Nyuma y’inkuru y’ubusambanyi imaze iminsi icicikana ku mbuga nkoranyambaga ko Minisitiri w’Ibikorwaremezo, James Musoni, yashyizwe mu majwi n’umuturage umushinja ko yamuvogereye urugo mu gihe undi atari ahari, akamutwarira umugore, akanamutera inda yaje kuvukamo umwana w’umukobwa; byose bikaba byarasigiye uyu mugabo ubukene bukomeye n’ihungabana.
Mu mpinduka zatangajwe ku mugoroba wo kuwa 6 Mata 2018, Dr Ndagijimana Uzziel yagizwe Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi naho Gatete Claver wari kuri uyu mwanya agirwa Minisitiri w’ibikorwa remezo asimbuye Musoni James wari umaze igihe kuri uyu mwanya.
Mu yindi myanya, Dr Uwera Claudine yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe igenamigambi ku mwanya yasimbuyeho Uzziel Ndagijimana.
Rugigana Evariste yagizwe Umuyobozi Mukuru mu biro bya Minisitiri w’Intebe, Mirembe Alphonsine agirwa Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri yo muri Perezidansi ya Repubulika.
Mu bandi bahawe imyanya mishya harimo Kagarama Doreen wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Inama y’Abaminisitiri; naho Makolo Yvonne agirwa Umuyobozi Mukuru wa Rwandair ku mwanya yasimbuyeho Col Chance Ndagano.
Umuturage ushinja Minisitiri Musoni kumutwarira umugore ni Rtd. Captain Safari Patrick winjiye mu gisirikare cy’u Rwanda mu 1991 akaza kukivamo mu 2005, biravugwa ko yaba ariwe nyirabayazana wiyirukanwa rya Musoni James muri Guverinoma yari amazemo igihe kitari gito.
Uko umugore yabonanye na Musoni bwa mbere
Capt. Safari ngo yibuka neza ko umunsi umwe umugore we yigeze kumwaka nimero ya Minisitiri Musoni James, amubwira ko amushaka. Bitewe nuko umugore yakoraga muri Minisiteri y’Ubuhinzi ngo umugabo ntiyashidikanyije kuzimuha kuko yumvaga ko impamvu iyo ariyo yose yaba amushakira yaba ari iy’akazi.
Nyuma y’iminsi itatu Capt. Safari ahaye nimero ya Musoni umugore we, ngo yahise amubwira ko murumuna we yabonye akazi muri Wasac anamwereka n’ibaruwa ikamuhesha amubwira ko byagizwemo uruhare na Musoni, ‘umwana mwiza’.
Safari ngo ntiyabyitayeho cyane ahubwo yishimiye iterambere rya murumuna w’umugore we, dore ko ariwe wari waramurihiye amashuri.
Mu 2015 nibwo murumuna w’umugore we yabonye akazi muri Wasac, hashize iminsi nawe asezera muri Minagri ku mpamvu atigeze amenyesha umugabo we, ahita ajya gukora muri Kigali Convention Centre mu bikorwa byo kubaka iyi nyubako.
Mu kubaka iyi nyubako, umugore wa Capt. Safari ngo yari ashinzwe abakozi; umwanya avuga ko yabonye abifashijwemo na Minisitiri Musoni James.
Abarinzi bamubujije kongera kwinjira mu rugo rwe
Mu 2016, Capt. Safari avuga ko yageze aho imyitwarire y’umugore we imurenga, bituma yitabaza umuryango ariko ubwo yabibwiraga se w’umugore, bombi yabateye utwatsi.
Nyuma yavuye muri Uganda ageze mu rugo asanga ifoto yabo y’ubukwe yari iteguye mu ruganiriro itarimo, atangira noneho kwitsa cyane ku kubaza umugore umuntu uza mu rugo adahari ariko nabwo biba iby’ubusa ahubwo ‘aransuzugura cyane’.
Mu mpera z’uwo mwaka nibwo ngo yaje kumenya ko umugore atwite inda ya Musoni, ntiyagira ikintu na kimwe abimubazaho kuko ngo yumvaga bitakiri ngombwa kuko muri icyo gihe yari yaramukumiriye mu rugo. Uwo mwana yaje kuvuka muri Werurwe 2017.
Rtd Capt Safari Patrick Arishinganisha nyuma yo gutanga amakuru y’ibyagwiririye urugo rwe [ video]
iganze
No comments? Bibaho se? Nanjye ndifashe