Habineza Emmanuel wari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa) kuva muri Gashyantare uyu mwaka, yeguye ku mirimo ye nyuma y’iminsi 16 hatowe Komite nshya.
Mu kiganiro gito yahaye itangazamakuru, Habineza yemeye ko amakuru yo kwegura kwe ari impamo. Yagize ati “Nibyo.”
Habineza uri gusezera bagenzi be bakoranaga muri Ferwafa ntiyatangaje impamvu z’ubwegure bwe.
Mu butumwa yari yabandikiye abasezera yagize ati “Nshuti zanjye. Biragoye cyane gusezera ku bantu babaye inshuti cyane kurusha kuba abakozi bagenzi bawe. Mu gihe negereje kugenda, nzahora nzirikana ndetse nzakumbura ubupfura bwanyu. Mbabajwe no kuba ibyishimo byo gukorana namwe bigeze ku ndunduro ariko bizampora ku mutima iteka. Nizeye kuzagaruka gukorana na FERWAFA mu gihe kizaza. Imana ihe umugisha Ferwafa n’abantu bayo.”
Umuvugizi wa Ferwafa, Bonnie Mugabe, yavuze ko kugeza ubu batarabona ibaruwa yanditse yemeza ko Habineza yeguye ariko amakuru baza kuyatangaza.
Habineza wari wagizwe Umunyamabanga wa Ferwafa ku ngoma ya Nzamwita Vincent de Gaulle muri Gashyantare 2018, asimbuye Uwamahoro Tharcille Latifah, yeguye nyuma y’uko iri Shyirahamwe ribonye umuyobozi mushya, (Rtd) Brig Gen Sekamana Jean Damascène watowe tariki 31 Werurwe 2018.
Mu minsi 16 uyu muyobozi amaze yakoze impinduka mu bari basanzwe mu buyobozi bwa Nzamwita Vincent de Gaulle zirimo gukuraho uwari umuvugizi, Ruboneza Prosper uwo mwanya uhabwa Bonnie Mugabe wari usanzwe ashinzwe itangazamakuru.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru agitorwa, Perezida wa Ferwafa, (Rtd) Brig Gen Sekamana Jean Damascène, yatangaje ko azabanza kureba imikorere y’Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa mbere yo kwanzura niba bazakorana.
Yagize ati “Ibyo nzabimenya nintangira akazi. Ndashaka kubaka, ubwo ningeramo ndareba uhari niba ahuye n’ibyanjye ubwo turakomezanya niba adahuye n’uko mbitekereza ubwo ndashaka uhuye n’uwo nshaka.”
Umwanya w’Ubunyamabanga muri Ferwafa ushyirwaho n’Inteko rusange, bitandukanye n’indi aho umuyobozi w’Ishyirahamwe ariwe ugena abo yifuza gukorana nabo.