Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe abantu babiri bakekwaho ruswa n’uburiganya muri gahunda yo gutanga akazi k’uburezi mu mashuri atandukanye muri aka karere.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Emmanuel Kayigi, yavuze ko abafashwe ari Ribanje Jean Pierre, Umukozi w’Akarere ushinzwe amashuri abanza n’ay’incuke wakiriye mu byiciro bibiri amafaranga y’u Rwanda yose hamwe angana n’ibihumbi magana ane (400,000Frw), n’uvuga ko yayimuhaye witwa Niyomugabo Ernest.
Yagize ati ”Niyomugabo yaje gutanga ikirego ko yahaye Ribanje amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 400,000 Frw ngo akaba yari yaramwemereye kuzamushyira ku rutonde rw’abemerewe akazi k’uburezi mu mashuri yisumbuye muri aka karere.”
Yavuze kandi ko hari n’abandi bavuze ko nabo hari n’abandi bakozi b’akarere bagiye baha ruswa bakabemerera kuzabashyira ku rutonde rw’abemerewe akazi k’uburezi ariko ntibikorwe.
CIP Kayigi yagize ati “Nyuma yo gutangaza ibyavuye mu bizamini byakozwe, abantu bagiye batanga amafaranga ntibisanze ku rutonde rw’abemerewe akazi, nibwo bamwe muri bo nk’uyu Niyomugabo yaje akavuga ko yahaye ruswa Ribanje.”
CIP Kayigi yavuze ko iperereza rikomeje ngo hamenyekane abandi bakozi bashobora kuba baragize uruhare muri ibi bikorwa bitemewe n’amategeko.
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Ruhango, Nkurunziza Jean Marie, yavuze ko mu gihe hagikorwa iperereza ibyavuye mu bizamini byakozwe n’abashakaga akazi k’uburezi byose ubu byateshejwe agaciro.
Yagize ati “Ntituzihanganira umukozi wese urenga ku mategeko, uwo icyaha kizahama azakurikirwanwa hakurikijwe icyo itegeko riteganya.”