• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26   |   31 May 2026

  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Kwibuka24:”Yaturokoye urupfu rukomeye rutyo na none iracyaturokora”-Aline Gahongayire
O

Kwibuka24:”Yaturokoye urupfu rukomeye rutyo na none iracyaturokora”-Aline Gahongayire

Ubwanditsi 07 Apr 2018 Mu Rwanda

Mu gihe u Rwanda n’isi yose binjiye mu gihe kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 igahitana inzirakarengane z’abatutsi zisaga miliyoni imwe mu minsi 100 gusa, umuhanzikazi Aline Gahongayire yatanze ubutumwa bw’ihumure.
Ni ubutumwa Aline Gahongayire yatanze mu gitondo cy’uyu wa Gatandatu tariki 7 Mata 2018 abunyuza ku mbuga nkoranyambaga akoresha zirimo na Facebook. Aline Gahongayire yari afite imyaka 7 ubwo Jenoside yakorewe abatutsi yabaga. Aline Gahongayire wabuze umubyeyi n’abavandimwe muri Jenoside yakorewe abatutsi, yahumurije abanyarwanda muri rusange by’umwihariko ababuze ababo muri Jenoside yakorewe abatutsi. Yabasabye gukomera mu bihe nk’ibi bagashima Imana yatumye badashiraho. Aline Gahongayire yagize ati:

Yaturokoye urupfu rukomeye rutyo na none iracyaturokora, kandi twiringira y’uko izakomeza kuturokora (2Cor1:10) Nzibutsa abantu ibikomeye Uwiteka yakoze, Kuko nzibuka ibitangaza byawe bya kera.Kandi nzibwira ibyo wakoze byose, Nzita ku bikomeye wakoze.(Zab77:12-13) (…) Mu gihe nk’iki twibuka abacu bazize Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda, tuzirikane ineza y’Imana yatumye tudashiraho, ubwo byari bikomeye cyane Imana yashimye kuturokora, twite kubikomeye Imana yadukoreye! ni ibitangaza bikomeye kuba turiho!

Abacu ntibazimye twarashibutse!ntibibagiranye turiho! kandi tuzahora tubibuka! Tecyereza inzira zose waciyemo muri bya bihe none ubu uriho!bwaracyaga ukabona butari bwire,bwakwira ukabona butari bucye!none uyu munsi uriho!wibutse ugatecyereza neza, wasanga ntacyo warushaga abagiye. Turiho gusa kuko Imana yashimye ko ari twe tubaho. Komera mu bihe nk’ibi ushime Imana yatumye tudashiraho, ibuka neza ukuntu Imana yahabaye.

Aline Gahongayire

Ubutumwa Aline Gahongayire yanyujije kuri Facebook

Aline Gahongayire n’umuryango we batangiye gutotezwa mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994, ibyo bikamutera agahinda ariko byagera mu 1994 nyirizina bwo bikaza kumurenga, akaba yarahatakarije umubyeyi, inshuti ndetse n’abavandimwe be bimutera agahinda, ku buryo nyuma y’ibyo yanyuzemo nawe yibazaga ibyo ari byo ntabisobanukirwe.

Inzira y’akaga gakomeye Aline Gahongayire yanyuzemo muri Jenoside yakorewe abatutsi, yabaye imbarutso yo gutuma aba umuhanzi. Kugeza ubu ni umwe mu bahanzikazi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Kuri ubu akunzwe cyane mu ndirimbo ‘Warampishe’. Mu bihangano bye Aline Gahongayire akunze kwibanda ku butumwa buhumuriza abantu no kubaremamo icyizere cy’ejo heza.

2018-04-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mukuralinda wari Umushinjacyaha mu rubanza rwa Ingabire agiye gukura urujijo ku rubanza rwe

Mukuralinda wari Umushinjacyaha mu rubanza rwa Ingabire agiye gukura urujijo ku rubanza rwe

Ubwanditsi 06 Mar 2018
Itike y’ubukandida Perezida yari isenye Opozisiyo muri Kenya

Itike y’ubukandida Perezida yari isenye Opozisiyo muri Kenya

Ubwanditsi 02 May 2017
Perezida Magufuli  ngo azahindura inote  ateze igihombo abajura

Perezida Magufuli ngo azahindura inote ateze igihombo abajura

Ubwanditsi 06 Sep 2016
Gen. Godfroid Niyombare yongeye kumvikana avuga k’umugambi wo gukura Nkurunziza k’ubutegetsi

Gen. Godfroid Niyombare yongeye kumvikana avuga k’umugambi wo gukura Nkurunziza k’ubutegetsi

Ubwanditsi 08 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umukozi wa NPD afunzwe akekwaho konona umutungo wayo awugurisha no guhemberwa umuntu udakora
ITOHOZA

Umukozi wa NPD afunzwe akekwaho konona umutungo wayo awugurisha no guhemberwa umuntu udakora

Ubwanditsi 11 Sep 2017
Minisitiri Nsengimana amaze amezi atandatu nta faranga rigeze mu ikofi ye
IKORANABUHANGA

Minisitiri Nsengimana amaze amezi atandatu nta faranga rigeze mu ikofi ye

Ubwanditsi 17 Nov 2017
Perezida wa Tanzaniya, Mama Samia Suluhu Hassan ategerejwe mu Rwanda mu ntangiriro z’icyumweru gitaha
Amakuru

Perezida wa Tanzaniya, Mama Samia Suluhu Hassan ategerejwe mu Rwanda mu ntangiriro z’icyumweru gitaha

Ubwanditsi 30 Jul 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru