• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Umwe mu batorokanye na Ntamuhanga wo mu idosiye ya Kizito, yatawe muri yombi
Batambirije Théogène (iburyo) wari watorokanye n'umunyamakuru wahoze akorera Radio Amazing Grace, Ntamuhanga Cassien (hagati) na Sibomana Kirege, yatawe muri yombi

Umwe mu batorokanye na Ntamuhanga wo mu idosiye ya Kizito, yatawe muri yombi

Editorial 04 Apr 2018 ITOHOZA

Umugabo witwa Batambarije Théogène wari waratorotse gereza ari kumwe na Ntamuhanga Cassien, yatawe muri yombi bigizwemo uruhare n’abaturage ubwo yari mu kabari k’ahitwa mu Miyove mu Karere ka Gicumbi.

Uyu mugabo yari yatorotse gereza mu ijoro rishyira ku wa 31 Ukwakira 2017, aho Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa, RCS, rwaje kwemeza ko hamwe n’abo bajyanye “bakoresheje imigozi bakurira urukuta rwa gereza.”

Umuvugizi wa RCS, CIP Sengabo Hillary, yavuze ko mu ijoro ryo ku wa 3 Mata 2018, ku bufanyanye n’abaturage aribwo uyu mugororwa wari umaze amezi atandatu atorotse Gereza ya Nyanza yafatiwe mu ‘gasanteri ka Miyove ari mu kabari’.

Yagize ati “Inzego zacu z’iperereza zahoraga zishakisha cyane zibanda mu bice by’iwabo. Ku bufatanye n’abaturage b’ako gace nibwo rero baje kuvuga aho bamubonye ahita afatwa. Ubu ari muri Gereza ya Miyove.”

Abaturage bamubonye nibo bahise bamenyesha ubuyobozi niko guhita atabwa muri yombi.

Uyu Batambarije akomoka mu Kagari ka Rwambogo, Umurenge Gatebe mu Karere ka Burera. Yaregwaga icyaha cyo gufata ku ngufu aho yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 16. Yatorotse amaze imyaka icyenda muri gereza.

Yari yatorokanye na Ntamuhanga Cassien wari umunyamakuru wa Radiyo Ubuntu butangaje (Amazing Grace) yaregwaga hamwe na Jean Paul Dukuzumuremyi, Agnes Niyibizi na Kizito Mihigo.

Undi ni Sibomana Kirege wari warakatiwe imyaka 20 nyuma yo guhamywa icyaha cy’ubuhotozi. Yari ari amaze imyaka icumi muri gereza.

Uyu mugabo atawe muri yombi mu gihe mu mpera za Gashyantare 2018, Ntamuhanga Cassien wari mu idosiye imwe na Kizito Mihigo yatangaje ko nyuma yo gutoroka Gereza ya Nyanza, yahawe ubuhungiro ubu ari kwidegembya mu gihugu atavuze amazina.

Ku wa 27 Gashyantare 2018, yumvikanye kuri Radio Ijwi rya Amerika, avuga ko mbere yo guhunga yari afite impungenge z’igihano yakatiwe kandi akumva no mu bujurire nta kizahinduka.

Yagize ati “Ngira ngo ubu amezi agiye ari ane nsohotse muri gereza […] ndakomeye ndimo ndidegembya.”

Amategeko ahana y’u Rwanda agena ko umuntu wese utoroka yarakatiwe ahanishwa igihano gikubye inshuro ebyiri icyo yari asigaje.

2018-04-04
Editorial

IZINDI NKURU

Inkomoko y’amafoto ya Diane Rwigara yambaye ubusa

Inkomoko y’amafoto ya Diane Rwigara yambaye ubusa

Editorial 11 May 2017
NYAKIBI NTIRARA BUSHYITSI: IBINYOMA BY’UBUTEGETSI BWA KONGO BIRAGENDA BITA AGACIRO.

NYAKIBI NTIRARA BUSHYITSI: IBINYOMA BY’UBUTEGETSI BWA KONGO BIRAGENDA BITA AGACIRO.

Editorial 18 Jan 2023
Umunya-Uganda Jackline Nabagesera Kasha yatawe muri yombi na Polisi i Kanombe

Umunya-Uganda Jackline Nabagesera Kasha yatawe muri yombi na Polisi i Kanombe

Editorial 12 May 2017
Agahinda k’abandi Banyarwanda babiri bashimutiwe muri Uganda

Agahinda k’abandi Banyarwanda babiri bashimutiwe muri Uganda

Editorial 28 Jan 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda : Perezida Museveni  yasinye Itegeko Nshinga rimwemerera manda ya gatandatu
INKURU NYAMUKURU

Uganda : Perezida Museveni yasinye Itegeko Nshinga rimwemerera manda ya gatandatu

Editorial 03 Jan 2018
Umuhanzi Kizito Mihigo na Ingabire Victoire bamaze gusohoka muri Gereza ya Mageragere
INKURU NYAMUKURU

Umuhanzi Kizito Mihigo na Ingabire Victoire bamaze gusohoka muri Gereza ya Mageragere

Editorial 15 Sep 2018
Leta ya Uganda mu bindi bikorwa byo gutera inkunga imitwe ya M23 na RUD-Urunana
INKURU NYAMUKURU

Leta ya Uganda mu bindi bikorwa byo gutera inkunga imitwe ya M23 na RUD-Urunana

Editorial 07 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru