Igipolisi cy’u Burundi kiratangaza ko umupolisi wacyo umwe kuri uyu wa Gatanu mu masaha ya nimugoroba yambutse umupaka akinjira ku butaka bw’u Rwanda kubera ubusinzi bikamuviramo gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano.
Mu itangazo Igipolisi cy’u Burundi cyashyize ahagaragara kibinyujije kuri twitter, cyavuze ko ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu, ku isaha ya 18h45, ubwo umupolisi wacyo, APC Irakoze Theogene ukorera kuri station ya polisi ya Mabayi yatabwaga muri yombi n’inzego z’umutekano z’u Rwanda.
Ngo ni nyuma y’aho uyu mupolisi ukorera mu Ntara ya Cibitoke, yambukaga umupaka akinjira mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko kubera ubusinzi.
Igipolisi cy’u Burundi kikaba gikomeza kivuga ko kuri ubu kiri kuvugana no ku ruhande rw’u Rwanda ngo harebwe ko uwo mupolisi yasubizwa mu Burundi.
Twagerageje kuvugisha Igipolisi cy’u Rwanda ngo twumve ikigiye gukurikira, niba koko uyu mupolisi yaba yinjiye mu Rwanda kubera ubusinzi cyangwa hari ikindi cyamugenzaga, dore ko umubano w’ibihugu byombi utifashe neza muri iki gihe, ariko ntibyadukundira kuko numero y’umuvugizi wa polisi yaciyemo ariko hakabura uyitaba.