Abanyarwanda baba mu gihugu cya Uganda bakomeje gukusanya inkunga y’amafaranga ateganyirijwe kurangiza imirimo yo kubaka Urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi ruri kubakwa mu Karere ka Mpigi ruzatwara miliyari 3,7 z’Amashilingi.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Maj. Gen. Frank Mugambage akaba atangaza ko iki ari igitekerezo bagize mu rwego rwo gukomeza kuzirikana inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibi ambasaderi Mugambage akaba yarabitangaje mu mpera z’icyumweru gishize ubwo Abanyarwanda baba muri Uganda batangiraga ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Maj. Gen Mugambage yavuze ko uru rwibutso ruzifashishwa nk’ikigo cy’inyigisho zigamije gusakaza ubutumwa bwo kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, no kuyihakana.
Uru rwibutso ruri kubakwa rusanga izindi nzibutso nk’uri Kasensero mu Karere ka Rakai ndetse n’urwa Lambu ruri mu Karere ka Masaka nk’uko iyi nkuru dukesha New Vision ikomeza ivuga.
Ni urwibutso ruzaba rurimo amafoto y’abazize jenoside, imyambaro ishaje ndetse rurimo n’amateka y’u Rwanda.
Ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihugu cya Uganda bikaba byaratangirijwe kuwa 07 Mata I Entebbe byitabiriwe n’abahagarariye guverinoma, abadipolomate n’Abanyarwanda.
Kuwa 11 mata muri Kaminuza ya Livingstone mu Karere ka Mbale, hateganyijwe ijoro ryo kwibuka rizitabirwa n’urubyiruko ruzaba riwgishwa ububi bwa jenoside, naho kuwa 14 Mata hazabe ikiganiro mbwirwaruhame muri Kaminuza Mpuzahanga ya Kampala muri campus ya Bushenyi, hazabeho ikindi kuwa 20 Mata kuri kaminuza yitiriwe Mutagatifu Lawrence ahitwa Mengo.
Kuwa 21 Mata, hazashyirwa indabyo ku rwibutso rwa Kasensero mu Karere ka Rakai ahashyinguye imibiri y’abazize jenoside yakorewe Abatutsi.
Ambasaderi Mugambage yibukije ko jenoside itatewe n’ihanurwa ry’indege nk’uko bamwe babivuga mu itangazamakuru.
Ati: “Jenoside ntibaho itunguranye, ni muvoma itegurwa yibasira ubwoko cyangwa itsinda ry’ubwoko ryihariye. Jenoside yo mu 1994 yabaye nyuma y’ibikorwa byari byaranabaye mu 1959, 1963 no mu 1973.”
Yakomeje asobanura ko jenoside itegurwa mu byiciro nko kubanza kwaka abantu ubumuntu, aho abishwe bafatwaga nk’ibimenyetso kandi badakwiye kubaho.