewe inkunga n’ibigo binyuranye kandi bikomeye
Abahanzi bo muri Gospel bakunze gutaka ko batajya baterwa inkunga mu bitaramo no mu bindi bikorwa byabo by’umuziki. Umuntu witabiriye iki gitaramo cya Patient Bizimana, yiboneye ko abaterankunga batangiye kuyoboka umuziki wa Gospel. Ukinjira ahabereye iki gitaramo, wahitaga ubona ibyapa byamamaza ibigo binyuranye. Mu byo twabashije kubona hari MTN Rwanda ari nayo yagaragaraga cyane nk’umuterankunga w’imena w’iki gitaramo. Hari kandi na Bralirwa yari yazanye ibinyobwa byayo bidasembuye bya Coca Cola. Si aba gusa ahubwo hari n’ibindi bigo byinshi. Iki gitaramo cyaciye agahigo ko kuba igitaramo cya mbere cya Gospel hano mu Rwanda kigaragayemo abaterankunga benshi. Kubona ibigo bikomeye bishyigikira igitaramo cya Gospel, ibintu bitari bimenyerewe cyane mu Rwanda, ni ikintu cyo kwishimirwa.
6. Abahanzi ba Gospel bo mu Rwanda bamaze kuba intyoza mu muziki wa Live
Abahanzi nyarwanda baririmbye muri iki gitaramo ari bo Patient Bizimana, Aime Uwimana na Israel Mbonyi bagaragaje urwego rwiza bagezeho mu muziki wa Live. Bacuranze umuziki uryoheye amatwi n’amaso buri wese wari muri iki gitaramo arizihirwa cyane. Aime Uwimana ni we wabanje kuri stage asusurutsa abari bipfumbase kubera imbeho, abavana mu bukonje batewe n’imvura abajyana mu Mwuka wo kuramya Imana. Mu ijwi rye ryuje ubuhanga ukongeraho n’amagambo akomeye ari mu ndirimbo ze, biri mu byegereje benshi bari aho imbere y’Imana. Israel Mbonyi yakurikiyeho aririmba indirimbo enye zajyanye benshi mu Mwuka bitewe n’uburyohe bwazo ndetse n’umuziki mwiza yacuranze. Yananyuzagamo akicurangira gitari ibintu wabonaga biryoheye ijisho. Patient Bizimana nyir’igitaramo yakurikiyeho, ahera ku ndirimbo ‘Ubwo buntu’ aririmba izindi zivuga kuri Pasika akora benshi ku mitima. Yananyuzagamo agasimbuka, ikintu benshi bamaze kumumenyeraho cyane iyo arimo kuririmba indirimbo ye ‘Ubwo buntu’. Ubwo buntu buramurenga koko ni ko gusimbuka akajya mu bicu.
7.Uruhare rwa Restoration church mu gitaramo Easter Celebration 2018
Patient Bizimana ni umuhanzi ubarizwa mu itorero Evangelical Restoration church ry’i Masoro. Iri torero rikunze kumujya inyuma buri gihe mu gitaramo cya Easter Celebration concert akora buri mwaka kuri Pasika. Mu byo bamufashamo harimo; Kumusengera, kumuha inama n’ibitekerezo, kumenyekanisha igitaramo cye no kucyitabira. Iyi nkunga irakomeye cyane, kuyiha umuhanzi uba umubyaye muri Batisimu. Mu gitaramo Patient yatumiyemo icyamamare Sinach, uruhare rwa Restoration church rwaragaragaye kuko mu gitaramo hagaragaye abakristo benshi bo muri iri torero ndetse benshi mu bari bafite imirimo bakoze muri iki gitaramo, ni abo muri Restoration church. Mu ijambo rye Patient Bizimana yashimiye byimazeyo Restoration church. Mu gushimira abo muri Restoration church, ku isonga Patient Bizimana yahereye k’uwo yise Mama we Pastor Lydia Masasu (umufasha wa Apotre Masasu) amushimira kuba yahe mu mvura azanywe no kumushyigikira. Yashimiye n’abandi bose bamubaye hafi yaba abamuteye inkunga, abamusengeye ndetse n’abitabiriye igitaramo cye.
8. EAP yagaragaje ubunararibonye mu gutegura ibitaramo bikomeye
Iki gitaramo cya Pasika, Patient Bizimana yagiteguye afatanyije na EAP (East African Promoters) ikuriwe na Bubu. Ni ubwa mbere Patient Bizimana yari akoze igitaramo yateguranye na EAP dore ko ubundi bajyaga bakorana ariko EAP batabirimo cyane bitewe nuko Patient Bizimana yakoranaga cyane na Moriah Entertainment Group ikuriwe na Eric Mashukano. Kuva mu myiteguro y’iki gitaramo Patient aherutse gukora kugeza ku munsi wacyo nyir’izina, EAP yakoze ibishoboka byose kugira ngo igitaramo kigende neza. Amatike yacurujwe kare kandi abantu bayabona mu buryo buboroheye.
Ku munsi w’igitaramo nabwo EAP yahakuye amanota atari mabi dore ko habayeho kubahiriza igihe cyo gutangira n’icyo gusoza usibye gusa ko igitaramo cyatangiye gitinzeho iminota 30 ariko nabwo bikaba byaratewe n’imvura. Uburyo stage yari imeze, amajwi y’ibyuma (sound) atanga umuziki utamena amatwi, uko abinjiraga mu gitaramo bakiranwaga urugwiro, kwakira neza Sinach kuva i Kanombe ku kibuga cy’indege kugeza ku munsi w’igitaramo…ni ibintu byaragagaje ubunararibonye bwa EAP mu gutegura ibitaramo bikomeye. Kuba ari cyo gitaramo cya mbere cya Gospel cyari giteguwe na EAP, byagaragaje ko ikindi bazakora ubutaha kizaba ari ntamakemwa.
9.Polisi y’u Rwanda yakoze akazi gakomeye
Polisi y’u Rwanda yitwaye neza cyane muri iki gitaramo cya Pasika cyatumiwemo icyamamare Sinach, icunga umutekano mu buryo bwashimishije buri wese wari muri iki gitaramo. Uti byagenze gute? Ubwo igitaramo cyari gitangiye, imvura yaraguye, abantu bakwirwa imishwaro, abari muri VIP bivanga n’abari mu myanya isanzwe. Byarashobokaga ko n’abari hanze y’ahabereye igitaramo bakwinjira bakaba bareba igitaramo ku buntu. Polisi y’u Rwanda yaremeye iranyagirwa, icunga umutekano w’abantu bari muri iki gitaramo, nyuma imvura icogoye, abantu basubira mu myanya yabo bijyanye n’amafaranga bishyuye, bikorwa neza nta kavuyo kabayeho.
Igitaramo kigeze hafi ku musozo, ubwo Sinach yari kuri stage, buri wese yashakaga kureba Sinach mu maso, bigatuma hari abashaka kubigeraho ku ngufu no mu manyanga bitwaje ibyo bari byo, gusa Polisi y’u Rwanda irenganuye ababaga babirenganiyemo, isubiza inyuma ababaga bakoresheje amanyanga baharanira kwegera Sinach. Si ibyo gusa ahubwo umutekano muri rusange wacunzwe neza dore ko nta wigeze yibwa cyangwa ngo ahutazwe nk’uko bijya bibaho mu bitaramo binyuranye aho Polisi iba itari. Twabibutsa ko hanze ya Parikingi za Stade Amahoro ndetse no mu imbere ahabereye igitaramo, aho hose hari hashyizwe abapolisi bacunga umutekano. Ibi buri muntu wese wahageze byaramushimishije cyane.
10. Ubwitabire bw’abapasiteri bakomeye banyagiriwe mu gitaramo
Birashoboka ko utakumva uburemere bw’iki kintu, gusa ku muntu usanzwe akurikirana umuziki wa Gospel arabyumva cyane. Kubona Pastor Lydia Masasu, Apotre Mignonne Alice Kabera, Bishop Innocent Rugagi, Pastor Patrick Masasu n’abandi, bitabira igitaramo bakemera kunyagirwa, bakareba igitaramo bahagaze, ni ikintu gikomeye ndetse cyo guhabwa agaciro. Ni ikintu gishimishije kubona aba bapasiteri bakomeye twavuze haruguru barataye ingo zabo n’insengero zabo bakanyagiranwa n’abitabiriye iki gitaramo cya Pasika. Akenshi bikunze kubaho ko umupasiteri ashyigikira gusa umuhanzi wo mu itorero rye, gusa kuri ubu biri guhindura isura kuko hari abakomeje kugaragaza inyota yo gukunda no gushyigikira umuziki wa Gospel.
Ibintu 5 byo kunengwa ku gitaramo Patient yatumiyemo Sinach
1. Gushyira igitaramo ahantu hadasakaye abantu bakanyagirwa
Mu bimaze kumenyerwa mu Rwanda ukwezi kwa Mata gukunze kurangwa n’imvura cyane cyane mu matariki yakwo abanza kimwe no mu mpera za Werurwe. Ikindi nuko kenshi kuri Pasika imvura ikunze kugwa. Kuba iki gitaramo cya Pasika cyarashyizwe ahantu hadasakaye bigatuma abakitabiriye banyagirwa, ni ikintu cyo kunengwa kuko hatabayeho ubushishozi ku bateguye iki gitaramo.Icyo abateguye iki gitaramo bagombaga gukora, ni ugushaka ahantu hagutse hasakaye nk’uko ibindi bitaramo bya Easter Celebration byakorwaga. Ikindi nuko mu gihe bari bemeje ko kigomba kubera muri Parikingi za Stade Amahoro, bagombaga gushaka amahema manini yo kugamishamo abantu igihe imvura iguye.
Ibi byose ntibyakozwe akaba ari nayo mpamvu bitashimishije benshi mu bitabiriye iki gitaramo. Birababaje kubona abantu bari muri VIP aho bari bishyuye ameza ya 200,000Frw nabo banyagirwa bakabura aho bugama, hano Patient Bizimana wateguye iki gitaramo yagombaga kuba hari uburyo yateguye bwo kugamisha abantu bose muri rusange cyane cyane abashyitsi bakuru n’abandi batumirwa b’imena bari muri iki gitaramo. Umuti mwiza ariko ni uko iki gitaramo kitari gikwiriye kubera ahantu hadasakaye bitewe n’ibihe by’imvura turimo. Hari abatashye bavuga ko Patient Bizimana nazongera gushyira igitaramo hanze mu gihe cy’imvura, badashobora kuzakitabira.
2. Kuba Sinach yaravuye mu Rwanda nta muhanzi n’umwe abonye aririmba
Ikindi kintu cyo kunengwa kuri iki gitaramo cya Pasika ni ukuba umuhanzikazi w’icyamamare muri Afrika, Sinach yaravuye mu Rwanda nta muhanzi n’umwe wo mu Rwanda abonye aririmba yaba Patient Bizimana wamutumiye ndetse na Aime Uwimana na Israel Mbonyi baririmbye muri iki gitaramo. Ibi ntabwo byagaragaye neza kuko abateguye iki gitaramo bagombaga gushaka uburyo Sinach yibonera n’amaso ye urwego umuziki wo mu Rwanda ugezeho. Ibi byatewe no kuba Sinach yaraje mu gitaramo akererewe dore ko yahageze nka Saa mbiri z’ijoro akamara iminota 30 mu modoka ye akabona kujya kuri stage. Si ihame ko Sinach yagombaga kubona abahanzi nyarwanda baririmba, gusa byari kuba byiza cyane iyo Sinach abasha kubona imiririmbire y’umuhanzi wo mu Rwanda. Byari kuba na byiza iyo abasha kubona uburyo urubyiruko rwo mu Rwanda rubyina indirimbo ze binyuze muri ‘Drama’ kuko birashoboka ko urubyiruko rwo mu Rwanda rushobora kuba ruza ku isonga mu babyina neza cyane indirimbo za Sinach n’ubwo tutabyemeza ijana ku ijana.
3. Kuba nta muhanzikazi wo mu Rwanda watumiwe muri iki gitaramo
Iyi ngingo hari abashobora kutayiha agaciro, gusa usesenguye neza wasanga byumvikana. Si ihame, ariko hano wakwibaza impamvu nta muhanzikazi wa hano mu Rwanda watumiwe muri iki gitaramo cya Pasika cyatumiwemo umuhanzikazi ukomeye muri Afrika. Hano mu Rwanda hari abaririmbyikazi n’abahanzikazi bakomeye ndetse bakunzwe cyane barimo; Aline Gahongayire, Tonzi, Gaby Kamanzi, Diane (True Promises), Diana Kamugisha n’abandi. Hari abibaza impamvu Sinach ufatwa nk’umwamikazi wa Afrika mu muziki wa Gospel, hatatekerejwe ku muhanzikazi wo mu Rwanda ufatwa nk’umwamikazi mu muziki wa Gospel watumirwa agahurira na Sinach kuri stage.
Hano amajwi menshi abo twaganiriye nabo usanga bayashyira kuri Gaby Irene Kamanzi bamwe bakunze kwita ‘Miss Gospel’ izina yiswe na Bishop Rugagi Innocent ubwo yashakaga gushimangira ko Gaby Irene Kamanzi ari we muhanzikazi ukomeye mu Rwanda mu muziki wa Gospel. Gaby Irene Kamanzi ariko ntiyabashije kwitabira iki gitaramo na cyane ko atari mu Rwanda, gusa wenda iyo atekerezwaho byashoboka ko yari kureka izindi gahunda yagize akaba yakwitabira iki gitaramo cy’amateka. Patient Bizimana abajijwe impamvu yahisemo Aime Uwimana na Israel Mbonyi gusa kuba ari bo bafatanya muri iki gitaramo cya Pasika, yabwiye Inyarwanda.com ko Aime na Mbonyi ari bo bahanzi yasanze bari mu cyerekezo cy’igitaramo cye ‘Easter Celebration Concert’.
4. Kuba Sinach ataraganiriye n’abanyamakuru b’i Kigali umwanya uhagije
Tariki 31 Werurwe 2018 ahagana isaa Tatu z’ijoro n’indi minota ni bwo Sinach yageze i Kanombe ku kibuga cy’indege. Abanyamakuru bamwakiriye bamusanze i Kanombe, bahawe umwanya muto cyane wo kuganira ntibabyishimira cyane na cyane ko nta kiganiro n’abanyamakuru cyari giteganyijwe. Ibi biri mu bitarishimiwe n’abanyamakuru b’i Kigali na cyane ko bari bafite ibibazo byinshi bagomba kubaza uyu muhanzikazi w’icyamamare muri Afrika. Ibi birajyana no kuba Sinach kuva ageze mu Rwanda kugeza atashye nta kiganiro na kimwe yatanze kuri Radiyo cyangwa Televiziyo. Amakuru atugeraho ni uko Sinach yageze mu Rwanda arushye cyane bitewe n’ibindi bitaramo yari avuyemo. Ibi byanatumye atabasha kujya i Masoro muri Restoration church mu gihe bari bamwiteguye cyane mu materaniro ya mbere yo kuwa 1 Mata 2018.
5. Kuba nta muhanzi ukizamuka w’umunyempano waririmbye muri iki gitaramo
N’ubwo atari itegeko ko abahanzi bakizamuka bari guhabwa umwanya muri iki gitaramo, byari kuba byiza iyo hagira umuhanzi runaka ukizamuka ariko w’umunyempano uririmba muri iki gitaramo cya Pasika. Amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko muri iki gitaramo cya Pasika hari abahanzi b’abanyempano bagombaga kuririmba abo akaba ari; Papy Clever, Bosco Nshuti na Bigizi Gentil uzwi nka Kipenzi. Aba bahanzi ntabwo baririmbye mu gihe bari barategujwe ndetse nabo ubwabo bakaba bari biteguye bihagije. Haririmbye gusa abari baramamajwe ari bo Sinach, Patient Bizimana, Israel Mbonyi na Aime Uwimana.
Guha umwanya umuhanzi w’umunyempano ufite izina ritaramenyekana cyane, ukamuha amahirwe yo kuririmba mu gitaramo gikomeye, ni ugushyigikira umuziki muri rusange kuko uba umurikiye impano ye abakunzi b’umuziki ikindi ukaba umuremyemo kwitinyuka no kwigirira icyizere. Iki kintu ntabwo gikunzwe guhabwa agaciro n’abahanzi bacu ba hano mu Rwanda. Umuhanzi wigeze kubikora ni Dominic Ashimwe ariko byishimiwe na buri wese. N’abandi bakwiriye kwiga umuco wo gushyigikira no kuzamura barumuna babo.
Sinach imbere y’abakunzi b’umuziki we i Kigali
Abafana b’umuziki wa Patient Bizimana bati ‘Turagukunda’
REBA UKO AIME, PATIENT NA MBONYI BARIRIMBYE
REBA HANO PATIENT ASABWA NA SE GUKORA UBUKWE VUBA